Kayonza : Ikibazo cy’amasambu y’imfubyi za Jenoside mu nzira yo gukemuka PRINT VISITS : 7794 COMMENTS: 5 

Kayonza : Ikibazo cy’amasambu y’imfubyi za Jenoside mu nzira yo gukemuka


Yanditswe kuya 21-02-2012 - Saa 22:23' na Ruzindana RUGASA

Ubwo twabahaga umwanya ngo mubaze Umuyobozi w’Intara y’Uburasizazuba, hari uwamubajije ikibazo cy’amasambu y’imfubyi za Jenoside ; mu kumusubiza, Guverineri Uwamariya Odette yavuze ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka.

Nk’uko twabigarutseho mu nkuru zabanje zagiye zibanda ku kiganiro twagiranye n’uyu muyobozi, uyu munsi tugiye kwibanda ku bibazo byabajijwe n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza na Kirehe.

Ibibazo birebana n’Akarere ka Kayonza

Gerard : Muzamutubarize impamvu ikibazo cy’amasambu y’imfubyi za Jenoside yakaswemo imidugudu mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Mbarara n’ahandi hake muri Rwinkwavu, yakaswemo imidugudu ahandi hagasaranganywa ; nta muntu n’umwe ushaka kugira icyo akivugaho.

Guverineri Uwamariya : Iki kibazo cyatanzweho umurongo n’Inama ya 8 y’Umushyikirano hafatwa icyemezo cy’uko ahari amasambu y’impfubyi yatwawe n’abandi bantu igomba gusubizwa. Aho bigaragara ko ayo masambu atagihari cyangwa yarashyizweho ibikorwa remezo birambye ; twumvikanye n’ubuyobozi bw’uturere ko ahari ibyo bibazo buzabashakira ahandi cyangwa se bagahabwa amafaranga y’ingurane.

Willy : Mu Karere ka Kayonza hari ikibazo kirebana n’amazi ! Muri Centre ya Kayonza bigaragara ko hakenewe amazi ahagije kandi asukuye ; aha hantu hamaze igihe kinini hari iki kibazo kandi ntikibonerwa igisubizo. Amazi make nayo ahari si meza. Iki kibazo kirakomeye ndetse gikwiye kwitabwaho, kuko uriya Mujyi wa Kayonza ari mwiza kandi urimo ukura byihuse.

Undi yagize ati : “Mumubwire ko mu Murenge wa Murama, mu Kagali ka Rusave bafite ikibazo cy’amazi meza, ko kandi bifuza ivuriro kuko bivuza muri Km 25, kandi baryifuza hafi”.

Guverineri Uwamariya : Nibyo koko mu Karere ka Kayonza hari ikibazo cy’amazi gikomeye kandi Ubuyobozi bw’Akarere buragikurikirana kugirango gikemuke. Abikorera bakomeje gushishikarizwa gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kugirango ikibazo cy’amazi kibonerwe igisubizo.

Harakomeza no gukorwa ubuvugizi ku bandi bafatanyabikorwa cyane cyane kureba uburyo igishushanyo mbonera cy’amazi cy’Intara y’Iburasirazuba cyashyirwa mu bikorwa. Ubu hari inama yaduhuje n’abafatanyabikorwa batandukanye ku wa 15/02/2012 . Twarebeye hamwe uburyo bwo gufata neza amazi dufite ndetse no kuyongera aho akenewe mu turere dutandukanye tw’intara yacu.

Guverineri Uwamariya : Muri kariya Kagari ka Rusave nk’uko uyu wabajije ikibazo abivuga siko abaturage bo babibona kandi nta rugendo rungana na 25 Km ruri hagati ya Rusave-Murama n’ibitaro bya Rwinkwavu. Ubundi nk’uko ubuyobozi bubyifuza nibura ntihagombye kuba harenze 5 km umuturage ajya kwa muganga niyo mpamvu ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwinkwavu bifasha gutanga imiti n’abaganga muri health post yo mu Kagari ka Rusave yubatswe n’abaturage.

Kapiteni Claudien : Isanwa ry’umuhanda Kayonza-Kibungo riteye inkeke. Bavuga ko entreprise yabonye isoko hatitawe ku bushobozi kandi imikorere yayo ntifututse. Abiziho iki ? Arabivugaho iki ? Bizakosorwa bite ?

Guverineri Uwamariya : Ubundi uriya muhanda uri mu nshingano za Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kandi ikaba ari nayo yatanze isoko ryo gukora uwo muhanda. Mu Karere ka Ngoma hakozwe agace ka Remera kandi ko kararangiye hasigaye igice cya Kayonza. Turizera ko MININFRA yatanze iryo soko ishingiye ku bushobozi ikompanyi NPD-COTRACO ikora uwo muhanda ifite.

Kalisa : Mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini hari ibibazo byinshi ! Hali umukecuru utishoboye umaze imyaka 14 mu manza aregamo umuntu wigabije iwe. Yatsindwaga mu nzego zo hasi, yajuririra mu Ntara bakamusubiza mu zo hasi, ariko ubu yararutsinze nyuma yaho yarajuririye i Ngoma inshuro ya kabiri.

Ubu rero nyuma yaho bamwe mu bashakaga ko abagurishaho akabahakanira dore ko hangana na 100 m kuli 60 m kandi akaba nta n’ahandi afite ho gutura cyangwa guhinga, abana be barangirije kwiga bakaba bari batangiye kubakira nyina, abayobozi (abo azi n’abo atazi) baza kumuhagarika kwubaka ngo hagiye gucishwa umuhanda.

Mu by’ukuri nk’umu-technicien cyangwa undi muntu ushyira mu gaciro, wabona ko aho hantu hadakwiye gukatishwamo umuhanda kuko waba usa n’inyuguti ya Z ; ikindi urabona ko byaba ari nka ya nsina ngufi icibwaho urukoma kuko baranga gusana uwari uhasanzwe mu rwego rwo gukatira urundi rugo rw’umuturage wubatse akageza mu muhanda. Twasabaga Umuyobozi w’Intara kugera aho hantu akareba ibyihishe inyuma.

Guverineri Uwamariya : Iki kibazo twaragikurikiranye tubaza niba hari aho kiri ariko ntitwashoboye kukimenya. Twasabaga ko ababaza bajya batumenyesha neza aho icyo kibazo kiri (Umudugudu, Akagari ndetse aho bishoboka n’amazina y’umuturage ufite ikibazo) kugirango bidufasha kugikurikirana.

Ubundi ntibisanzwe, nta buyobozi bushobora kurenganya abaturage. Uwabajije azadufashe kumenya amazina y’umuturage kugirango dushobore gukurikirana icyo kibazo.

Urusave : Muzambarize Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba muti : Kuki Imanza za Gacaca z’Imitungo Murenge wa Murama mu Kagali ka Rusave Akarere ka Kayonza zaciwe zitarangizwa ? Ni iki muteganya ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze (ba Gitifu b’Imirenge cyangwa ba Gitifu b’Utugali) basuzugura ibyemezo cyangwa ibitekerezo by’abayobozi b’Imidugudu ? Kuki Mayor wa Kayonza ategera abaturage ngo amenye ibibazo bafite abikemure mu magura mashya bitararenga inkombe ?

Guverineri Uwamariya : Nibyo koko hari imanza za Gacaca z’imitungo zaciwe zitarangizwa kubera ubushobozi buke bw’abagomba kwishyura iyo mitungo. Hari n’aho usanga aho hagombye kwishyurirwa indishyi hari abandi bantu bahatuye atari abagomba kwishyura bahatuye cyangwa ugasanga umutungo ari uw’abantu benshi bityo ntibyorohe kwishyura imitungo.

Gusa ibi bibazo turabizi kandi turimo kubikurikirana hifashishijwe inzego zidufasha. Ubu hemejwe ko Uturere dukora urutonde rw’imanza za Gacaca zitarangira cyangwa zifite imbogamizi mu irangizwa kugirango hatangwe umurongo w’ubundi buryo zakemuka.

Ntabwo muri gahunda y’Imiyoborere myiza hagombye kubaho umuyobozi usuzugura ibyemezo by’abandi bayobozi ahubwo iyo muri ibyo byemezo harimo ibidasobanutse, hagishwa inama y’uburyo bishyirwa mu bikorwa. Icyo kibazo niba gihari koko tuzakurikirana turebe uko biba byagenze ; gusa mu nama tugirana n’abayobozi ibi turabibashishikariza.

Ibyabajijwe ku Karere ka Kirehe

Mu Karere ka Kirehe hari uwabajije ati : “Ni gahunda ki mufite mu birebana n’ubuhinzi aho umushinga KWAMP ugaragaza imbaraga nkeya muri implementation kandi bafite amafaranga menshi ?”.

Guverineri Uwamariya : Ubundi umushinga KWAMP ufasha Akarere muri gahunda yo kuhira (irrigation) kugirango hatangwe igisubizo ku kibazo cy’izuba ku buryo burambye.

Ni umushinga ugomba kumara imyaka 7 ubu hakaba hashize 2 utangiye. Muri iyi myaka 2 igihe kinini cyafashwe n’akazi ko gukora inyigo (studies) zagombaga kubanza gukorwa.

Ibindi bikorwa byibanzweho ni :

1. Gutanga inka mu kunganira abahinzi kugirango babone ifumbire

2. Hamaze kubakwa Dykes 2 muri Sagatare na Cyunuzi ahuhirwa umuceri kuri hegitari 700.

3. Hari izindi Dykes 4 zatangiye kubakwa muri Nyamugari, Mahama, Kigarama (2) zizuhira hegitari 770.

4. Hari izindi Dykes 3 zamaze gukorerwa inyigo kandi nizimara kubakwa zizuhira ubuso bwa hegitari 240 mu Mirenge ya Kirehe na Musaza ; ubuso bwose hamwe buzuhirwa buzaba ari hegitari 2510.

Akarere ka Kirehe n’ubuyobozi bw’umushinga barifuza ko gahunda zose z’uyu mushinga zarangira nibura mu myaka 5.

Ku munsi w’ejo tuzabagezaho igice kizibanda ku turere twa Rwamagana na Gatsibo.

IBITEKEREZO
jyewe ntabwo mwantumikiye,kubera iki ?
22.02.2012 saa 06:19
odk
Mwaramutse ,ibyo kibazo bya amasambu ntibiri muri KAYONZA gusa no muri KIREHE naho nibyo biheze bamwe baravuze babura uwabumva bahitamo guceceka atari uko babishatse ahubwo ari ugushoberwa cyane cyane mu Murenge wa KIGINA . turasaba UMUYOBOZI W'INTARA na KIREHE nayo barebe uko bagenza izo mfubyi uko bazikemurira ibyo bibazo
22.02.2012 saa 00:20
PETER
Ndabona uyu muyobozi afite akazi gakomeye, gusa icyo nzi n'uko ibi bibazo byose azabikemura. Ariko baribakwiye kubanza bagacyemura ikibazo cy'amasambu y'abana bimpfubyi kuko ari ikibazo gikomeye cyane. Ikindi kibazo gikomeye n'ikibazo cy'amazi kuko nta bantu bashobora kubaho badafite amazi meza, ubuzima bwiza abantu bagira babukesha amazi meza
22.02.2012 saa 00:17
Iranzi Arnod
Mwaramutse , igihe murabo gushimirwa , murigihe koko , muradutumukira , bikagira feedback nziza , nuko muzahore kumuheto. murakoze
21.02.2012 saa 23:41
gadi
ntabwo nyuzwe n'ibisobanuro kugusanywa ry'umuhanda Kayonza-Kibungo.
21.02.2012 saa 15:03
kapitene claudien

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!