Imodoka yagonze umumotari imuca amaguru PRINT VISITS : 70119 COMMENTS: 58 

Imodoka yagonze umumotari imuca amaguru


Yanditswe kuya 20-02-2012 - Saa 18:41' na Faustin Nkurunziza

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4 ifite icyapa nimero RAB074J yagonze moto yari ihetse umugenzi w’umusore, umumotari ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK amaguru ye aregarega.

Nk’uko twabitangarijwe n’ababonye iyi mpanuka barimo Rwigamba Innocent wari aho impanuka iba, yatangarije IGIHE.com ko iyi modoka yari itwawe n’umugore, ubwo yageragezaga kwinjira mu nyubako ya Nkusi Godfrey bamushakira aho ahagarara, yibeshye kuri vitesi ashyiramo iyo kujya inyuma.

Bidatinze imodoka yasubiye inyuma ifite umuvuduko mwinshi cyane yerekeza ku busitani bwo kuri UTC, yahise igonga wa mumotari wari uhetse umugenzi barimo bamanuka imbere ya UTC mu muhanda munini werekeza kuri rond point nini iri mu Mujyi wa Kigali.

Rwigamba avuga ko uburyo yabibonye, uwo mugore wakoze impanuka yasaga nkaho atazi ibiri kumubaho ubwo yasubiraga inyuma kuko yabonaga ko mu muhanda harimo izindi modoka.

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko kubaho k’uyu mumotari ari amahirwe akomeye ya Nyagasani, kuko iyi modoka yangije amaguru ye cyane.

Umugenzi yari ahetse, abo twahasanze bavuga ko we atakomeretse cyane kuko yigenzaga n’amaguru mbere yo kujyanwa kwa muganga na Polisi we n’umumotari kuko twahageze imaze gukora akazi izobereyemo k’ubutabazi.

Iyi niyo moto yagonzwe
Iyi modoka yo mu bwoko bwa RAV 4 niyo yagonze

Foto : Nkurunziza

IBITEKEREZO
Yemwe muraho, abagore nibyo hari abazi imodoka pe, ariko twibukeko abagore hari igihe twumvako hari byinshi bitatureba, ntitwite kubyo turi gukora. Nawe se iyo wumva ngo atwaye imodoka agenda ubona ntacyo yitayeho yitekerereza ibindi. Duhagarare twemereko hari ibyo tudashoboye neza, tubumvire baduhugure maze tubone dukore neza. Ikindi POLICE nishyireho akarusho umuntu nibuze akorere permis inshuro irenze imwe naho ibyo kwitwaza ngo turaziranye ngo ndayigura, hari aho tuzagera dusange nta muntu uzadufasha tugomba kwifasha. Tubyize nonaha byadutwara iki ?
22.02.2012 saa 02:02
Lady
Impanuka zibaho abakomeretse bihangane , gusa igitekerezo natanga ni ugusaba ko mu rwanda hashyirwaho itegeko ko umuntu wese agomba kujya mwishuri rwo gutwara ibinyabiziga auto ecole ,maze akabona guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ! we need regulations in our beautiful country , birababaza cyane kubona hari abantu bahabwa permis de conduire batazi gutwara nyamara ababizi bakazibura kubera umurongo udashira uba uri ku kibuga utegereje gukora ikizami , nyamara habayeho uburyo bufatika police igakorana n'abafite za driving schools ibintu byasobanuka ntihagire urengana kandi tukirinda izo mpanuka dushobora gukumira !
21.02.2012 saa 15:40
anonymous
We should blame the National Police.
21.02.2012 saa 11:43
kkkk
ariko abagore bararushye muri buri kimwe cyose nibo banyamakosa.ese kubera ko nabo bashobora gutwara imodoka nicyo kibazo ? ESE IGIHE ABAGABO BAZITWARIYE NTAWIGEZE AGONGA KURI BURIYA BURYO KO NTIGEZE NUMVA AMAGAMBO ANGANA ATYO ?? YEWE NJYE ABAGORE MBASABIRA KUZABONA IJURU KUKO RIRUTA BYOSE BYIYISI IMANA IBARINDE MWESE
21.02.2012 saa 08:35
Ngwinondebe Francine
Oya reka tubwizanye ukuri rwose, police nigerageze gutanga permis ku bagore babishoboye kuko abenshi muri iki gihe bazihabwa wibaza nniba barize imodoka bikakuyobera. jye umwanzuro nafashe nuko iyo mbonye umugore atwaye inyuma yanjye cg aturuka kuruhande ndamureka agatambuka kuko urebye nabi yagutikura da !
21.02.2012 saa 08:12
Kiiza
Jye mbona abagore bazi gutwara imodoka mwibabeshyera sha
21.02.2012 saa 07:40
umukirisitu
ntago twavuga ko abagore dukora impanuka kuko tutazi ikinyabiziga ahubwo nibyago nkuko umugabo yabigira. yego harabo biterwa nokutamenya ikinyabiziga ariko sitwese.none se nabaga ntago baba bazi imodoka ko akenshi mbona aribo bakoze impanuka ? kandi abagore sitwe dukora impanuka cyane kurusha abagabo. uwo mubyeyi nibyago yagize.imana yorohereze uwo mumotari
21.02.2012 saa 07:35
kayitesi
ni impanuka nk'izindi... dont discriminate.... my aunt ari mu bagore bambere babonye permis zo gutwa ikamyo muri iki gihugu... hari abagabo bangahe bari bazifite icyo gihe ??? muturekere abagore. sinibazako 100% ya accident zo muri uyu mugi ari abagore di. buri wese n'ububasha karemano bwe. iyo uri mu rugo wasinze utabasha kwivanamo n'ipantalo... umwana akagira umuriro wa 40 agomba kujyanwa kwa muganga wibazako urusha reflexe umugore udatinda nisegonda rimwe kumujyana kwa muganga... ujya wibazako atinzeho gato yego wabyuka ugatwara neza na reflexes zose ariko ukagera kwa muganga umwana yashizemo umwuka ??? iri ntago ari irindi rushanwa ngo ngaho turebe abagabo n'abagore ninde utwara neza. there is nothing to compare here. ngo baziherwa muri enveloppe ! baramaze. ikibazo mfite nuko bose izo enveloppe zitarabageraho !!! wibazako umugore utanga ubuzima ufasha Imana kurema ariwe careless to waste a life ? trust me... if u had to measure cortisol levels in that woman's blood nta numwe muri mwe wagira even half ov hers.... dont try make her feel even worse than she is feeling now... coz it does not help her... it does not help the victim... it does not help the police.... n sure enough it does not help u.
21.02.2012 saa 05:38
NKESHIMANA
abagore ntibamenyera kimwe hari nabo usanga bazi gutwara neza kurusha n'abagabo gusa icyo nzi kuri bashiki bacu nuko abenshi ari abanyabwoba cyane kandi gutwara n'ubwoba bizirana police yari kwiye gukurikiranirahafi mwitangwa rya permit ku bagore bitabaye ibyo baratumara ntakabuza umumotare Imana imufashe cyane
21.02.2012 saa 04:49
kinga
Mr Venuste, ririya ni ikosa umugabo utasinze adashobora na rimwe gukora ndakurahiye. abantu turatandukanye kandi tujye tubishimira Imana. Umugore rwose yatwara imodoka ndetse neza, aha natanga urugero rwa bariya batwara izitwara abagenzi, bazi imodoka rwose. ariko abagore batwara imodoka nto zo mu rugo abenshi ntazo bazi, kandi kubera experience nke, bagendera ku marangamutima ya kigore, aha ndavuga ko iyo ahuye n'akabazo gato nta reflexe n'imwe agira yo kwirwanaho cyangwa kurwana ku bandi, ahubwio uzasanga abona impanuka agapfuka mu maso yibagiwe volant kandi ariwe utwaye, kuzimirwaho n'imodoka ahagita asubira inyuma ukagira ngo na freins zacitse. hari uwo nigeze kubona hariya Yamaha hambere aha, imodoka yamusimanye muri feux rouges ananirwa no gusohokamo ngfo agende n'amaguru. aho police imukuriyemo yari yiyangije bikomeye kubera lack of quick sense. Ibi si ikosa ni karema yabo niyo mpamvu hakenewe ingamba zo kubafasha aho kubaha za permis batakoreye. Murakoze
21.02.2012 saa 04:38
reader
Ndemeranya n'uwavuze ko ku bagore ikigezweho ari ukumubona kuri volant ngo yemeze bagenzi be bakorana n'abo baturanye. Ni ikibazo gikomeye kijyanye na kamere yabo (udushyari tudasobanutse,mbarusha umugabo,byaciyemo,....) ariko ingaruka zo gutwara imodoka ntayo uzi zo murazibona. Izi RAV4 n'andi ma Jeep meza yuzuye muri Kgl usanga inyinshi koko zitwawe na bashiki bacu ariko uwo mubare ntugaragara ahabereye ibizami !! Polisi yacu muzadusobanurire ! Ko ibindi mubikora neza,ingamba kuri iki cyorezo ni izihe ? Madamu arasaba shoferi w'umugabo we kumwigisha kwinjira mu gipangu gusa,ejo akijyana kuzamuka Panafrica na Ronpoint.Iyo imuzimanye,abapolisi nibo ubona baje bakamutwara bagaparika Chez Venant, ariko ubwo hagati aho amatara na parechocs byacu byahashiriye. Ngayo nguko !
21.02.2012 saa 03:46
citoyen
Njye uretse permis zitangwa mu ma envelope, nashakaga kwibariza niba hari gukurikirana uwo muntu wagonzwe kugirango avurwe. Gukurikiranwa mvuga n'ukuwamugonze hamwe na polisi bakamenya niba avurwa kandi uwamugonze akamuvuza nkuko bivugwa n'amategeko.
21.02.2012 saa 03:33
sam
Hari akabanga nshaka kwibira abadamu bagitangira gutwara imodoka. Nimuhere ku tumodoka duto (Ford Ka ; VW-Golf I-II- III ; Ford Fiesta..... ), mudutware mu gihe cy'umwaka. Nimubona nta mpanuka, ubundi mugure ziriya nini mwifuza. Gusa mumenye ko ibarura ryabaye mu isi yose ryerekanye ko abadamu bikundira utumodoka duto, ngo kuko tuborohera gutwara. Abagabo bo baterwa ishema no gutwara bya KARAHABUTAKA 4x4. Nimubigana muragatoye.
21.02.2012 saa 02:50
bugingo
nshuti z'urubuga, mwaramutse. rwose mureke kuvuga ngo ni uko ari umugore niyo mpamvu yagonze uriya mumotari, n'umugabo ashobora kubikora ndetse akaba yanakora amakosa arenze ayo uweo mugore yakoze. simuvugira cyan ko ntari n'umuigore ariko tureke gukabya. abagore ndabazi iyo bagize ikibazo hakazamo n'akoba aho kujya kuri frein ajya kuri accerelateur. kuba uyu nawe yashyishe kuri R ijya inyuma byose ni ubwoba ashobora kuba ntagihe amaze atwara imodoka ariko kandi niba ayifite nabwo azayimenyera bigenze gute n'atayitwara ; ahubwo icyo abadada bagomba kwirinda cyane ku bagitangira gutwara imodoka ni ukwirinda kujya ahantu hakomeye cyane nko mu mujyi. rwose nange ndi umugabo ariko kugira ngo mbashe gutangira gutwara mu myijyi wa kigali byamfashe igihe kitari hasi y'amezi atanu. turekeke rero kuvuga ngo abagore abagore ni abaswa, no mu bagabo hari abaswa ndetse bari inyuma y'abagore. sinabura kwihanganisha uwo wakomeretse. Imana ikurinde rwose uzakire ubashe kongera kwishakira umugati kuko ntibakugonze uri gutembera ahubwo wariho ushakisha imibereho. Imana igukomeze ndetse n'abawe bihangane
21.02.2012 saa 02:45
Venuste
abagore ntamodoka bazi rwose ! nakoranye ibizami nabo ndabizi uko batsinda. ni nka byadindi bya MINEDUC ngo n'uguha amahirwe umwana w'umukobwa !!! hariya mu bizami naho haba hari amahirwe ku ba damu ukagirango ntibazakoresha umuhanda umwe na bagabo !!! NB : hari abadamu bazi imodoka ariko ! rwose hari abikoreye [bacye cyane] rwose baratsinda kandi twe biratunanira dusubiramo, si bose rero !!! umusomyi, Lil.
21.02.2012 saa 02:30
lilil
Impamvu za ziliya mpanuka, akenshi kubagore ni ubuswa. kandi butewe no kubona permis muburyo budakurikije amategeko, turasaba abo bireba rero kugira icyo bakora ngo amaraso ameneka kubera izo mpamvu zo hejuru ko byahagarara......Police.
21.02.2012 saa 02:23
Muchelic
njye iyo mbonye imodoka itwawe n'umugore mpita nsimbuka nkajya guhagarara nko muri 500m ,hato ataza gukandagira accerelateur ayita fileeeee ,amagara araseseka ntayorwa ,ariko na police nayo si shyashya iyo wambaye ijipo ukagerekaho 300 mille permi urayitahana ukiga imodoka nyuma.
21.02.2012 saa 02:18
ukuri
Police niyo ifite uruhare kuko abantu ba bagore ibaha permis rwose bigaragara ko nta modoka bazi, ubutaha bajye babakoresha ibizamini byihariye byabo ndetse babashakire n'abantu bihariye bakoreshe. Reba nawe impanuka zose abagore bakoze biba ari ukwibeshya, agakora ku muriro awita frein cg se agasubira inyuma azi ngo ari kujya imbere. Ibyo bintu bikwiriye gusuzumwa kuko abagore baratumaraho abantu
21.02.2012 saa 01:57
RUGALIKA Joseph
Mbashimiye ukugaragaza icyo mutekereza kuri iriya mpanuka, ni muri urwo rwego mboneyeho kubibutsa ko amategeko agenga ibinyabiziga byo mu muhanda areba ababikoresha bose : Ntabwo abagore bose ariko banganya ukutamenyera ,Nta nubwo abagabo bose barusha abagore kumenya gutwara imodoka DON'T USE A FALLACY OF GENERALIZATION nubwo hari abakeka ko hari inzira ya bugufi mu kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ntabwo babyitwaza ngo bumve ko ikosa ari abagore.
21.02.2012 saa 01:46
sam shyaka
Mbashimiye ukugaragaza icyo mutekereza kuri iriya mpanuka, ni muri urwo rwego mboneyeho kubibutsa ko amategeko agenga ibinyabiziga byo mu muhanda areba ababikoresha bose : Ntabwo abagore bose ariko banganya ukutamenyera ,Nta nubwo abagabo bose barusha abagore kumenya gutwara imodoka DON'T USE A FALLACY OF GENERALIZATION nubwo hari abakeka ko hari inzira ya bugufi mu kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ntabwo babyitwaza ngo bumve ko ikosa ari abagore.
21.02.2012 saa 01:46
sam shyaka
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!