Hari abibeshya ko umunsi w’abagore uba buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, abagabo bahabwa imirimo yo mu rugo.
Ibi byatangajwe na Rukundo Egidia ushinzwe guhuza ibikorwa n’abafatanyabikorwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ubwo yari ayoboye inama y’umunsi umwe, yarihuje abayobozi batandukanye ba Karere ka Kicukiro n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ku bijyanye no kwitegura umunsi mpuzamahanga w’Umugore.
Rukundo avuga ko hari abantu usanga bibeshya ko umunsi mpuzamahanga w’Umugore uba buri mwaka, abagore bahohotera abagabo babo babaha imirimo itandukanye yo mu rugo kandi atariko biri.
Yagize ati : “Hagomba kubaho ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nta busumbane ku ibitsina byombi.” Asanga hatagakwiye kubaho, kwitiranya ibintu ku bijyanye n’uwo munsi, aho usanga bamwe babiteramo urwenya ngo umugore ararara aho umugabo yararaga.
Abitabiriye iy’inama bagejejweho n’ icyemezo cy’Inama ishinzwe umutekano ku isi 1325(200) cyemejwe n’inama ya 4213 y’inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi, yateranye kuwa 31 Ukwakira 2000 yari ifite insanganyamatsiko igira iti :"Uburinganire bw’ibitsina byombi, amajyambere n’amahoro mu kinyejana cya 21.”
Aho umunsi w’Umugore uzabera ku rwego rw’Igihugu
Rukundo avuga ko mu kwizihiza uyu munsi mpunzamahanga w’umugore ku rwego rw’Igihugu uzizihirizwa mu Midugudu yose yo mu Rwanda kuya 8 Werurwe 2012 ku rwego rw’Igihugu ukazabera mu Karere ka Rubavu ; Ukazaba ufite Insanganyamatsiko igira iti : “Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango.”
Hazatangwa ibiganiro bitandukanye mu midugudu. Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi ari nabwo hazatangizwa ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe Umugore n’Umukobwa.
Nsanzimana Aimable ashinzwe urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko mu kwizihiza uyu munsi mu midugudu bazabasha gutanga ibiganiro bijyanye no kwirinda ihohoterwa rikorerwa igitsina gore ndetse no kurebera hamwe uruhare rw’Umugore mu gutanga amahoro n’uburyo barushaho kwiteza imbere.
Abayobozi bitabiriye iy’i nama bagejejweho bimwe mubyo abagore babashije kwitabira birimo kujya mu nzego za Leta zinyuranye zirimo Ingabo na Polisi n’ubwo umubare wabo ukiri muke ugereranyije n’uw’abagabo bakora muri izo nzego z’umutekano.
Hashize imyaka 100 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi yose. U Rwanda rwatangiye kwizihiza uyu munsi kuva mu 1975. Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’Umugore mu iterambere ry’igihugu, kugaragaza inzitizi zidindiza iterambere rye, hagenwa ingamba zirambye zimufasha gukomeza kwiteza imbere.
Foto:Nkurunziza F.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Barasaba ko imuturire mu ntara z’u Rwanda yanozwa
18.05.2012 |
|
Abirahiraga Imana y’i Kabgayi nta cyiza bahabonye muri Jenoside
18.05.2012 |
|
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yateguye Inama mpuzamahanga y’Amahoro
18.05.2012 |
|
Polisi yafashe abagabo 4 bavidurira imisarani muri Nyabugogo
18.05.2012 |
|
Bahangayikishijwe n’iyimurwa ry’abagororwa muri gereza ya Gikongoro
18.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |