00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mikoranire mishya na I&M, BCR yatanze inkunga mu kigega AgDF

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 7 September 2012 saa 04:38
Yasuwe :

Mu muhango wo kugaragaza ku mugaragaro ubufatanyabikorwa hagati ya banki y’Abanyakenya I&M Bank Group na Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda BCR, wabereye i Kigalli, kuwa kane, tariki ya 6 Nzeri 2012, abakozi n’ubuyobozi bw’iyo Banki bateye inkunga ikigega “Agaciro Development Fund” ingana na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Muhizi Innocent, ukuriye ikoranabuhanga muri BCR, avuga ko inkunga itanzwe mu gihe hari hagamijwe kugaragaza ku mugaragaro ubufatanyabikorwa hagati ya BCR na Banki (…)

Mu muhango wo kugaragaza ku mugaragaro ubufatanyabikorwa hagati ya banki y’Abanyakenya I&M Bank Group na Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda BCR, wabereye i Kigalli, kuwa kane, tariki ya 6 Nzeri 2012, abakozi n’ubuyobozi bw’iyo Banki bateye inkunga ikigega “Agaciro Development Fund” ingana na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muhizi Innocent, ukuriye ikoranabuhanga muri BCR, avuga ko inkunga itanzwe mu gihe hari hagamijwe kugaragaza ku mugaragaro ubufatanyabikorwa hagati ya BCR na Banki I&M Bank yaguze imigabane yari ifitwe n ’abashoramari muri BCR yitwaga Actis ingana na 80%.

Muhizi avuga ko kuva iyi Banki y’Abanyakenya imaze kugura imigabane muri BCR imikorere yahindutse ku buryo igenda neza, agira ati” Imikorere iragenda neza n’ikimenyimenyi ubu hari ibikorwa bishya (produit) bimaze gushyirwa ku isoko. Nk’umucuruzi uvana ibicuruzwa nko muri Tanzaniya cyangwa kenya abizanye mu Rwanda bizajya bimworohera gukora ihererekanya bugure (transert) ryihuse cyangwa se uri muri Kenya cyangwa Tanzaniya, kwishyura umuntu uri mu Rwanda byorohe”.

Muhizi avuga ko inkunga itewe Agaciro Development Fund, ari inkunga yavuye mu bakozi ba banki n’ubuyobozi bwayo ku bufatanye n’abashoramari n’abafatanyabikorwa bavuye muri Kenya.

Avuga ko kuba hari ibihugu byakuriyeho cyangwa bikagabanya inkunga byareraga u Rwanda kubera ibibazo bya politiki, bitakomye mu nkokora imikorere ya Banki kuko bitabujije abashoramari gukorera mu Rwanda, urugero ni iyi banki ya I&M.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, I&M ifite imigabane 80% muri BCR, Rwangombwa John, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, asobanura icyo bivuze mu bukungu bw’u Rwanda, agira ati “Kuba ari banki yafashe icyemezo cyo kuza gushora imari yayo mu gihugu ni icyizere ifitiye igihugu cyacu n’ubukungu bwacu.

I&M ni Banki imaze gutera imbere yakomotse muri Kenya, yagabye amashami hirya no hino mu karere. Kuba yaraje hano ni icyizere ifitiye ubukungu bwacu, icyo bivuze ni uko bazana ubumenyi bafite bavanye aho bakoraga , baje guteza imbere urwego rw’imari mu gihugu cyacu”.

Minisitiri Rwangombwa avuga ko abashoramari bo muri Kenya bishimiye kuza mu gihugu gifite iterambere mu bukungu ryiza, igihugu gifite ubukungu butajegajega, ikintu giha inyungu impande zombi iz’abashoramari n’iz’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages