Ababana n’ubwandu bwa SIDA muri Nyarugenge babonye abayobozi bashya PRINT VISITS : 12987 COMMENTS: 5 

Ababana n’ubwandu bwa SIDA muri Nyarugenge babonye abayobozi bashya


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 17:03' na Olivier MUHIRWA

Ihuriro ry’ababana n’ubwandu bwa SIDA mu Karere ka Nyarugenge babonye abayobozi bashya bagomba kuyobora iri huriro mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Amatora y’abagomba guhagararira ababana n’ubwandu mu Karere ka Nyarugenge yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2012, ku mwanya w’umuyobozi mu rwego rw’Akarere hatowe Kagoyire Beatrice, Visi Perezida aba Muneza Sylivie, mugihe Umunyamabanga yabaye Uzabakiriho Cyprien.

Uretse aba batowe kandi hanatowe umubitsi, abajyanama batatu, abagenzuzi batatu, ndetse na batatu bagize akanama nkemurampaka. Aba nabo hamwe n’abazaturuka mu tundi turere tw’igihugu bazitoramo ababahagararira ku rwego rw’Igihugu.

Bamwe mu batoye

Nyuma yo gutorwa Kagoyire Beatrice watorewe kuba perezida yavuzeko, bagiye gukomeza ubuvugizi mu nzego zitandukanye, zirimo no gufasha ababana n’ubwandu kugirango babashe kumenya uburenganzira bwabo ndetse no kwigirira icyizere.

Uyu muyobozi kandi yakanguriye abanduye batari babasha kwisungana n’abandi, ko bagana amashyirahamwe hanyuma bakabasha gukangurirwa uburyo bakwitwara birinda gukwirakwiza ubwandu, ndetse no kwiremamo ikizere kugirango babashe kugendera kuri gahunda kuko benshi muri abo badafata imiti neza bakazayifata bararembye.

Kugeza ubu muri Nyarugenge hari abari mu mashyirahamwe babana n’ubwandu basaga 1,333, ariko uyu mubare ugenda wiyongera.

Uwimbabazi Zamida umukozi w’urugaga ku rwego rw’Igihugu ushinzwe kurwanya ihohoterwa akaba anashinzwe ubukangurambaga bw’urungano, wari intumwa muri aya matora, yavuzeko amatora abaye nyuma y’aho komite yari imaze imyaka itanu isoje igihe cyayo, ndetse akaba avugako aba batowe bafite akazi ko kusa ikivi abandi bari baratangiye.

Uru rugaga rumaze kugera kuri byinshi bijyanye n’ubuvugizi bw’abanyamuryango, kuburyo ndetse bamaze kwiteza imbere harimo uburyo bwo gufata imiti igabanya ubukana kandi ku gihe, Leta y’u Rwanda ndetse n’abagiraneza bakaba bagira uruhare rukomeye kugirango iyo miti babashe kuyibona kubuntu nk’uko bamwe mu banyamuryango babitangarije IGIHE.com.

Nk’uko Uwimbabazi abivuga kandi gukomeza kugana kwa muganga no gushishikariza abadafata imiti kuyibona, ni bimwe mu byagezweho ariko mu minsi iri imbere uru rugaga rurateganya kuzakomeza gukora ubuvugizi.

Nyiranteziyaremye umwe mubari baje gutora waganiriye na IGIHE.com , ngo bafite ikizere ku batowe, ndetse akaba yizeye ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugirango babashe gukomeza kwiteza imbere kuko n’ubwo babana n’ubwandu bafite imbaraga zo gukora kandi ko bifitiye ikizere.

Nyiranteziyaremye ihamyako kujya mu mashyirahamwe ari ingirakamaro, kuko bituma uri mu ishyirahamwe abasha kwiyakira ndetse akigirira icyizere.

RRP+ (Rwanda Network of People Living With HIVAIDS-Réseaux Rwandais des Personnes vivants avec le VIH/SIDA) ni Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na Virusi itera SIDA, rudaharanira inyungu, aho kuva rwashingwa mu 2003, ubwo rwahuzaga amashyirahamwe 175 kugeza ubu, rumaze guhuriza hamwe abanyamuryango bibumbiye mu mashyirahamwe asaga 1,400 aherereye hirya no hino mu gihugu.

Icyicaro gikuru cya RRP+ giherereye ku muhanda witiriwe OUA (Boulevard de l’OUA), mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako yitwa “OMEGA House” mu muturirwa wa 3.

Amwe mu mafoto :

Bamwe mu bari baje gutora
Uwatorewe kuba Perezida (wambaye Umuhondo) n'uwatorewe kumwungirirza(wambaye umutuku)

Foto:Muhirwa O.

IBITEKEREZO
Ku bashaka e-mail na website ya RRP bareba aha hakurikira : Email : rrp.rwanda@gmail.com Website : www.rrpplus.org. Dufite kandi bureau kuri buri karere. Ikaze iwacu !
25.02.2012 saa 05:04
Berch
Urwanda ruri mu bihugu bike muri Afrika byateyi imbere mu kurwana akakoko katera sida...Ngizi initiatives ubona bifasha Igihugu cyacu muri iyo struggle. Congs kuri iyi Komite Nyobozi ya RPP Beatrice, Sylvie na Cyprien...
24.02.2012 saa 02:47
Lo
ni byiza ko mushyiraho adresse yanyu kugirango ukeneye kwinjira muri iyi association amenye aho abashakira. nka email yanyu cyangwa no de tel murakoze. Ni benshi banduye ariko batazi aho abandi babarizwa kugirango bashobore kwisungana. Murakoze
23.02.2012 saa 09:45
membre
Ndakwemeye Sylivia Muneza, wakuye ababana n'ubwandu bo ku Muhima mu bwigunge pe ! Imana ikongerere ubwenge ariko unakangurira abatarandura kwirinda SIDA.
23.02.2012 saa 08:01
Lily
Bravo Bea and team Congratulation and well come to achieve the activities .
23.02.2012 saa 04:30
kafaxa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!