Abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Abajenerali batatu na Colonel umwe aribo: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bakuwe ku mirimo yabo bafungirwa mu ngo zabo kuva kuya 17 Mutarama 2012.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE.com yagiranye n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi (indiscipline).
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Nzabamwita yavuze kandi ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nzabamwita yabwiye IGIHE.com ko hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse ku byaha aba basirikare bakekwaho ndetse harebwa niba hari n’abandi bakorana.
Mbere y’uko bahagarikwa, Gen. Fred Ibingira yari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen. Richard Rutatina yari akuriye iperereza mu gisirikare (DMI), Gen. Wilson Gumisiriza yari akuriye ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba (Western Division), naho Colonel Dan Munyuza yari akuriye iperereza ryo hanze y’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO