Mu bitaro Bikuru bya CHUK hageze abana b’abahungu babiri mu cyumweru gishize ku minsi itandukanye bavunywe amaboko yombi, abo bana bavuga ko ibyo byabereye i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.
Umwe muri abo bana witwa Duhindukiririmana Elisée, ufite imyaka 15 akaba avuka ahitwa i buyoga mu Karere ka Rulindo, yaje i Kigali azanywe no gushaka imibereho, ngo kuko yabonaga iwabo nta mibereho ihari Se na Nyina baratandukanye Nyina yashatse undi mugabo, se nawe ngo yagiye i Bugande.
Uyu mwana urwariye aho indembe zakirirwa mu bitaro bya CHUK kuva tariki ya 7 Nzeri, yatangarije IGIHE ko hari mu ma saa mbiri za z’ijoro agiye kugura amandazi muri Gare ya Nyabugogo hanyuma ageze mu marembo ya Gare haza umusore amufata akaboko.
Uyu mwana ngo yaketse ko ari abashizwe kujyana abana b’inzererezi mu Kigo ngororamuco, yanga kumwiyaka abona aramujyanye amugeza mu Gashyamba kari mu gishanga cya Nyabugogo hafi yo kwa Mutangana hakurya y’umuhanda, hafi yahari amaduka y’ibishyimbo.
Amugejeje muri iryo shyamba amushyira ibipapuro mu kanwa atangira kumukubita, arangije amuvuna amaboko.
Undi mwana w’umuhungu witwa Murekeyimana Jean Pierre afite imyaka 16, arwariye muri CHUK aho bakirira indembe, mu ijoro ryo kuwa 5 Nzeri yavunwe amaboko n’abantu bataramenyekana, nawe mu buryo bumwe n’uyu twavuze haruguru akaba yaravuniwe i Nyabugogo ku Kiraro cyiri mu Gishanga cyambuka kigana mu Rubonobono mu Murenge wa Gatsata, abamufashe ngo bari abasore bagera kuri 5 bakaba baramufashe mu masaha ya saa mbiri z’ijoro.
Bamukubita ngo bamubwiraga ko barimo kumuhora ubujura, bamaze kumukubita bamuziritse umukoba ku munwa umwe muri bo aravuga ngo ufite imbaraga namuvune amaboko.
Mu gihe bamujyanaga ngo abantu bagerageje kumutabara, ariko abo basore bagerageza kubarwanya bagira ubwoba.
Mugihe barimo bamuvuna amaboko, umukoba bari bamuziritse ku munwa waje kuvaho, avuza induru hanyuma abasirikare babiri bari kuri kaburimbo bahita baza birukanka, ba basore nabo bahita bambuka umugezi wa Nyabugogo birukanka abasirikare ngo nibo bashatse moto yamugejeje kwa muganga.
Uyu mwana w’umuhungu yatangarije IGIHE ko abamuvunnye bamwambuye amafaranga yarasaguye, kuyo yaramaze kugura inkweto.
Aba bana uko ari babiri nta murwaza bafite, abagiraneza nibo babagemurira, bategereje ko haboneka ibikoresho bakabagwa, doreko ngo abaganga bababwiye ko nta bikoresho bihari.
Hashize igihe mu Gatsata hafi y’umugezi wa Nyabugoro hagaragara urugomo rurimo n’ubwicyanyi bwa hato na hato, utaretse n’ubwambuzi.
Polisi ivugako yahagurukiye guhashya iki ikibazo yivuye inyuma, ariko kugeza ubu ntawari wahamwa n’icyaha.



















TANGA IGITEKEREZO