00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Somalia ari mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 5 July 2012 saa 07:31
Yasuwe :

Perezida Sharif Sheikh Ahmed uyobora igihugu cya Somalia ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga yabonanye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Akigera mu Rwanda, Perezida Sheikh Ahmed yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, mbere yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mutekano muri Somalia.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umubonano abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Minisitiri (…)

Perezida Sharif Sheikh Ahmed uyobora igihugu cya Somalia ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga yabonanye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Akigera mu Rwanda, Perezida Sheikh Ahmed yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, mbere yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mutekano muri Somalia.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umubonano abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko Perezida Ahmed yasabye u Rwanda gukomeza gufasha igihugu cye.

Yagize ati:”Perezida Sheikh Ahmed yagejeje kuri Perezida Kagame uko ibintu bihagaze mu gihugu cye mu Rwego rwa politiki, hagendewe cyane ku kuba muri Somalia hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi gutaha.

Mu bindi, nk’uko byakomeje bitangazwa na Mushikiwabo, Perezida Sheikh Ahmed yagejeje kuri Perezida Kagame aho igikorwa cyo guhindura itegeko nshinga kigeze muri icyo gihugu, aho kuri ubu leta yigaruriye ndetse ibasha no kuzana umutuzo muri twinshi mu duce twahoze mu maboko y’abarwanya leta.

U Rwanda na Somalia bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, kuko si ubwa mbere Perezida Sheikh Ahmed aza mu Rwanda, ahaheruka ku itariki 10 Mata 2011 aho yabonanye nabwo na Perezida Kagame.

Ubwo aheruka mu Rwanda, Perezida Sheikh Ahmed na Perezida Kagame baganiriye ku buryo umutekano n’ubuzima muri rusange byifashe muri Somalia, n’inzego zihutirwa icyo gihugu cyifuza gufashwamo n’ibihugu by’inshuti nk’u Rwanda. U Rwanda rukaba rwaremeye gufasha Somalia mu byerekeranye no kubaka ubushobozi mu bakozi ba leta, guhugura inzego z’umutekano za Somalia, ndetse no gufasha igihugu cya Somalia kwinjira mu muryango wa East African Community.

Igihugu cya Somalia kimaze imyaka 20 mu ntambara z’imbere mu gihugu. Ingabo z’Umuryango w’Afurika Yunz’Ubumwe(AMISOM) nizo zafashe iya mbere mu kujya kugarura amahoro no guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab urwanya Leta ya Somalia, ndetse wahoze warigaruriye igice kinini cy’igihugu.

Photo: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages