00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajenerali batatu bafungiwe mu ngo zabo nyuma yo guhagarikwa

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 18 January 2012 saa 04:17
Yasuwe :

Abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Abajenerali batatu na Colonel umwe aribo: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bakuwe ku mirimo yabo bafungirwa mu ngo zabo kuva kuya 17 Mutarama 2012.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE.com yagiranye n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi (indiscipline).
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. (…)

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Nzabamwita yavuze kandi ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uhereye ibumoso: Lt. Gen. Fred Ibingira na Brig. Gen. Richard Rutatina

Nzabamwita yabwiye IGIHE.com ko hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse ku byaha aba basirikare bakekwaho ndetse harebwa niba hari n’abandi bakorana.

Mbere y’uko bahagarikwa, Gen. Fred Ibingira yari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen. Richard Rutatina yari akuriye iperereza mu gisirikare (DMI), Gen. Wilson Gumisiriza yari akuriye ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba (Western Division), naho Colonel Dan Munyuza yari akuriye iperereza ryo hanze y’igihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages