Perezida Kagame yageze i Roma mu Butaliyani, aho yitabiriye akazanavugira mu nama ngarukamwaka y’Ikigega Mpuzamahanga kigenewe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) iba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2012.
Mu ijambo nyamukuru Perezida Kagame ari bugeze ku bahagarariye ibihugu bihuriye kuri iki kigega cya IFAD byitabiriye iyo nama, akaba azibanda ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guhindura ubuhinzi bwarwo bugakorwa mu buryo bugezweho, byanatumye rubasha guhashya ikibazo cy’inzara mu myaka ishize, ndetse n’ubushake bwo kuzamura abahinzi bo ku rwego rwo hasi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kurinda ibidukikije.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Mario Monti na Bill Gates nabo bari mu bateganyijwe kuvugira muri iyo nama, izaba irimo abantu 167 bahagarariye ibihugu bifite uruhare muri iki kigega, bava mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bicukura bikanacuruza peteroli (OPEP), ndetse n’abava mu muryango w’ubufatanye mu bucuruzi n’iterambere (OECD).
Perezida Kagame hamwe na Perezida wa IFAD Kanayo F. Nwanze, bikaba biteganywa ko bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru, ubwo bazaba bamaze gufungura imihango y’inama ya IFAD ku mugaragaro.
IFAD ikaba ari ikigo mpuzamahanga cy’imari cyihariye cy’Umuryango w’Abibumbye gifite icyicaro i Roma mu Butaliyani, ikaba kandi ariyo ihuza ibikorwa byose by’ubuhinzi ku rwego mpuzamahanga.
Kuva mu 1981, IFAD yateye inkunga ibikorwa 14 by’iterambere ry’icyaro ndetse n’imishinga itandukanye mu Rwanda ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 189.8 z’amadolari ya Amerika, byose biri muri gahunda yo gufasha mu kongerera ubushobozi abaturage bo mu cyaro kugirango babashe guhindura imihingire yabo ijyane n’igihe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Barasaba ko imuturire mu ntara z’u Rwanda yanozwa
18.05.2012 |
|
Abirahiraga Imana y’i Kabgayi nta cyiza bahabonye muri Jenoside
18.05.2012 |
|
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yateguye Inama mpuzamahanga y’Amahoro
18.05.2012 |
|
Polisi yafashe abagabo 4 bavidurira imisarani muri Nyabugogo
18.05.2012 |
|
Bahangayikishijwe n’iyimurwa ry’abagororwa muri gereza ya Gikongoro
18.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |