Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2012 niho Akarere ka Ngororero katangije ku mugaragaro Agaciro Development Fund. Muri uyu muhango hakaba hakusanyijwe amafaranga angana na Miliyoni ijana na mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana atatu na bitatu n’amafaranga mirongo ine na rindwi y’u Rwanda (157,303,047).
Mu rwego rwo kugumya kwihesha agaciro ndetse no kwishaka mo ibisubizo, Akarere ka Ngororero ntikasigaye inyuma mu kwihesha agaciro batera inkunga ikigega Agaciro Development Fund kimaze iminsi mikeya gishyizweho.
Imparirwakubarusha za Ngororero (nkuko izina ry’ubutore ryabo riri) zateraniye gutangiza ku mugaragaro iki kigega, mu ntego nyamukuru bari bafite akaba ari uko nabo bagomba kugira icyo bashyira muri iki kigega.
Ntibyatinze, nyuma y’imbyino z’itorero Intore z’ikirenga ndetse n’amagambo yagiye avugirwa aho asobanura mu buryo bunonosoye imikorere y’iki kigega n’intego zacyo. Hakurikiyeho umwanya wo kugenda buri umwe yitanga uko yabiteganije.
Ni muri urwo rwego Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Ngororero, abakozi bakorera muri aka Karere, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bivuye imuzi maze batangaza icyo bumva bagiye gushyira muri iki kigega.
Uyu muhango wo kwitanga urangiye nibwo haje gutangazwa ko habonetse muri ako kanya amafaranga angana na miliyoni ijana na mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana atatu na bitatu n’amafaranga mirongo ine na rindwi y’u Rwanda (157,303,047).
Ibi bikaba byarakozwe ubona ko biteye ishema abari aho kuko no mwisozwa ry’uyu muhango itorero Intore z’Ikirenga zifatanyije n’abayobizi bari bitabiriye uyu muhango bagacinye kakahava mu rwego rwokwishimira iki gikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO