00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Iburasirazuba yatanze miliyari zirenga 3 mu kigega AgDF

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 September 2012 saa 07:52
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Nzeri 2012, mu karere ka Nyagatare habereye umuhango wo kugaragaza amafaranga azatangwa ku ikubitiro aturutse mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba, no mu bafatanyabikorwa angana na miliyari 3, miliyoni 84 n’ibihumbi 180 na 551(3 084 180 551 Rwf) mu gushyigikira ikigega Agaciro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yashimiye cyane Abaturage b’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko bagaragaje ubushake ndetse n’ishyaka yo kwiyubakira (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Nzeri 2012, mu karere ka Nyagatare habereye umuhango wo kugaragaza amafaranga azatangwa ku ikubitiro aturutse mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba, no mu bafatanyabikorwa angana na miliyari 3, miliyoni 84 n’ibihumbi 180 na 551(3 084 180 551 Rwf) mu gushyigikira ikigega Agaciro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yashimiye cyane Abaturage b’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko bagaragaje ubushake ndetse n’ishyaka yo kwiyubakira igihugu dore ko kugeza ubwo uyu mubare watangazwaga ku mugaragaaro abaturage bari bagitanga inkunga yabo mu gushyigikira iki kigega.

Guverineri yavuze ko kuba aya mafaranga atangajwe bitavuze ko gutanga umusanzu muri iki kigega bihagaze ahubwo ko gutanga umusanzu muri iki kigega ari igikorwa kigikomeza, ashishikariza abaturage batuye Intara y’Iburasirazuba kuzakomeza gushyigikira iki kigega uko bashoboye dore ko ari ikigega kizahoraho kandi kigamije guteza imbere abanyarwanda.

Umuhango wo gutangaza ku mugaragaro umusanzu wemewe kuzatangwa ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba mu gushyigikira iki kigega byaje bikurikira inteko y’Akarere ka Nyagatare yanakusanyijwemo umusanzu ungana na miliyoni 880, byanatumye aka karere kaje kw’isonga mu gutanga umusanzu mwinshi muri iki kigega kagakurikirwa n’Akarere ka Kayonza kabonye inkunga ya miliyoni 565 zirenga.

Aya mafaranga akaba yaravuye mu baturage, abakozi b’Uturere, ab’Intara n’abandi bakorera ku rwego rw’Intara ndetse n’abafatanyabikorwa.

Senateri Karemera Joseph wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yibukije abitabiriye uwo muhango ko agaciro nyako ari ukwishakamo ibisubizo aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise.

Yagize ati “Agaciro ni kuba igihugu cyacu dukomeje kugiteza imbere, ni kuba twaraciye Nyakatsi,guteza imbbere ubuhinzi n’ubworozi, ni ukuba dukora igikorwa nk’iki cyo gukusanya amafaranga nk’aya tugamije kwiyubakira igihugu.”

Muri uyu muhango kandi hanashimiwe Uturere twabashije kwitwara neza kurusha utundi mu Ntara y’Iburasirazuba aritwo Bugesera yanahawe igikombe ku rwego rw’igihugu kubera umwanya wa gatatu yabonye mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011/2012, akarere ka Ngoma ndetse n’Akarere ka Gatsibo.

Guverineri yavuze ko n’ubwo hahembwe utu turere 3 twabaye utwa mbere mu Ntara y’Iburasrazuba ariko muri rusange uturere twose uko ari 7 twakoze neza ugereranyije amanita twabonye n’ayo twari twarabonye umwaka ushize.

Yasabye abaturage kurushaho gufatanya n’abayobozi kugira ngo imihigo ya 2012/2013 izabashe kugerwaho neza.

Amakuru dukesha Eric Muvunyi ushinzwe Itangazamakuru mu Ntara y’Iburasirazuba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages