Batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo PRINT VISITS : 23427 COMMENTS: 3 

Batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 08:55' na Rachel Mukandayisenga

Kuri sitasiyo ya polisi ya Rubavu hafungiye abagabo batatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’abaturage.

ORINFOR dukesha iyi nkuru itangaza ko muri aba bagabo harimo bakozi babiri b’Akarere ka Rubavu bashinzwe gutanga amasoko na rwiyemezamirimo ukuriye Sosiyete ‘Tech metal’.

Amakuru aturuka mu inzego z’iperereza avuga ko aba bakozi b’Akarere bashinjwa ubufatanyacyaha mu gufasha no guhishira uyu rwiyemezamirimo bafunganye gukoresha impapuro mpimbano agatsindira isoko.

Izingiro ry’iki kibazo ngo ni uburiganya bwagaraye mu itangwa ry’isoko ry’umuhanda uhuza imipaka yombi ‘grande barriere na petite barriere’ aho uyu mugabo yabitsindiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni rwiyemezamirimo Karangwa Paul ukuriye Sosiyete ‘Tech metal’, Mbarushimana Gerard na Tuyisenge Basil bashinzwe gutanga amasoko muri aka Karere.

IBITEKEREZO
yego di nahandi nibarebereho nonese nukuvuga ko muli rubavu aliho balya akantu kurusha uturere two mumungi ?uwaterera akajisho Gasabo akareba uko aba exctuf babo balyoshye maze ukareba abanyarugenge amaso yahita akubwira ko ahubwo bo biha amasoko batayaha abandi barayakora muli bimye bita balinga ;aliko di ni murebe no muli utu turere twumungi birakabije ;nibyo byamakipe barebe niba ali ngobwa barebe kiyovi umungi wa kigali niyitwa gasabo fc maze barebe niba amafr azigendaho ali ngobwa murakoze
22.02.2012 saa 07:28
kuyn@yahoo.fr
Ibi niryashyali ryacu !! ko inkuru ivuga kunyereza umutungo se , kandi bigaragara ko ali fraud ?
22.02.2012 saa 05:28
bbc
Abagenzura umutungo wa Leta, bazabaze abayobozi b'uturere aho bavana amafaranga bashora muri sport bashinga amakipe ya football, bagahemba abakinnyi n'abatoza amafaranga atagize aho ahuriye n'indi mishahara y'abakozi b'akarere kandi mu karere hari abatishoboye benshi batagira aho baba, batagira mutuelle, abana babuze minerval, ibikorwa remezo nk'amazi n'umuriro byadindiye. Ese ikipe ya football ikwiye gugenerwa amafaranga muri budget y'Akarere, ikajya gushaka abakinnyi hanze y'u Rwanda kugira ngo ikine shampiyona Leta ikabyemera ?
22.02.2012 saa 04:45
jeanp

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!