Ruhango : Umuvuzi gakondo yafashe umurwayi we ku ngufu PRINT VISITS : 34083 COMMENTS: 24 

Ruhango : Umuvuzi gakondo yafashe umurwayi we ku ngufu


Yanditswe kuya 23-02-2012 - Saa 08:21' na MIGISHA Magnifique

Polisi mu Karere ka Ruhango, kuwa Kabiri yataye muri yombi umugabo w’umuvuzi gakondo wafashe ku ngufu umugore w’abandi. Ukekwaho iki cyaha witwa John Singirankabo ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana.

Amakuru yizewe atangwa n’abatuye mu Murenge wa Ruhango, avuga uyu wafashwe ku ngufu (amazina ye ntiyatangajwe ku bw’impamvu z’umutekano we) yatumyeho Singirankabo mu nzu ye kugira ngo amuvure ikibazo cyo kuba amaze imyaka ibiri ashakanye n’umugabo we ariko akaba atarabyara. Singirankabo kandi yakiriwe n’umufasha w’uyu mugore wafashwe ku ngufu wahise ajya ku kazi mu kanya gato.

Urubuga rwa Polisi y’Igihugu dukesha iyi nkuru ruvuga ko nyuma y’isaha imwe bari kumwe, umugabo w’uyu wahohotewe yagarutse mu rugo asanga umugore we bamaze kumufata ku ngufu. Uyu muvuzi gakondo yari yateye uyu mugore umuti utuma ata ubwenge bita ‘Nyiramutarambirwa’.

Umugabo w’uyu mugore witwa Dusabimana ageze mu rugo yahise abafungirana mu nzu nyuma ahamagara abaturanyi be kugira ngo baze kumubera abahamya. Aho yahise yitabaza inzego za Polisi.

Uyu wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi aho yakorewe isuzuma ry’ibanze ryerekanye ko yafashwe ku ngufu. Hagati aho Singirankabo ahakana ko yakoze iki cyaha.

Nahamwa n’ibyo aregwa, Singirankabo azahanirwa ibyaha bibiri birimo gufata ku ngufu no kwitwaza umwuga agakora amahano. Icyaha cyo gufata ku ngufu nikimuhama azakatirwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’i 10 nk’uko biri mu ngingo ya 336 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Ku kwitwaza umwuga we agakora amahano nibimuhama azakatirwa igifungo kiri hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka ibiri nk’uko biri mu ngingo ya 217 y’igitabo cy’amategeko ahana.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege yasabye Abanyarwanda ko bajya bashaka abaganga b’inzobere aho kujya mu bavuzi gakondo.

IBITEKEREZO
Amakuru, mfite icyo ngaya uwo muryango unanirwa kujya kwa Muganga bo bashobora no gupima bakakubwira ko umugore afite wenda myome bakazivura cyangwa umugabo intanga ze zifite ikibazo bakaba bamuha imiti ariko bazi ikibazo bafite bakihutira kujya mu bavuzi bari bubahe imiti y'ibyatsi idatetse n'inzoka nyinshi zigeretseho kuko iyo miti akenshi ntibayiteka, none umva ngo ageretseho no kumurya ivandu, njye ndumiwe sinari nzi ko hari abantu bakiri injiji bigeze aho Nanjye natinze kubyara ngiye kwa muganga basanga ndwaye myome barazibaga nyuma y'igihe gito ndasama ndabyara ubwo se iyo njya kwa Rumashana byari kugenda gute we Imana indinde Rumashana Shaka um genecologie urumva.
24.02.2012 saa 05:01
makwakwa
@cici,ntabwo ari AND ni test ADN,ntayo tugira mu Rwanda ikorerwa hanze,ahubwo muzegere abaganga mubaze igiciro ;hagati aho se mwaba mwarakoresheje test ya VIH ko numva umukobwa yabatendekaga ? Ndemeranywa na VAVA, boroshye ibihano kuko uwo musogongero wo urasanzwe ku bavuzi gakondo,ahubwo abantu bakangurirwe kumenya ko bashobora gushakisha umwana muri ubwo buryo bagasaruramo SIDA ;kandi bamenye ko ubugumba butagirwa n'umugore gusa,hari n'igihe buba bwatewe n'umugabo ;bombi lero baba bakeneye kwegera abaganga babizobereyemo bakabasuzuma. Ahubwo se ba Gakondo abo baba bazi gukora des anesthésiques/hypnotiques ? Bayiturangire wasanga igura make kuya kizungu ?
24.02.2012 saa 02:26
Musoga
@cici,ntabwo ari AND ni test ADN,ntayo tugira mu Rwanda ikorerwa hanze,ahubwo muzegere abaganga mubaze igiciro ;hagati aho se mwaba mwarakoresheje test ya VIH ko numva umukobwa yabatendekaga ? Ndemeranywa na VAVA, boroshye ibihano kuko uwo musogongero wo urasanzwe ku bavuzi gakondo,ahubwo abantu bakangurirwe kumenya ko bashobora gushakisha umwana muri ubwo buryo bagasaruramo SIDA ;kandi bamenye ko ubugumba butagirwa n'umugore gusa,hari n'igihe buba bwatewe n'umugabo ;bombi lero baba bakeneye kwegera abaganga babizobereyemo bakabasuzuma. Ahubwo se ba Gakondo abo baba bazi gukora des anesthésiques/hypnotiques ? Bayiturangire wasanga igura make kuya kizungu ?
24.02.2012 saa 02:26
Musoga
Uko mbyumva uwo muphumu yarapangiwe !twe tuzi neza ko abadamu bajya gushakisha imbyaro mubapfumu baryamana nabo.kandi niko bimeze.noneho uwo yatumweho nanyiri ubwite murugo rwe arahamusiga ajya kukazi. murabona uwo muphumu atarapangiwe ? abagabo nuko bahohoterwa kabisa.
23.02.2012 saa 22:36
Kezeck
ubwo wizeye uwo muganga cyagwa uwo mupfumu ubwo nyine yarangije ibyo bibazo byo kutabyara yagirango amubyaze nyine ararengana rwose nibamurekure ahubwo bamuhembe kuko yakoze akazi ke .
23.02.2012 saa 13:56
kadende
Ariko njye nagirango nibariz Police yaba ifite ibikoresho bipima AND Amavuroro se yo yaba abigira. Njye nagize ikibazo tuburana umwana Tori abagabo 2 kandi twese dusa numwana nyina nawe byamubereye urujijo. mungire inama . Thanks all
23.02.2012 saa 09:38
wicl.
MUGANGA ARARENGANYE KABISA MUZABAZE N AHANDI HOSE MUGANGA GAKONDO IYO ARI UKUTABYARA AFATAHO .SI UBWAMBERE BIBA RWOSE IKINDI CYA KABIRI BARAMUHAMAGAYE NGO ABAVURE SIWE WIZANYE BAGOMBYE KUMENYA UBURYO ATANGA UMUTI NDEMERANYA N UMUVUGIZI WA POLISI BAJYA BAJYA KWA MUGANGA BAREKA ABO GAKONDO UGIYE IBURYA SAZI NGO AZIMIRA ARI NZIMA.AHUBWO MUGANGA ASHOBORA KUBA YARAKOZE CYANE AKAGIRA IBYO YANGIZA NAHO UBUNDI URYA MUTI BAGAKONDO NIKO BAWUTANGA KABISA UMUHAMAGAYE UBE UZIKO ASOGONGERA NTAKUNDI
23.02.2012 saa 09:02
VAVA
Aha niho hakomotse yandirimbo ya Rafiki yitwa(YIREKEREMOOO !!!)
23.02.2012 saa 07:07
kigabo
Eh...eh !!!,Umuntu witwa KARAHA,rwose afite uburere bugerwa kumashyi.Urumva izo nyandagazi zawe ??!!Mukinyarwanda cyiyubashye bavuga IMIGOMA,kandi ubutumwa bugahita.None rero ndumva warigize kizi kuraha !Ese ubwo ingaruka waba uzizi ?Isubireho.
23.02.2012 saa 07:00
Masokubona
ibanga ryanyu ni rurangiza muaye nka wawundi ngo nzanira yayandi yo muri rwarundi ;izina ry'umugabo naho batuye rimenyekanisha umugore,ariko ibi birimo urujijo police yitonde kuko wasanga yagambaniwe,nonese ibizamini bikorwa ko yafashwe ku ngufu ni ibihe, si ukureba ko atarongowe ?nonese hazaho NIGIHE YARONGOREWE ?kukise nkumugore umugabo we atamurongoye bujya gucya ?ahubwo yamara kumuhamagara akamusezera ngo aragiye nyuma y'isaha nayo utakwizera neza akaba aragarutse aje gufunga inzu,yitonderwe ibyubu ntawamenya gusa niba hari gihamya uyu murozi nako umuvuzi ahanwe byintangarugero ,kubaturage ubuvuzi gakondo hari indwara buvura ndetse kurusha ubwa kizungu ariko mujye mwitondera uburwayi bwanyu kuko kutabyara ubwa kizungu burabushobora
23.02.2012 saa 06:28
AIME
niyihangane
23.02.2012 saa 06:20
nsengi
None se mugitsina basabze mo intanga ? nyiri gufatwa kungufu se yemeye ko yafashwe kungufu ? umugabo se kuki yasize umugorewe wenyine kdi azi aho agiye kumuvura ? yarangiza agahitako agaruka ? kdi umugabo yarabizi ko kumuvura ariburebe mugitsina ! Police ishishoze neza naho ubundi abantu bazajya bahimbira abandi ibyaha.
23.02.2012 saa 05:22
master
Ariko nimunyumvire ukuntu abantu ari injiji !! Ngo bamuteye umuti wo guta ubwenge witwa ‘Nyiramutarambirwa’ !! Hahahah Yavuze ko umupfumu yaje kumupfubura (kandi ni nacyo yari yamutumiyeho) yamara kumukorakora ku gashino agahita ata ubwenge nk'uko nubundi bigenda !! Buriya wasanga umugabo we atari azi gukaresa, ahubwo yahitaga apanda no kuvobekamo atabanje kumutegura ! Nanjye undi waba akeneye kubyara abahungu antumeho nze mwereke, nitwa Karahamisundi rwa Ntamushobora uwo nakorejeho abyara umuhungu
23.02.2012 saa 04:23
Karaha
Ukoze isesengura ry'iyi nyandiko, there are some elements showing that guy is innocent, kuko ntiwambwira ukuntu the family ariyo yamutumyeho ngo aze avure umurwayi wabo. nyuma umugabo yaragiye abasiga munzu, umuvuzi n'umugore and then after nyirurugo yaragarutse asanga umugore numuvuzi bari mu byabo, nyirurugo arabafungirana ajya guhamagaza abaturage ngo bazatange ubuhamya, nyuma ajya gutabaza Polisi. ibi niko nabisomye. Koko usesenguye, nihehe niyo yaba ari umugore wawe mwaryama mudakinze inzu ? Kuki nyirurugo yasize umugore wenyine ? ese ntawundi muntu babana ? Ok, kuruhande rwange mbona uyu mugabo baramupangiye, ngo yamuhaye imiti imusinziriza ? nyirurugo wasize umugore avurwa kuki yongeye kugaruka, niyihe mpamvu yabimuteye ? Ubutabera buzitonde busesengure, buzasanga le coupable/ guilty ari family yatumiye uyu muvuzi gakondo. Kuko iyo bataza kuba baramupangiye, ntabwo uburwayi bwuyu mugore bwari gutuma batajya kumureba iwe aho avurira abandi barwayi. Ni hake mu Rwanda haba mobile medicine
23.02.2012 saa 04:15
heza
iyi nkuru irimo urujijo. Umugabo yakiririye uyu muganga ubundi ahita ajya ku kazi, hashize isaha aragaruka. Nuko abafungirana munzu ; yabwiwe n'iki ko barimo kubikora kandi yari azi neza ko ari muganga ? Yafunze inzu ajya guhamagara abaturanyi ate, cyangwa yafunze chambre barimo ? Uyu muganga bashobora kuba bamushakaho cash, cyangwa ari andi makinamico yo kumwicira umwuga.
23.02.2012 saa 04:13
emmanuel
Ariko RUMASHANA aba yishakira imibereho kandi iby'abapfu biribwa n'abapfumu. Aho kujya kwa muganga koko bizaniye mu rugo uwo wa gakondo !!?? None umva uko yamuvuye ! Ubwo ni wo muti atanga !? Ni akumiro. NP turayizeye mu itohoza.
23.02.2012 saa 04:12
mario
Ubwo se yamufashe ku ngufu ate kandi wumva yari ameze nk'uwapfuye kuko yabanje kumutera icyo kinya cyitwa nyiramutarambirwa ? ubwo se ntitwabigereranya no kwica umuntu warangiza ugasambanya umurambo ko mu gihe igikorwa cyakorwaga uwagikoreweho nta bwenge yari afite ameze nk'uwapfuye ? itegeko rivuga iki ? anyway, reka nyamugore bamuryeho uruviri niwe wabihamagariye nk'aho ibitaro bibuze. azagire imana ntazabe yaramuteye"nkwashi itarumikwa" !!!??????
23.02.2012 saa 03:17
Kagabo Chriss
Ikigaragara cyo umugore afite ubujiji buvanzemo n'ubupagani bwo kutamenya ko Imana ariyo itanga urubyaro kandi ko kuba hari hashize imyaka 2 bashakanye nta mwana atariyo mpamvu yatuma ata umutwe kuko iyo myaka ni micye cyane. Icyo nsozerezaho ni uko nibasanga uyu mupfumu yaramuteye sida yazahanishwa gufungwa burundu kuko abavuzi ba gakondo bakunze kurwara sida cyane bitewe no gusambanya abagore batandukanye baza babagana akenshi baba banarwaye sida bakajya kubivuzaho bavuga ngo bararozwe.
23.02.2012 saa 03:10
umusomyi sarah
ariko MANA we muriki kinyejana koko abantu baracyajya mubuvuzi gakondo, ibaze gufata kungufu umuntu ngo ubwo waje kumuvura, icyaha nikimuhama ahanwe byintangarugero. ibi kandi bibere isomo nabandi bajya mubavuzi gakondo kuko benshi niko babikora hanabo babwira ko kugirango babyare aruko babanza kuryamana nabo.yego kubura umwana birababaza ariko ijambo ry`IMANA muri yesaya riravugango Imana niyo ituma Umugore atwita kandi igatuma abyara. rero ubuze urubyaro nasabe IMANA naho ntamuntu waguha urubyaro. Niba kurubura biterwa n`uburwayi jya kuba jenekoroge bakuvure ubundi bicemo. In GOD We trust. Be blessed all.
23.02.2012 saa 01:52
agie
Ariko abantu barasaze ,reka amukore niwe wabyiteye.Ubwo se umugabo we yabasigaga aribabiri munzu kubera iki ?Ikindi kandi barinda bajya mubagakondo urubyaro ko rutangwa n'Imana rutangwa n'abantu ?SARA ntiyabyaye ageze muza bukuru.yaba yarakoresheje GAPOTE ?!!!IMANA IMUFASHE NTABE YARAMWANDUJE SIDA cg ibindi birwara.
23.02.2012 saa 01:45
Murekatete Claire
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!