Ishuri Rikuru rya Akilah Institute for Women ryigisha abakobwa ryatanze impamyabumenyi yo mu rwego rw’icyiciro cya mbere cya Kaminuza "Diploma" ku banyeshuri 39 baharangije mu ishami ryo kwakira neza abakugana (Hospitality Management) aho uyu muhango wanitabiriwe na Jeannette Kagame.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Biruta Vincent wari muri uyu muhango yatangaje ko Akilah Institute for Women ari ryo shuri rya mbere ry’abakobwa ritanze impamyabumenyi mu cyiciro cya mbere cya kaminuza.
Yibukije ko ubumenyi ku mwana w’umukobwa buri muri gahunda z’iterambere ry’igihugu kuko ngo abari n’abategarugori bize bafite ubumenyi bakenewe mu kubaka igihugu ndetse no mu gutegura ejo hazaza kandi ko kurerera umwana w’umukobwa uba urereye umuryango mugari.
Yavuze ko iri shuri ryatumye habaho ubufatanye n’ibihugu byo hanze aho bamwe babashije kwimenyereza umwuga no gushyira mu bikorwa ibyo bize. Ngo ibi ni gahunda nziza mu bufatanye n’ubukerarugendo.
Yashimiye Marriot Hotel International kuko iri mubafashije aba banyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse n’imiryango y’abaterankunga itandukanye irimo WAD ifasha Minisiteri y’Uburezi mu guteza imbere amashuri y’imyuga.
Yavuze ko Minisiteri izakomeza gufatanya na Akilah Institute for Women mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Mu izina ry’abanyeshuri barangije amasomo, Bahati Gisele yagize ati "Turishimye cyane kuri ubu turi ijwi ry’abatureze. Turashimira cyane Akilah Institute for Women ku bumenyi bwiza baduhaye buzadufasha mu guhindura byinshi mu iterambere."
Yavuze ko bashima ubufatanye bagaragaje mu masomo hamwe n’ubufatanye bw’ikigo cyabo n’ibindi hamwe n’amahoteli byabashije kubaha imirimo bakaba baratangiye gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Umutoni Anita na Mukundwa Florence barangije muri iri shuri bo hari byinshi ryabagejejeho kuri ubu bihangiye imirimo.
Umutoni yagize ati "Impamyabumenyi mbonye igiye kumfasha mu buryo buhambaye, ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nize mu kuzamuraibikorwa byacu twatangije nje na mugenzi wanjye"
Yakomeje avuga bitinyutse nk’abakobwa bashinga sosiyeti "Aaniflo Standards" batangizanyije amafaranga ibihumbi 150. Avuga ko batangiye bakora ibikapu bikoze mu bitenge none kuri ubu bakora n’ibindi.
Ati "Twabonye amasoko menshi dusigaye twohereza ibyo dukora mu Bwongereza no muri Amerika, kandi n’abanyeshuri bagenzi bacu baratugurira. Ubu dufite gahunda y’uko dushobora kwaguka tugakora n’ibindi birenze."
Ishuri rya Akilah Institute for Women ryubatse i Kibagabaga (Kigali) ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 ritahwa mu mwaka wa 2009 mu kwezi kwa Nyakanga.
Kuri ubu rirateganya kubaka irindi shami mu Karere ka Bugesera. Ryashinzwe n’Abanyamerika Elisabeth Dearborn Davis hamwe na Dave Hughes.
Elisabeth wanayoboye umuhango wo gushikiriza impamyabumenyi aba banyeshuri, yashimiye by’umwihariko abafatanyabikorwa mu guha ubumenyi abanyeshuri bahiga.


















TANGA IGITEKEREZO