00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Misago Augustin yitabye Imana

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA, Mukandayisenga Rachel, na Faustin Nkurunziza

Kuya 12 March 2012 saa 03:05
Yasuwe :

Musenyeri Misago Augustin wa Diyoseze ya Gatolika ya Gikongoro, yitabye Imana mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita kuri uyu wa 12 Werurwe 2012 aguye mu biro bye ubwo yari ku kazi kuri Diyoseze ya Gikongoro.
Nk’uko bitangazwa na Musenyeri Smaragde Mbonyitege Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Kagbayi, bakeka ko yaba yazize bumwe mu burwayi yari afite cyane cyane ko bizwi ko yarwaraga umutima ndetse n’asima, ariko akaba yari yatuye (…)

Musenyeri Misago Augustin wa Diyoseze ya Gatolika ya Gikongoro, yitabye Imana mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita kuri uyu wa 12 Werurwe 2012 aguye mu biro bye ubwo yari ku kazi kuri Diyoseze ya Gikongoro.

Nk’uko bitangazwa na Musenyeri Smaragde Mbonyitege Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Kagbayi, bakeka ko yaba yazize bumwe mu burwayi yari afite cyane cyane ko bizwi ko yarwaraga umutima ndetse n’asima, ariko akaba yari yatuye igitambo cya misa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Biracyekwa ko yaba yazize indwara y’umutima.

Musenyeri Misago Augustin

Bimwe mu byaranze ubuzima mwa Musenyeri Misago

Misago Augustin yahawe Ubusaseridoti tariki 25 Nyakanga 1971. Yabaye mu kanama kashyize Bibiliya Ntagatifu mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Mbere y’uko Misago ajya kuyobora Diyosezi ya Gikongoro kuwa 30 Werurwe 1992 ahawe inkoni y’ubushumba na Karidinali Josef Tomko, yari Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru y’i Nyakibanda, akaba yari no muri komisiyo ya tewolojiya yakurikiranaga ibyabereye i Kibeho, ubwo Diyosezi ya Butare yabyaraga iya Gikongoro ahita ajya kuyibera umuyobozi guhera ubwo.

Musenyeri Misago akigera ku Gikongoro yahise atangira kubaka ingoro yari yasabwe na Bikira Mariya, aho ibuye ry’ifatizo ryashyizweho kuwa 28 Ugushyingo 1992.

Ku itariki 20 Ugushyingo umwaka w’1993 Misago yatashye by’agateganyo shapeli yafunguye mu cyahoze ari icyumba abanyeshuri bigiragamo ari naho abanyeshuri batatu batangiye amabokerwa yabo.

Kuwa 31 Gicurasi 1993 Misago yayoboye urugendo rutagatifu rwa mbere rwa Diyoseze yose i Kibeho mu rwego rwo gusaba amahoro n’irangira ry’intambara mu Rwanda.

Musenyeri Misango apfuye afite imyaka 69 y’amavuko yari Perezida w’urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda, akomoka muri Diosezi ya Byumba mu majyaruguru y’u Rwanda

Musenyeri Misago muri Gereza Nkuru ya Kigali 1930

Mu mwaka w’1999 Musenyeri Misago Augustin yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu kwezi kwa Kamena umwaka w’2000 aza gufungurwa nyuma yo kugirwa umwere.

Musenyeri Misago yafunzwe ashinjwa ibyaha bibarirwa mu icumi birimo kuba ntacyo yakoze ubwo abapadiri yayoboraga bishoraga mu byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ahitwa Kaduha, kuba atarahaye ubuhungiro Ababikira bamuhungiyeho, kuba yarasuye impunzi ahitwa Murambi ari kumwe n’abayobozi ba Leta bahava izo mpunzi zikicwa, kugira ivangura ngo yaba yaragaragazaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda n’ibindi byaha yahanaguweho nyuma y’umwaka urenga yamaze afunzwe.

Uwunganiraga Ubushinjacyaha icyo gihe Me Rwangampuhwe na we yitabye Imana mu gihe gishize mu gihe umucamanza wamugize umwere icyo gihe yahise ahunga u Rwanda.

Abantu bibuka ko muri urwo rubanza hagarutswe ho cyane ku ijambo uwari umukuru w’igihugu Pasteur BIZIMUNGU yari yavuze ngo: "Nanaba n’umwere azajye kuba Musenyeri ahandi".

Bivugwa ko nyuma yo kwegura ku buyobozi bw’igihugu, Pasteur BIZIMUNGU yaba yaragiye ku Gikongoro gusaba imbabazi Musenyeri Misago icyo gikorwa kikaba cyarimo na Bwana Ntakirutinka Charles.

Nyuma Bwana Ntakirutinka Charles yaje gufunganwa na Pasteur Bizimungu mu cyumba Musenyeri Misago yabagamo muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku mibare ya 1930, bamaze guhamwa n’icyaha cyo gushaka kuvutsa umudendezo igihugu mu gushinga ishyaka bari bise PDR-Ubuyanja.

Pasteur BIZIMUNGU yaje gufungurwa ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu Kagame Paul naho Ntakirutinka Charles we akaba yari amaze gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano cye cy’imyaka icumi.

Misago yayoboraga komisiyo nyinshi za Kiliziya gatolika akaba yari azwi nk’umuhanga mu by’amategeko ya Kiliziya (Droit canon). Ni na we wemeje amazina ntakuka y’Abanyarwanda bivugwa ko babonekewe i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro.

Misago yari asobanukiwe n’ibyabereye i Kibeho kuko yasohoye igitabo kivuga ku mabonekerwa yahabereye, mbere y’uko yemezwa na Vaticani mu mwaka w’i2001. Muri iki gitabo akaba yaragaragazaga ibyiza yazaniye Kiliziya Gatolika mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages