Kurera abana bafite ibibazo (nk’imfubyi) ubavanye mu kigo runaka ntibisaba amikoro adasanzwe nk’uko bamwe mu Banyarwanda bakunze kubivuga.
Safarina Antoinette w’imyaka 55 y’amavuko atuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Ruli, akaba afite abana babiri arera, harimo uwitwa Ntakirutimana Jean Pierre yavanye mu kigo cy’imfubyi ahitwa i Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Yamuvanye muri icyo kigo afite imyaka itatu mu 1999 ; ubu uyu mwana afite imyaka 17 y’amavuko, akaba yiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye.
Safarina akaba avuga ko uyu Ntakirutimana amurera nk’umwana we yibyariye, by’umwihariko akaba yaramuguriye umurima w’agaciro k’amafaranga ibihumbi 60 by’u Rwanda ahitwa i Rukaza ku Rucunshu. Aya mafaranga uyu mubyeyi avuga ko yayavanye ku ngurube yari yoroye yaje kubwagura ibyana umunani.
Niyonshuti Bernard nawe ni undi mwana Safarina arera. Yumvise nyina mu gihe yari amutwite avuga ko agiye kuvanamo iyo nda akisubirira ku ishuri kuko yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Atekereje ku muruho umwana w’umukobwa agira n’ukuntu inda ibabaza, Safarina yahisemo gutumira nyina w’uyu Niyonshuti baraganira amwemerera kuba iwe ndetse anamufasha kubyara none ubu arimo no kumurerera umwana. Ubu yiga mu wa kabiri mu ishuri ribanza.
Safarina avuga ko gufata umwana mu kigo cy’imfubyi no kumurera bidasaba ubukire nk’uko abenshi babivuga kuko ibyo umuntu areresha umwana we yabireresha n’utari uwe.
Nyuma yo gutandukana n’umugabo we mu 1986, Safarina arera abana be batanu n’abandi babiri yiyemeje kubera marayika murinzi.
Si Safarina wenyine wemeza ko kurera umwana yafashe mu kigo runaka bidasaba amikoro adasanzwe kuko n’uwitwa Habiyaremye Eugene w’imyaka 46 y’amavuko nawe ufite abana babiri arera yagiye afata mu buryo butandukanye, harimo uwo yahawe n’umurenge wa Shyogwe kuko nyina arwaye mu mutwe. Habiyaremye arera uyu mwana aho yanabanje kumuvuza kuko nyina yamugaburiraga ibiryo byanduye yatoraguraga hirya no hino. Ubu uyu mwana w’umukobwa w’imyaka umunani yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Habiyaremye avuga ko yabwiye uyu mwana ko yavutse ku muntu ufite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe kugirango atazabibwirwa n’abandi bo hanze bikamutera ikibazo ndetse yanamusabye kubyihanganira.
Uwa kabiri nawe ni umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu ubu wiga mu kiburamwaka Habiyaremye yareze nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye bagatangira gutererana abana.
Habiyaremye yatangarije IGIHE.com ko aba bana bombi azabaha umunani kimwe n’abandi bana be batanu yari asanganywe. Ku bwe ngo muri iyi minsi umunani wa mbere umubyeyi aha umwana we ni ukumurihirira ishuri akiga, akaba avuga ko yabitangiye.
Ku bijyanye n’ubufasha ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe aba bana bakiriwemo ubagenera, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge Gatesi Charlotte avuga ko ubufasha babona aribwo babaha bitewe n’ubushobozi umurenge ufite.
Mu gihe leta y’u Rwanda ikangurira Abanyarwanda kugira umutima w’impuhwe bagafata abana baba mu bigo by’imfubyi bakabaha uburere nk’abandi bana barerewe mu miryango. Muri uyu murenge hakaba hari imiryango 16 yagiye ifata aba bana bahuye n’ibibazo bitandukanye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abirahiraga Imana y’i Kabgayi nta cyiza bahabonye muri Jenoside
18.05.2012 |
|
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yateguye Inama mpuzamahanga y’Amahoro
18.05.2012 |
|
Polisi yafashe abagabo 4 bavidurira imisarani muri Nyabugogo
18.05.2012 |
|
Bahangayikishijwe n’iyimurwa ry’abagororwa muri gereza ya Gikongoro
18.05.2012 |
|
Mpanga : Umuyobozi wa gereza yatawe muri yombi akekwaho kwiguriza umutungo wa leta
18.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |