Nyuma y’uko abarwayi bakomeje gushinja Ikigo Nderabuzima cya Gihundwe gutanga serivisi mbi ku barwayi bakigana, IGIHE.com yifuje kumenya ukuri kuri iki kibazo maze tugana ku Kigo Nderabuzima cya Gihundwe aho twaganiriye n’umuyobozi wacyo akadutangariza ko batarangarana abarwayi.
Mu kiganiro twagiranye na Madamu Imaniriho Imelda yagize ati : " Imwe mu mpamvu ituma abarwayi bamwe na bamwe bavuga nabi iki kigo nderabuzima cya Gihundwe ntizisobanutse, icyakora hari igihe haza nk’indembe ikoze impanuka tugahita tuyakira byihuse tugamije gucungura ubuzima bwe bamwe bakavuga ko uwo murwayi aba agomba gutegereza abahabanje bakavurwa. Iyo ushatse gutindana indembe ikoze impanuka ngo abaje mbere babanze bavurwe kandi baba batanarembye cyane usanga aribyo bifite ingaruka mbi kuko umuntu ashobora kubura ubuzima bwe. Niyo mpamvu rero indembe ivurwa mbere n’ubwo bamwe mu barwayi batabyishimira."
Yongeyeho kandi ko umubare munini w’abagana iki kigo utuma abaforomo bagira akazi kenshi bikanagorana kwakirira abarwayi igihe uretse ko nta n’umurwayi wari wigera ataha atakiriwe cyangwa ngo agwe ku kigo nderabuzima cya Gihundwe kubera ko yahawe serivisi mbi. Ibi ngo bituma bamwe mu barwayi babona ko barangaranywe n’ikigo nderabuzima kandi mu by’ukuri ntako ubuyobozi bw’iki kigo butaba bwakoze ngo bufashe ababagana kubona serivisi zose bifuza.
Akomeza avuga ko hari igihe abarwayi baba bafitanye amakimbirane yihariye n’abaforomo bamwe na bamwe bakora kuri Centre de Santé ya Gihundwe, baza kwifuza bagashaka kubigira urwitwazo ko bakirwa nabi bityo bikitirirwa iki kigo.
Indi mpamvu itera abarwayi kuvuga ko batakirwa neza, ngo hari igihe umurwayi aza yiyumvisha ko ari umuntu ukomeye cyangwa w’icyubahiro agashaka gutambuka ku bandi barwayi bahageze mbere. Iyo yangiwe guca kuri bagenzi be abigira urwitwazo akabiheraho ashinja ikigo nderabuzima gutanga serivisi mbi no kutubaha ababagana.
Uyu muyobozi kandi avuga ko ku kwezi Centre de Santé ya Gihundwe yakira abarwayi bagera ku bihumbi bitandatu (6000 ), bishatse kuvuga ko umuforomo yakira abantu bagera kuri 50 ku munsi kuko ubusanzwe iki kigo kiba gifite abaforomo 4 gusa baba bagomba gusuzuma abarwayi ku munsi. Ariko ngo iyo urebye mu mibare, usanga mu zindi Centres de Santé iyakira abarwayi benshi ku kwezi yakira abarwayi 1200.
Bimwe mu bisubizo bifatika kuri iki kibazo, Imaniriho Imelda yavuze ko haramutse hongerewe umubare w’abaforomo cyangwa se hakubakwa ikindi kigo nderabuzima cyunganira iki cya Gihundwe byafasha cyane.
Mu kiganiro na IGIHE.com, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Nirere Francoise, yatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abagana iki kigo nderabuzima cya Gihundwe hamaze kubakwa Centre de Santé ya Nyakarenzo, Giheke na Rwinzuki hakaba hagitegerejwe icyemezo cya Minisitiri w’Ubuzima cyemerera izi Centres de Santé gutangira imirimo yazo.
Nirere kandi avuga ko mu gihe ibi bigo nderabuzima bizaba byatangiye imirimo yabyo bizatuma umubare munini w’abaganaga iki kigo nderabuzima cya Gihundwe ugabanuka maze n’ugiye kwivuze ntibibe ngombwa ko ahamara umwanya munini agitegereje kwakirwa.
NDUWIMANA Jean Paul/IGIHE.com Rusizi
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abirahiraga Imana y’i Kabgayi nta cyiza bahabonye muri Jenoside
18.05.2012 |
|
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yateguye Inama mpuzamahanga y’Amahoro
18.05.2012 |
|
Polisi yafashe abagabo 4 bavidurira imisarani muri Nyabugogo
18.05.2012 |
|
Bahangayikishijwe n’iyimurwa ry’abagororwa muri gereza ya Gikongoro
18.05.2012 |
|
Mpanga : Umuyobozi wa gereza yatawe muri yombi akekwaho kwiguriza umutungo wa leta
18.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |