Ariko none umukozi akomeje gukorerwa akarengane gakabije. Uziko hari ibigo byakoranaga n'abakozi babo neza ,none kubera ibyo byemezo bya ministre bitegeka kwima amafranga abantu bakoreye mumasaha y'ikirenga, ubu abakoresha babwira umukozi bati ipfire ntabwo nyaguhemba leta sinayikira ? None se niba leta idafite amafranga yo guhembera umuntu amasaha y'ikirenga yakoze, ni kuki ibuza ama company afite ubushobozi bwo kuyahembera ? Amasaha y'akazi yavuye kuri 40 agera kuri 45 , umukozi arabyihanganira umukoresha abyungukiramo. None babonye bidahagije bati ndandiyose azarengaho (amasaha y'ikirenga) umukozi wayakoze muzange kuyamuhembera !!!. None se ibyo avuga byo kuyaruhuka biba biba ryari ? Bukeye bwo kuyakora se ukinaniwe ?Hari ugukoresha amezi atanu utaruhuka yarangizi ati akazi kararangiye itahire agahita yangaja undi agahindura izina rya Fonction yawe, agakomeza atyooo. Ikigaragara n'uko ibyo byo kwanga guhembera umukozi wagukoreye birahombya ukukozi, kuko yakoze ariko ntacyo we yinjije n'ubwo yinjirije boss,icya kabiri leta irahahombeye kubera amafranga y'imisoro TPR yatangwaga kubera ayo masaha y'ikirenga, icya gatatu iyo umukozi akomeza gukeneshwa leta irabihomberamo kubera kugira abaturage bayibera umutwaro. Ese kuki hatabaho kumvikana hagati y'umukozo n'umukoresha kubijyanye n'ayo masaha ? President wacu natabare kubera ko niwe uzwiho gukunda abo ayobora atarobanuye. Abakire n'abakene bakwiye kumva kimwe nta ruswa ngo bamwe bakandagire abandi ,bagirwe agatebo ko kuyora ivu.
Na ONATRACOM ntimuyibagirwe,ntan,umukozi wayo ahari uzi amategeko amuyobora,hobirashoboka kowakora 24/24 bitunguranye,byagera aho ubariza umushahara w,ayomasaha bakakubwira ko ejo uzaruhuka 2h !ushinzwe abakozi we ameze nk,utahaba..mutube hafi.
Igihe ndaba kunda pe ! Iyi theme mwakoze neza kuyizana ha ! Nirirwa nshwana na Boss wanjye, ashaka ko nguma ku kazi mu ma saa y'Ikirenga, kandi nyifitiye n'utundi turaka nkora hanze kugira ngo agashahara kazamuke (ndumu tete). Narumiwe pe ! We ajya kuruhuka akagaruka agashaka ko guma ku kazi tukirirwana ngataha igihe atashe mu ma saa ine (22.00) na none mba ntangiye saa moya n'igice...Urugo rwanjye nara ru privatije...Abana narwo mbabona na madam...Burya no kurwara kenshi biterwa na Stress ituruka mu byo gukora gutya
Ahaaa ni mwinumire,ubuse abapolisi n'abasirikare bo bavuga iki ? nimbe namwe murahembwa agatubutse.Ni mwihangane mukomeze mukorere urwababyaye mutizigamye kandi mutiganda.
Umunyarwanda yise umwana we byumvuhore !!!!!Dore n'ubu ndakicayemo 19h00 zirageze kandi ntaho nzabibaza !!!!!!
mwe murasetsa gusa Ministre yakwita kubakozi gute se nawe se afite ikibazo cy'umushahara muke ?!!!!!!!!!!! nimwihangane. gusa njye nabazaga abakozi b'uturere niba bagengwa na statut y'abakozi nk'abandi ? kubera ko ba Mayor's babafata nk'abasirikare cyangwa police ngo week end watashye nta ruhushya !!!!!! ukibaza urwo ruhushya usaba muri week end bikakuyobera
2. ese iyo umuntu afashe konge abayifiteho uburenganzira ? ko mbona hari igihe bayikuramo umuntu bamuhaye na demande ? ngo akazi kabaye kenshi ntiyagaruka kugakora !!! sinzi rero niba akazi tuzakamaraho twarakahasanze tuzongera tukahasige.
sha nimwivugire, muzi abakora muri Leta mubyo bita abo mukabande ? ndavuga abakorera muturere ? Mayor aguhamagara kuri Dimanche akuka inabi ngo ko ntakubona ku biro, nkaho ari kuwa mbere cg indi minsi yakazi wumva nta nisoni bimuteye !! Naho Murekezi we, numva ikibazo cya bakozi nuburyo barenganywa nawe ubwe byaramurenze ! Mugire amahoro !
uwakampa sha wenda akajya ankoresha amasaha 15 ku munsi ariko nkakabona, niyo yansaba gutaha saa munani z'ijoro nagakora. Nimwivugire sha ni uko mugafite !!!!!!!
@Rwogera, none se hari amasaha y'umukwabu muri uru Rwanda. Mwaduha amakuru neza niba hari amashaha umuntu agomba kuba yageze mu rugo iwe, bityo ntituzagwe mu maboko ya Polisi nijoro tutari tubizi, ubundi njya numva banahamagarira abantu gukora amasaha 24/24.
NTAGO NDEGANYE ARIKO,NUNZE MURYO RWAMU AVUVE,MUZAJYE MURI VISION FINANCE COMPANY MUREBE,ABAKOZI BAKORAMO NTAGO BISHIMYE KUBERA UBURYO BAKORA BATABONA UMWANYA WO KURUHUKA TWASABAGA IGIHE KO NIBA BISHOBOKA BADUSABIRA ABASHINZWEIMIBEREHO YABAKOZI NUBWO VFC ATARI IYA LETA ARIKO ABAKOZI BAYO NABO BAGOMBA KUBONA UBURENGANZIRA BWO KURUHUKA NKABANDI !! MURI VFC NTA WEEK END,NTA PAUSE,TUBAYEHO NABI KABISA,TURASABA KURENGANURWA !!!!!! MURAKOZE.
Abantu basigaye bibaza icyo Mifotra imariye abakozi, niba minister yarananiwe dore ko yasimbutse urw'Inteko inshuro nyinshi, ariko hari hageze ; dore ubu mu bakozi ba Leta nta kindi kiganiro kiriho atari uburyo imishahara yavuguruwe, ko umuntu yongerwa umushahara, ni gute Mifotra yiha kugabanya imishahara y'abantu bakora bitanga by'ukuri ; ingero zirahari ku bantu bose bari ku rwego rwa DG bagiye bagurirwa imodoka za jeep yaba muri komisiyo y'ubutaka, n'ahandi ; biravugwa ko abakozi ba mifotra bakora muri izo gahunda baba bagirira ishyari abandi ; rwose Mifotra izashishoze neza abantu ntibazakatwe imishahara y'abo ahubwo izongere abafite mike nk'uko byavuzwe ku barimu ishingiye ku bihe turimo bigaragaza ko ibintu byazamutse ku masoko ku buryo bukabije. Igihe kiracyahari kugeza July uyu mwaka
aha gusa ndumiwe nziko Ministre ushinzwe umurimo atita ku bakozi pe !!! uzi gukora akazi katagira contract ukoze umwaka urenga ? ubwo se iterambere rizava he ? umukozi adashobora gukorana na Banki
Jye ntuye mu gihugu cy'Ububiligi siniriwe mpahisha.
Aho mfash'igihe, ku munsi nemerewe n'amategeko ko ngomba gutunganya akazi nshinzwe mu gihe kireshya n'amasaha ashyika k'umunani buri munsi.
Noneho, byateganijwe mu mategeko rusange ageng'abakozi mu kigo bafashemo igihe(gukora),ko, igihe umukozi arengeje amasaha umunani y'akazi, kandi bakimukeneye mu kazi, amasaha akurikira ukora, kuri twe, arandikwa nyuma ukazayagena mo ikiruhuko kuko batayaguhembera. Wiyemeje kuyahemberwa baguc'imisoro, ukirora ukiyanga ndetse ugashishwa.
Hanyuma rero, tuvug'ibintu dusubir'ibindi kandi tuvuge dutaruka, siko ?
Nta rwego mu Rwanda rushinzwe kugenzura iyo mikoreshsereze y'ababategeka ?
Kuki mudatungira leta agatoki ibyo bintu ? Kuko ibyo ari ukwiba leta. Bihwanye no kwaka ruswa. Abo bakoresha bariba leta, kandi bac'intege abantu bayikorera bigatuma bazashyika naho bazazahara rwose. Kuki mutabibaza ama SENDICA yanyu kandi mwitonze ? Ahubwo iyo n'inenge leta igomba guhagurukira mu maguru mashya ikayihashya mu mashyi no mu mudiho, itarakura ikanabyar'indrwara ya karande. Murazi buryo ki gukora amasaha menshi bishegesh'umuntu agashenguka yumva. Naho stress ivuka rero. Cyo ngaho ni mugume kubaho amahoro, murakagwira.
YEWE ABANTU BARASHIZE AHUBWO NTIMUBIZI,MUZAJYE MUBIGO BYIMARI ICIRIRITSE MUREBE,USHOBORA UTE GUKORA KUVA LUNDI KUGERA DIMANCHE KUVA SAMBIRI KUGEZA SAA TANU ZIJORO UKWEZI KUGASHIRA UKUNDI KUGATAHA,KANDI UKORA AKAZI KAVUNANYE HARYA UBWO IYO NIMIBEREHO !!! AHHA !!
22.02.2012 saa 05:42
RWAMU
ujya gusaba akazi ugakeneye kandi uumukoresha nawe agukeneye gusa nihubahirizwe ibikubiye kumasezerano yakazi kumpande zombi naho abakora cyane nibo bahembwa ubusa kandi muri leta niho hibera ayo manyanga yosse ndetse na za baringa zabayobozi birirwa muri gahunda zabo bagatura abakozi akajinya kibihombo baba bagize.
Banarebe hari abaganga bikorera bakoresha abakozi bakabacyura saa tanu z'ijoro batabahaye nuburyo bagerayo kandi buri munsi. Nyamara babahemba umushahara winticantikize. Ntibanashyire abakozi babo muri caisse sociale. Ibyo nukuri, nubwo ntawe mvuze ariko mbarangiye mubakura amenyo muri Nyarugenge. Ministere nikore igenzura ice ako karengane.
Ibi byo kwinubira amasaha y'ikirenga nibyo pe ! kandi abenshi babishyira muri contexte yo gukunda igihugu, none se ayo masaha y'ikirenga ni umusanzu w'umuryango tuba dutanze ? Ese iyo bagiye kwirukana umuntu babitekerezaho ngo barebe ko nibura yigeze gutaha saa tanu ? Urugero rufatika jya muri RAB, njye ndi Trafic polisi imodoka zabo mpora nzifata nkababaza iyo bava niyo baturuka bakambwira ko biriwe mu bushakashatsi, ese ayo masaha Murekezi byamugezeho ko hari abakozi barara igicuku bateza umutekano muke ngo bari mu bushakashatsi ? Njye narababajije bambwira ko ariko bigenda ko kandi baba bagomba kurara barangije. Narababajije se nti niba murangije bwije kuki mutarara mugataha ejo ? bati tuaba twahawe mission ibaze kandi iyi modoka ejo ifite akandi kazi ! None se koko nubwo mbavugiye ntakoramo, ibi birabangamye kandi ntwe baratubangamira ! muzabashakire statut yabo yihariye nk'abashakashatsi muyisinyishe kwa Ministry ushinzwe ubushakashatsi muri Presidence ariko nibura byumvikane ko mu gihugu cyacu dufite abashakashatsi kandi bazwi ! Njye ubutaha nimbafata nijoro nzabaraza kuri brigade ! Report zingeraho ni nyinshi kandi buzuye igihugu wagira ngo ni ababwirizabutumwa !
Sha nimwivugire uwakwereka abo Leta ikoresha amasaha y'ikirenga kandi ntiyabahembere.Ubwo se nka'abakorera ku mipaka amashaha arenga 15 ku munsi, iminsi 7 kuri 7 nta n'icyo kiruhuko babona wavuga ngo abakozi ni bake...Iyo si Leta se ?Mbona bashaka ko abantu basaza imuragihe !
Njye mbabazwa ni ukuntu uvuga ibintu byiza mupangira abakozi ba leta ariko gushyira mu bikorwa wapi mukwiye kuzajya mukurikirana niba byubahirizwa kwanza muzashyireho telefone tuzajya tubabwira ibitekerezo byacu kuko buri kigo gikora uko kibyumva . Mbiteze amaso.
Njye mbabazwa ni ukuntu uvuga ibintu byiza mupangira abakozi ba leta ariko gushyira mu bikorwa wapi mukwiye kuzajya mukurikirana niba byubahirizwa kwanza muzashyireho telefone tuzajya tubabwira ibitekerezo byacu kuko buri kigo gikora uko kibyumva . Mbiteze amaso.