Bamwe mu bagira amatsiko cyane barimo kuvuga ko Leon Mugesera atari bugere mu Rwanda. Ariko inkuru yabaye impamo ibyo inkiko za Canada zemeje byashyizwe mu bikorwa. Leon Mugesera yagejejwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2012 ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo Leon Mugesera yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kuva muri Canada aho yaje azanywe n’indege yarimo wenyinye hamwe n’abamuzanye.
Kuwa mbere tariki ya 23 nibwo Urukiko Rukuru rwa Canada rwafashe umwanzuro wo kohereza uyu mugabo w’imyaka 59 y’amavuko mu Rwanda aho akekwaho kuba yarakoreye ibyaha byo gushishikariza Abahutu b’intagondwa kwica Abatutsi.
Leon Mugesera wagaragaraga ku maso nk’umuntu utishimiye kuza kwe mu Rwanda ntiyigeze amwenyura cyangwa ngo agaragaze iryinyo nk’uko yajyaga abigenza ubwo yabaga ahagaze imbere y’abacamanza bo muri Canada.
Mu madarubindi ye akunze kugaragara yambaye, ikote rirerire ry’icyatsi cyijimye, Leon Mugesera wigishaga indimi muri Kaminuza ya Laval muri Canada agisohoka mu ndege yakiriwe n’abapolisi b’u Rwanda bahita bamwinjiza mu modoka ya Polisi ifite pulake numero RNP 195 H.
Uko byari byifashe ku Kibuga cy’indege i Kanombe
Utari uhari ntiyabasha kubyuma ndetse yagirango ni amakabyankuru ariko nibwo bwa mbere abanyamakuru basaga 60 bateraniye ahantu hamwe mu nkuru imwe.
Muri aba banyamakuru hari abarimo kuvuga ibirimo kuba muri ako kanya mu rwego rwo kumenyesha ababateze amatwi uko igikorwa cyo kohereza Leon Mugesera mu Rwanda kirimo gukorwa. Icyari kirenze kuri ibyo ni uko hari aho wasangaga igitangazamakuru kimwe gifite abanyamakuru barenze batatu.
Nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kwinjira ngo bajye kureba uko Mugesera agera mu Rwanda, abanyamakuru bihuse bwangu ariko abafite ibyuma bifata amashusho bakabanza imbere, buri wese agirango aze gufata ishusho nziza inogeye ishisho.
Uretse aba banyamakuru barenga 60 bari bahari, hari n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Polisi, abo mu Bushinjacyaha Bukuru ndetse na bamwe mu Banyarwanda baba muri Canada bari baje kureba Leon Mugesera.
Abari hanze y’ikibuga kandi badutangarije ko hari bamwe mu bari bamenye ko Leon Mugesera ari buze bakanga kuba ku muhanda batamubonye, kuburyo bahavuye ari uko imodoka ya Polisi yagiyemo ndetse n’izimuherekeje zigiye.
– Ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo indege C-GIRE yaje itwaye Leon Mugesera yari isesekaye i Kanombe.
– Saa tanu na 34 nibwo abanyamakuru bahagaze ahitegeye indege Mugesera yari arimo ngo bakurikirane uko asohoka mu ndege.
– Saa tanu na 36 nibwo imizigo ya Mugesera yakuwe mu ndege.
– Saa tanu na 38 nibwo Mugesera yasohotse mu ndege ahita yakirwa na Polisi y’Igihugu nyuma yo kuzuza impapuro zigaragaza ko agejejwe mu Rwanda.
– Ku isaha ya saa tanu na 41 nibwo Mugesera wari umaze imyaka igera kuri 16 ahanganye no koherezwa mu Rwanda, yinjijwe mu modoka ya Polisi ajya kuba acumbikiwe.
Abantu batandukanye bagize icyo babivugaho
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda Supt. Theos Badege yavuze ko ubwo Mugesera amaze kugezwa mu Rwanda igisigaye ari akazi k’inzego z’ubutabera.
Badege kandi yatangaje ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cyafashwe na Leta ya Canada cyo kohereza Mugesera mu Rwanda.
Akimara kugezwa mu Rwanda, Leon Mugesera yahise ajya gufungirwa mu mazu ya Polisi yabigenewe ariko nyuma y’iminsi itatu akazashyikirizwa ubutabera ngo yisobanure ku byo akekwaho.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda
Ubwo Mugesera yagezwaga i Kigali, Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yagize ati " Byanyuze mu nzira igoranye cyane, ariko Canada yafashe icyemezo gikwiye ku byerekeye Leon Mugesera. Mugesera agarutse asanga igihugu kirimo amahoro, kandi kiri kure y’icyerekezo cy’urwango rushingiye ku moko n’ubumenamaraso yasakaje mbere y’uko yaka ubuhungiro muri Canada mu myaka 20 ishize."
Yongeye ati " Izanwa rya Mugesera rishyize igorora abacitse ku icumu rya Jenoside na miliyoni z’Abanyarwanda bakoze ubutitsa kuva nyuma ya Jenoside bashaka kubaka igihugu kigendera ku mategeko… Nk’undi wese witaba inzego z’ubutabera mu Rwanda, Mugesera azunganirwa n’inzobere kandi azungukira mu ntambwe twateye twubaka urwego rw’ubutabera rwizewe kandi rukomeye."
Gen Roméo Dallaire
Gen Roméo Dallaire wari uhagarariye ingabo z’Umuryango w’Abibumye mu Rwanda mu mwaka w’1994, agira icyo avuga kuri uku kuzanwa mu Rwanda kwa Leon Mugesera, yavuze ko ubwo yari mu Rwanda, we ubwe cyangwa abari bashinzwe kumuha amakuru atigeze yumva na rimwe izina “Leon Mugesera”.
Senateri Roméo Dallaire akomeza avuga ko ngo Mugesera n’ubwo yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi atari mu bantu bazwi cyane muri kiriya gihe.
Nyamara ariko n’ubwo avuga ibi, Gen Roméo Dallaire ngo ntiyirengagiza ko imbwirwaruhame ya Leon Mugesera benshi bavuga ko yakongeje ubukana bwatumye Abatutsi benshi bicwa yaba yaragize uruhare rukomeye mu gutsemba imbaga y’Abatutsi n’ubwo yavuzwe mbere y’uko bicwa.
Général Dallaire yavuze ko yizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzaha Leon Mugesera ubutabera bunoze ndetse buciye mu mucyo. Yagize ati: “Ndibwira ko u Rwanda ruzakurikiza inzira zose ziteganywa n’amategeko kugirango Mugesera ahabwe ubutabera bunoze”.
Imfura ya Leon Mugesera
Umwana we w’imfura witwa Irene Mugesera aganira na Radio Circulation yo muri Canada yavuze ko we n’umuryango we bafite agahinda kenshi batewe n’uko umubyeyi wabo yoherejwe mu Rwanda.
Yagize ati: “Ku munsi w’ejo twamusezeyeho nk’umuryango we; gusa ntitwigeze tumubona amaso ku maso ngo tumurebe bwa nyuma, icyakora ageze ku kibuga cy’indege yafashe telefoni ahamagara umwunganizi we”.
Yakomeje agira ati: "Yahamagaye Mama aramushimira ndetse amusaba kuzakomeza kuba hafi yacu, yashimiye umuryango wose ndetse n’abantu bose bamubaye hafi cyane cyane abunganizi be".
Abajijwe uko ameze kuri ubu yagize ati: “Nta magambo dufite yo kuvuga, dufite agahinda kenshi, turababaye ndetse ntitwabona icyo tuvuga ku mubyeyi wacu woherejwe mu Rwanda".
Umwe mu Banyarwanda baba muri Canada
Ruzindana Umurerwa Marie Grâce ni umwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cya Canada; ubwo twamusangaga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yadutangarije ko koherezwa kwa Mugesera mu Rwanda ari ibyo kwishimirwa.
Ruzindana Umurerwa yakomeje avuga ko ukuza kwa Mugesera ari iherezo ry’ikinyoma cya Mugesera kuva yinjira mu gihugu cya Canada aho yageze aturutse muri Espagne mu mwaka w’1992.
Ati: ”Urubanza rwa Mugesera rwatwaye igihe kirekire kuko guhindura ijambo rye mu ndimi z’amahanga byatwaye igihe kitari gito dore ko bamwe barisemuraga babanje gushaka no kurigoreka".
Urugendo rurerure rwa Leon Mugesera
Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bakurikiraniye hafi ibya Mugesera mu myaka 19 ishize, bavuze ko ubwo yamaraga kuvugira ijambo ku Kabaya muri mitingi ya MRND muri 1992 ubutabera bwo muri icyo gihe bwashatse kumukurikirana ariko akaza gukingirwa ikibaba ndetse agahungishwa na bamwe mu bayobozi ba MRND muri icyo gihe.
Mugesera wabaye mu gihugu cya Espagne nyuma akaza kujya muri Canada avuga ko nta cyaha acyekwaho muri icyo gihugu, ntibyamuhiriye kuko yakurikiranywe n’butabera, ndetse agaca mu nkiko zo muri icyo gihugu igihe kirekire kigera ku myaka 16.
Yagerageje kwitabaza inkiko zose zo muri Canada ariko zose zemeza ko byanga bikunda agomba kuza mu Rwanda akitaba ubutabera ku byaha acyekwaho ko yakoze byo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Ku munota wa nyuma ubwo urukiko rwari rwanzuye ko aza mu Rwanda ku itariki ya 12 Mutarama 2012, Mugesera yafashwe n’uburwayi butunguranye urugendo rwe rurasubikwa (Aha ibitangazamakuru byatangaje ko yanyweye imiti irenze urugero igatuma arwara by’ikubagahu), nyuma yo kuvurwa ariko ntibyabujije inzego z’umutekano kumuta muri yombi na none.
Muri icyo gihe Ibiro bya Komisiyo ya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya iyica rubuzo (OHCHR-CAT) byasabye ko urukiko rwisubiraho kuri icyo cyemezo ariko ruza gutera utwatsi icyo cyifuzo maze rutegeka bidakuka ko Mugesera aza mu Rwanda, aho yoherejwe kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2012.
Amwe mu mafoto ya Mugesera akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali
Foto: Cyril Ndegeya


















TANGA IGITEKEREZO