Kuri uyu wa kabiri taliki 21 Gashyantare 2012 mu Ishuri Rikuru Gatulika ry’i Kabgayi (ICK) hatangiwe ikiganiro mpaka ku kibazo cy’ubwandu bw’agakoko ka SIDA burimo kugenda bwiyongera cyane mu rubyiruko. Depite Murara yasabye abari aho gukomera kuri oya yabo.
Agaruka ku nsanganyamatsiko yibanzweho mu mwaka wa 2011 Intumwa ya rubanda mu nteko ishingamategeko Depite Murara Jean Damascène yasabye abasore n’inkumi kwiyemeza oya ku mushukanyi wese ubajyana mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nk’imwe mu nzira yanduriramo agakoko gatera Sida.
Murara Yagize ati : "Igihugu cyacu nticyatera imbere mutirinze ubwandu bwa SIDA”, yabasabye kwita ku masomo yabo bakirinda ababashukisha ibintu byabashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, ari nako bipimisha ku bushake kugirango bamenye uko bahagaze, kuko bizabafasha kugabanura iyi mibare ikomeje kwiyongera nk’aho bigaragara ko 71% by’abakobwa bicuruza mu Mujyi wa Kigali babana n’ubwandu bwa sida.
Muri iki kiganiro cy’itabiriwe n’abakora mu nzego z’umutekano nka polisi n’ingabo, Supt Roger Sezirahiga uyobora polisi mu Karere ka Muhanga yasabye abanyeshuri nk’intiti kutiyandariko ngo bakoreshe ibiyobyabwenge kuko bigaragara nka kimwe mu binyuramo ubusambanyi bubyara n’icyo cyorezo cya SIDA.
Nkubito Olivier na Mugabekazi Pascaline mu kwerekana akamaro kibi biganiro batangarije IGIHE.com ko ibi biganiro bibafasha kwitekerezaho kuko bigarukwaho mu ruhame.
Kuri ubu mu Rwanda, ubwandu bwa Virusi itera Sida mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 buri ku kigeraranyo cya 1%.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abirahiraga Imana y’i Kabgayi nta cyiza bahabonye muri Jenoside
18.05.2012 |
|
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yateguye Inama mpuzamahanga y’Amahoro
18.05.2012 |
|
Polisi yafashe abagabo 4 bavidurira imisarani muri Nyabugogo
18.05.2012 |
|
Bahangayikishijwe n’iyimurwa ry’abagororwa muri gereza ya Gikongoro
18.05.2012 |
|
Mpanga : Umuyobozi wa gereza yatawe muri yombi akekwaho kwiguriza umutungo wa leta
18.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |