Insakazamajwi ya Radio Izuba yakubiswe n’inkuba PRINT VISITS : 7875 COMMENTS: 4 

Insakazamajwi ya Radio Izuba yakubiswe n’inkuba


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 08:35' na Richard IRAKOZE

Kuba Radio Izuba imaze iminsi itumvikana neza muri tumwe mu duce isanzwe yumvikanamo ni uko mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare, insakazamajwi (Transmitter- Emetteur) y’iyi Radio yakubiswe n’inkuba igashya. Icyo gihe Radio yamaze amasaha asaga atanu itumvikana.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi Radio, Eric Kayihura, mu butumwa yageneye abafatanyabikorwa bayo, yavuze ko gushya kw’insakazamajwi byatumye hakoreshwa by’agateganyo indi ifite imbaraga nke ku buryo ubu amajwi yayo atari kugera mu duce twose iyi Radio yumvikanagamo.

Kayihura yagize ati :”Icyuma cy’insakazamajwi cya Radio Izuba cyakubiswe n’inkuba. Kubera izo mpamvu ubu Radio Izuba irakoresha icyuma gikoresha imbaraga nke (100 Watt). Ababishinzwe barakora ku buryo icyo kibazo gikemuka bidatinze. Turisegura ku bafatanyabikorwa bacu, imboni n’inshuti za Radio Izuba mwese !”

Mu kiganiro na Titien Mbangukira, umuyobozi w’igice cy’amakuru (Chief Editor) kuri iyi Radio yavuze ko ubu Radio Izuba iri kumvikana nk’ibisanzwe kandi mu duce twose yumvikanagaho kuko ikibazo kuri uyu wa Kabiri cyakemutse.

Vedaste Ufitabe, umutekinisiye (Technician) kuri iyi Radio nawe yunze mu rye atanga ibisobanuro byimbitse avuga ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare ari bwo Radio Izuba yongeye gusubira kumvikana nka mbere. Yagize ati :”Ubu twasubijeho insakazamajwi ya Watt 300, kuko twamaze kuyikoresha, ubu twasubiye kumvikana aho twumvikanaga hose”.

Ufitabe asobanura kandi ko gukubitwa n’inkuba kw’iyi nsakazamajwi kwatewe n’uko intsinga zirinda inkuba zitabwa mu butaka (parafoudre) zaba zari zitagikora ; ari nayo mpamvu avuga ko ari cyo gikorwa kigiye kurushaho kwitabwaho muri iyi minsi. Yanavuze kandi ko ubu noneho hashyizweho insakazamajwi zindi ebyiri z’agateganyo mu rwego rwo guhita basimbuza indi mu gihe haba habaye ikibazo gitunguranye.

Radio Izuba ni Radio y’Abaturage ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma. Yashinzwe n’ishyirahamwe ADECCO (Association pour le Devéloppement Communautaire) mu 2004, ikumvikanira kuri FM ku murongo wa 100 MHZ ; hose mu Ntara y’Iburasirazuba, mu duce tumwe na tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo (nka Muhanga na Huye), mu duce tumwe na tumwe two mu Ntara y’Amajyaruguru (nka Rulindo), i Ngara-Agace kegereye u Burasirazuba bw’u Rwanda no mu Burasirazuba bw’u Burundi.

Uretse iyi nshuro, insakazamajwi ya Radio Izuba yigeze gukubitwa n’inkuba mu myaka irenga itanu ishize. Indi Radio ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda-Radio Salus, nayo yari imaze igihe kirenga amezi abiri itavuga kubera ikibazo cy’insakazamajwi.

IBITEKEREZO
yoo,mperuka kumva radio izuba nkiga muri ETO Kibungo ,ariko narabakundaga,kubyago mwagize mwihangane kandi mushyireho platoner zifite ingufu muzajye kureba iri muri ETO Kibungo,mugerageze mugeze amajwi yanyu mukarete ka nyanza murakoze
22.02.2012 saa 11:51
Dawid
Pole saana kuri iyi radio, ariko kandi turabashimiye ko babikemuye vuba. Jye munyemerere nkoreshe uyu mwanya uvuga ku bya radio, mbabaze niba mwe mushobora kumva radio contact fm kuri internet ? Kuko jye haciye amezi arenga ane byaranze. Hari uwampa agakoryo k'uburyo nabigenza ? Sinzi niba ari ubumenyi bucye bwanjye, cyangwa niba ari ikibazo cya radio, cyangwa se barahinduye uburyo simbimenye. Mbaye mbashimiye.
22.02.2012 saa 04:37
Bruno van camp
U Rwanda ruherereye mu gica kibasiwe n’inkuba, turashishikarizwa twese gushyira kunyubako dutuyemo cg se dukoreramo, amashuli, ibitaro nahandi hose, ziriya nsinga zirinda inkuba kuko zagagaragaye ko zirinda inkuba. Kubikoresha s'ibintu bihenze kuko ntibirenga 5,000 frws ariko ukaba urinze ubuzima bwawe iki cyorezo. Ashobora kuba menshi ku baturage gusa nsinzi niba haruburyo bageragezwa gufashwa kubibona kugiciro kiri hasi. Igihe cy’imvura cyaje ni mubanguke abataragura paratonnere (Akarindankuba).
22.02.2012 saa 02:11
Ana
Ngaho ndababariye ntimuzongere kutumvikana
22.02.2012 saa 01:13
ERNO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!