Nyuma y’aho hirya no hino mu nzego zitandukanye hari gutangwa imisanzu mu kigega “Agaciro”, Radio Flash FM nayo yashyikirije Akarere ka Gasabo, inkunga ya miliyoni 10 n’ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”, kuri uyu wa Gatatu, ku itariki ya 6 Nzeri 2012.
Amakuru dukesha Radio Flash Fm, yakira ku mugaragaro iyo nkunga, Munara Jean Claude, Umuyobozi wungirije uw’Akarere ka Gasabo ushinzwe imari yagize ati “ Ni ibyishimo byinshi, nshimiye Radio Flash yashoboye kwifatanya n’Abanyarwanda bose n’abakunda u Rwanda bashyigikira ’ Agaciro Development Fund’ , tukaba twabukereye ngo tuze kwakira iyo nkunga ikomeye”
Munara yaboneyeho no gukomeza gushishikariza abaturage ba Gasabo bose uko yaba bifite, ko bashobora gutanga inkunga yabo bohereza SMS (ubutumwa bugufi kuri telefoni) kuri 2020. Ababwira ko bishoboka guhera ku mafaranga 500 gusa.
Kamanzi Louis, Umuyobozi wa Radio Flash FM, avuga ko inkunga bagejeje ku Karere ka Gasabo igenewe ikigega, yavuye mu bakozi no mu kigo cya Radio Flash FM ubwacyo, batanga inkunga biyemeje gutanga kugira ngo nabo bihe agaciro nk’abandi banyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda.
Kamanzi ati “Nk’uko mubizi kuri Radio Flash dukoresha Abanyarwanda n’Abanyamahanga kandi buri muntu yagizemo uruhare kugira ngo natwe dushyigikre ibikorwa bifitiye akamaro igihugu cyacu, twiheshe agaciro, nk’uko twabyiyemeje mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo twagira, tugamije gushaka uburyo igihugu twagiteza imbere”.
Mampambano Nyiridandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, yaboneyeho umwanya wo guhamagarira Abanyarwanda muri rusange n’abaturage ba Kimihurura ku bw’umwihariko, gukurikiza urugero rwiza Radio Flash Fm itanze, nabo bafatiraho kugira ngo bakomeze kwihesha agaciro.
Radio Flash FM ni yo radiyo ya kabiri yigenga yavutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni radio y’ubucuruzi yatangiye gukora mu kwezi kwa Nzeri 2004, ifite intego yo gutangaza amakuru, kwigisha Abanyarwanda, kubakangurira ibikorwa bya Leta no kwamamaza ibikorwa.
Biteganijwe ko ku itariki ya 8 Nzeri 2012, kuri “Petit stade Amahoro” i Remera mu Karere ka Gasabo, Radio Frash ikoreramo, i saa tatu za mu gitondo hazamurikirwa abaturage ku mugaragaro ibyavuye mu nkunga yose yatanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO