Itsinda ry’abayobozi b’Akarere ka Karagwe ko mu gihugu cya Tanzaniya mu cyumweru dusoza kasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Kayonza nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriraga muri ako Karere.
Akarere ka Kayonza na Karangwe n’ubwo ari utwo mu bihugu bitandukanye, ni uturere duhana imbibe dore ko dutandukanywa n’ikibaya cy’Akagera. Abaturage bo muri utu turere twombi usanga barema amasoko yaba ayo muri Kayonza cyangwa se muri Karagwe bifashishije icyambu cya Kabare. Kuba kandi utu turere duhana imbibe, hari aho usanga biteza amakimbirane rimwe na rimwe aho wasangaga abaturage bavogera pariki y’akagera cyangwa se kwambutsa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, Commissioner wa Karagwe Col. Issa S. Njiku na John Mugabo, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza agamije kunoza imibanire myiza hagamijwe iterambere ry’utu turere twombi n’ibihugu bya anzania n’u Rwanda muri usange.
Umuyobozi w’Akarere ka Karagwe Col. Issa S.Njiku ari nawe wari uhagarariye iri tsinda, yasobanuye icyo urugendo rwabo rugamije. Ati: “Intego y’urugendo rwacu ni uguteza imbere ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Akarere ka Karagwe n’aka Kayonza kuko bihana imbibe. Hari kandi kuganira ku buryo bwo gufatanyiriza hamwe gucunga umutekano kuko hari urujya n’uruza ry’abaturage bava muri Tanzaniya bajya mu Rwanda n’abava mu Rwanda bajya muri Tanzaniya, ndetse no guteza imbere umuco na siporo”.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John yasabye abaturage bo muri utu turere twombi kugira ubucuti n’ubuhahirane bushingiye ku mutekeno. Ati: “Tugomba gufatanya gucunga umutekano: gukumira ibiyobyabwenge, ubujura bw’inka, kuvogera pariki y’Akagera, kurwanya uburobyi butemewe n’amategeko n’ibindi bikorwa bikorerwa mu Rwanda bikagira ingaruka kuri Tanzaniya cyangwa ibyakorerwa muri Tanzaniya bikazanwa mu Rwanda”.
Aba bashyitsi kandi bakoranye umuganda n’abaturage b’Akagari ka Kayonza, bakora umuhanda mu Murenge wa Kabarondo ndetse banasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Karere ka Kayonza birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu irebera uko abaturage bororera mu biraro rusange, uturima tw’igikoni, n’ibindi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette akaba yashimye kuba utu turere twasinye aya masezerano avuga ko bigiye gutuma amasezerano yasinywe mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize hagati y’Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo Akarere ka Kayonza n’Intara ya Kagera ibarizwamo Akarere ka Karagwe ashyirwa mu bikorwa mu gihe kitarambiranye.


















TANGA IGITEKEREZO