00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurasabwa kuba umusingi w’iterambere

Yanditswe na

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO

Kuya 17 May 2012 saa 05:06
Yasuwe :

Inteko rusange y’inama y’urubyiruko ni imwe mu nshingano nyinshi inama y’urubyiruko ifite nkuko bigaragazwa n’itegeko nomero 05/2006 ryo kuwa 05/02/2006 rihindura kandi ryuzuza itegeko nomero 24/2003 ryo kuwa 14/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’inama y’igihugu y’urubyiruko ;mu ngingo ya 6 yiryo tegeko hakaba havuga ko « Inteko rusange ku rwego rw’igihugu arirwo rwego rw’ikirenga rw’inama y’igihugu y’urubyiruko».
Ni kuri iyo mpamvu rero abagize Inama y’igihugu y’urubyiruko bari mu (…)

Inteko rusange y’inama y’urubyiruko ni imwe mu nshingano nyinshi inama y’urubyiruko ifite nkuko bigaragazwa n’itegeko nomero 05/2006 ryo kuwa 05/02/2006 rihindura kandi ryuzuza itegeko nomero 24/2003 ryo kuwa 14/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’inama y’igihugu y’urubyiruko ;mu ngingo ya 6 yiryo tegeko hakaba havuga ko « Inteko rusange ku rwego rw’igihugu arirwo rwego rw’ikirenga rw’inama y’igihugu y’urubyiruko».

Ni kuri iyo mpamvu rero abagize Inama y’igihugu y’urubyiruko bari mu myiteguro y’iyo nama ngarukamwaka bakaba barayihaye insanganyamatsiko igira iti :»Rubyiruko,iterambere ry ‘u Rwanda riri mu maboko yacu », ikazaba ari ku nshuro ya 15 iyo nama ibaye. Iyo nama iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/05/2012 kuva saa tatu z’amanywa ikazabera ku Kacyiru mu kigo cya Croix rouge.

IGIHE ubwo cyaganiraga nabashinzwe itumanaho mu nama y’igihugu y’urubyiruko kifuje kumenya abagize inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko ; maze abashinzwe itumanaho badutangariza ko inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko igizwe n’aba bakurikira:

 8 bagize komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu,

 8 muri buri karere bagize komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu rwego rw’uturere,

 8 bahagarariye ihuriro ry’igihugu ry’urubyiruko rwiga mu mashuri makuru,

 8 bahagarariye ihuriro ry’igihugu ry’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye,Akaba ari nabo bazaba bitabiriye iyo nama.

IGIHE cyifuje kumenya impamvu bahisemo iriya nsanganyamatsiko;igira iti”Rubyiruko,iterambere ry’u Rwanda riri mu maboko yacu”,badusubiza muri aya magambo: “Iyi nsanganyamatsiko irakangurira urubyiruko ko arirwo rwa mbere na mbere rugomba kwishakamo ibisubizo by’ibibazo kuko iby’ibanze byose Leta yabibahaye,by’umwihariko leta ikaba yarabahaye Inama y’igihugu y’urubyiruko nk’urwego rwo gutangiramo ibitekerezo iyo akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye duhitamo iyi nsanganyamatsiko”.

IGIHE cyifuje no kumenya niba mbere yo guhitamo indi nsanganyamatsiko,babanza gukora igenzura ry’imyanzuro y’inama iheruka bakareba ko yaba yarashyizwe mu bikorwa nk’uko byifuzwaga,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko adutangariza ko bikorwa kandi ko kugeza ubu byibuze imyanzuro yo mu nama ishize imaze gushyirwa mu bikorwa nka 70%,kandi bikaba bigikomeza kuburyo mu mpera z’umwaka mu gihe kigenzura bizerako bizaba bigeze ahashimishije.

Inama y’igihugu y’urubyiruko tukaba twayishimira cyane ko idahwema gutekereza kw’iterambere ry’urubyiruko rw’iki gihugu cyacu,kandi ahari ubushake haba hari n’ubushobozi tukaba twizera neza ko bizagerwaho 100%. Ubundi ibizigirwa muri iyo nama nibyo abazayitabira bazungukiramo tuzabibagezaho ku munsi w’inama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages