Kuri sitasiyo ya polisi ya Rubavu hafungiye abagabo batatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’abaturage.
ORINFOR dukesha iyi nkuru itangaza ko muri aba bagabo harimo bakozi babiri b’Akarere ka Rubavu bashinzwe gutanga amasoko na rwiyemezamirimo ukuriye Sosiyete ‘Tech metal’.
Amakuru aturuka mu inzego z’iperereza avuga ko aba bakozi b’Akarere bashinjwa ubufatanyacyaha mu gufasha no guhishira uyu rwiyemezamirimo bafunganye gukoresha impapuro mpimbano agatsindira isoko.
Izingiro ry’iki kibazo ngo ni uburiganya bwagaraye mu itangwa ry’isoko ry’umuhanda uhuza imipaka yombi ‘grande barriere na petite barriere’ aho uyu mugabo yabitsindiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abakurikiranyweho iki cyaha ni rwiyemezamirimo Karangwa Paul ukuriye Sosiyete ‘Tech metal’, Mbarushimana Gerard na Tuyisenge Basil bashinzwe gutanga amasoko muri aka Karere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abirahiraga Imana y’i Kabgayi nta cyiza bahabonye muri Jenoside
18.05.2012 |
|
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yateguye Inama mpuzamahanga y’Amahoro
18.05.2012 |
|
Polisi yafashe abagabo 4 bavidurira imisarani muri Nyabugogo
18.05.2012 |
|
Bahangayikishijwe n’iyimurwa ry’abagororwa muri gereza ya Gikongoro
18.05.2012 |
|
Mpanga : Umuyobozi wa gereza yatawe muri yombi akekwaho kwiguriza umutungo wa leta
18.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |