00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Inganda zidafatanyije na za Kaminuza imirimo izakomeza kubura’

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 20 May 2012 saa 04:33
Yasuwe :

Kuwa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi, Ishami ry’Ubwubatsi mu Ikoranabuhanga(Engeneering) ryo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryateguye inama ku ruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu.
Dr. Mbereyaho Léopold uyobora ishami rya Engennering yatangarije IGIHE ko kuva iryo shami ryatangizwa mu mwaka w’i 1997 rimaze gusohora abanyeshuri basaga 1300.
Benshi muri bo bagize amahirwe yo gukomereza ubushakashatsi bwabo mu mahanga, abandi babona akazi mu Rwanda no mu (…)

Kuwa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi, Ishami ry’Ubwubatsi mu Ikoranabuhanga(Engeneering) ryo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryateguye inama ku ruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu.

Dr. Mbereyaho Léopold uyobora ishami rya Engennering yatangarije IGIHE ko kuva iryo shami ryatangizwa mu mwaka w’i 1997 rimaze gusohora abanyeshuri basaga 1300.

Benshi muri bo bagize amahirwe yo gukomereza ubushakashatsi bwabo mu mahanga, abandi babona akazi mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere.

Mbereyaho akomeza avuga kandi ko kugeza magingo aya nta nyigo ifatika yakozwe mu rwego rwo gukurikirana no kumenya niba ubumenyi abanyeshuri bahawe bwaragiye bukemura ibibazo byari bisanzwe bigaragara mu nganda nini, into ndetse n’iziciriritse.

Tumubajije ku bibazo kirebana n’abanyeshuri barangiza ntibahite babona akazi, Dr.Mbereyaho yagize ati:”Imikoranire hagati ya za kaminuza n’Urugaga rw’Abikorera biciye mu gushinga inganda ni kimwe mu byakemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo nk’uko twabibonye no mu bindi bihugu biteye imbere”.

Ku banyeshuri 700 binjiye muri KIST mu mwaka wa 2012 abagera kuri 63% nibo bahawe kwiga mu Ishami ry’Ubwubatsi mu Ikoranabuhanga(Engeneering) abandi 37% bashyirwa mu yandi mashami 2 asigaye bikaba bitarabashimishije kuko hafi ya bose bifuzaga iryo shami byumvikane neza ko bitoroheye ubuyobozi bw’ikigo kubasobanurira impamvu batahawe amasomo bashakaga
Nubwo bamwe mu banyeshuri barangije muri Engenneering bagifite ikibazo cyo kutabonera akazi igihe, Mbereyaho yavuze ko abo mu Ishami ry’Ubwubatsi(Civil Engeneering) bakomeje kugira amahirwe yo kukabona kuko na politiki y’igihugu y’imyubakire iteza imbere ubwubatsi bugezweho.

Kabayiza Jean Nepo wasoje amashuri ye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ubu ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere muri Sosiyete MANUMETAL yavuze ko ubumenyi butangwa mu ma Kaminuza ari rusange bivuga ko iyo umunyeshuri arangije kwiga mbere yo gutangira akazi akeneye guhugurwa n’abo asanze kugira ngo arusheho kubyaza umusaruro ubumenyi ngiro yavanye mu ishuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages