Ushobora gutunga imodoka ubikesheje kunywa SKOL PRINT VISITS : 16407 COMMENTS: 12 

Ushobora gutunga imodoka ubikesheje kunywa SKOL


Yanditswe kuya 23-02-2012 - Saa 08:15' na Williams

Uruganda BMC (Brasserie des Milles Collines) rwenga inzoga SKOL, rwiyemeje kudabagiza abakunzi b’iyo nzoga, bahabwa amahirw eyo kwica icyaka bakanatombora byinshi birimo n’imodoka.

Iyi tombola ya SKOL irakorwa mu gihe cy’amezi atatu, kuva ku itariki ya 24/02/2012, izasozwe tariki ya 22/06/2012.

Mu bizatomborwa harimo kongezwa icupa ry’ikinyobwa SKOL, ingofero zigezweho, imipira yo kwambara, za televiziyo, amatelefoni azatangwa na Tigo, za mudasobwa zigendanwa (Laptops),naho umunyamahirwe menshi akazegukana imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer.

Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer

Marc Mugarura ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi muri BMC yatangarije IGIHE.com ko iki gikorwa cyo gutombora kizakorwa mu mucyo (transparency) uzira amakemwa, ku buryo ntawe ugomba kwishisha akeka ko abazatombora bazwi mbere y’igikorwa nyirizina.

Marc Mugarura, Marketing Manager wa BMC yenga SKOL

Iyi tombola iri mu gikorwa kiswe “Get connected with SKOL Promo”, izafungurwa ku mugaragaro mu birori n’igitarmo bizabera kuri Expo Ground I Gikondo, kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012, kuva isaa moya z’ijoro kugeza isaa sita (19h00 – 24h00).

Nywa SKOL wigeragereze amahirwe yo kwegukana imodoka n'ibindi bihembo
IBITEKEREZO
Umwaka ni 2012 aho kuba 2102, naho imodoka yo izatwarwa n'uwayitsindiye koko , kuko bazayihatanira ku mugaragaro mu birori bisoza. SOMA SKOL WONGERE USOME SKOL...................
25.02.2012 saa 23:43
UMUFANA WA SKOL
ah ho sinahagotwa kabisa !!!!!!!!!!!!!!!
24.02.2012 saa 09:19
baudouin
iyi yo ntizanshika,nzakunywa mbone iyi modoka
24.02.2012 saa 03:40
umusomyi wa skol
N'iyo batirirwa bashyiramo tombola, SKOL ni NTAMACYEMWA ! Hehe na Hung Over !!
24.02.2012 saa 02:24
Rambadina
Ngaho rero ibintu kugihe peee !!!! ni muze muzasubirayo byarangiye .
23.02.2012 saa 09:33
shalom
Twabera noneho tubonye ibirahure byiza bya SKOL, ibindi byari Zero KABISA ; Erega mujye mumenya ko nkuko kera agacuma keza karyoshyaga inzoga ari nako ikirahure kiza kiryoshya inzoga. HANYUMA WOWE uvanye he ko rizarangira MURI 2102 ? Erega iyi nzoga irarahebuje, inzoga unywa ukageza saa IGIHIYE UHAGIYE, bugacya mu gitondo uri mushya.
23.02.2012 saa 05:13
gq
Soma scol,ni umuzigizigi n'umuzigaryinyo,iriya modoka ninjye uzayitombora tu
23.02.2012 saa 04:12
mzeeh
Turasenze ngo ibisindisha bigabanuke mu banyarwanda . www.kunywainzoganibibi.org
23.02.2012 saa 04:03
Kabange
Narinsanwze ari yo ninywera gusa, noneho amata abyaye ikimuri. Ariko mutubwire aho umuntu afatira uduhembo duto tutari iyo modoka, kuko abacuruzi bakunda guserereza abanywi iyo babonye batomboye ; nabibonye igihe cya Mutzig.
23.02.2012 saa 03:51
Minos Tite
mitsing turayihambirije, nta wakwitesha iki gitonore cy'imodoka !
23.02.2012 saa 02:04
manish
None se n'udutoya tuzatombola ko nabonye abenshi bikundira ibinini ?
23.02.2012 saa 01:49
Murekatete Claire
Aya mahirwe ra ! aransubiza ku gahihe n'ubwo mbona bizarangira muri 2102. Urumva ko nangiye kuzinywa none ntasaza ntatunze imodoka. gusa batubwire ibisabwa kugirango iyo phone, car, ...bitancika.
23.02.2012 saa 01:18
kibwa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!