Umusore witwa Munyeshuri Theogene uri mu kigero cy’imyaka 25 yasanzwe yiciwe iwe mu nzu yatemaguwe kuri uyu wa Kabiri 31 Nyakanga 2012 mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera hazwi cyane ku izina rya Bannyahe.
Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babitangaza, ngo yaba yishwe na Emmanuel bari basanzwe babana mu nzu aho bari batunzwe no gucuruza ubunyobwa. Bakomeza bavuga ko ngo aba basore bakomoka hamwe ahahoze hitwa i Cyangugu.
Emanuel ukekwa ko ariwe wishe mugenzi we ngo yiriwe mu rugo wenyine, maze ngo mu ma saa yine z’amanywa afata imyenda ayitwikira umurambo aratwika ahera ko arahunga kugeza n’ubu akaba yaburiwe irengero.
Abaturanyi babonye umwotsi mwishi uva munzu bahuruye batabaye bakeka ko ari inkongi y’umuriro ifashe inzu. Bakihagera basanze ari umurambo urimo gushya, bazimya uwo muriro maze batabaza Polisi.
Mu byo polisi yasanze mu rugo rwa Nyakwigendera harimo n’umuhoro mushya wakoreshejwe mu kwicwa atemaguwe ijosi dore ko wari wuzuye amaraso.
Umugore uturaranye na nyakwigendera utashatse kwivuga amazina, atangaza ko nta makimbirane yigeze abonana aba basore.
umuyobozi w’Umudugudu Twagirimana Valens atangaza ko bigaragara ko uyu musore yishwe, yongera ho kandi ko ntacyo azi aba basore bapfaga dore ko ngo nta rubanza rwabo bari bakira kuva baza gutura aho. Ubu umurambo wajyanywe ku bitaro na Polisi mu rwego rw’iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO