Yaramusuzuguye amuhanisha kumutwikira impamyabumenyi ya Kaminuza PRINT VISITS : 70767 COMMENTS: 53 

Yaramusuzuguye amuhanisha kumutwikira impamyabumenyi ya Kaminuza


Yanditswe kuya 16-02-2012 - Saa 14:27' na Rachel Mukandayisenga

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu Karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba hafungiye umugabo witwa Nzirumbanje Alphonse ukurikiranyweho icyaha cyo gutwika impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ya murumuna we amuziza ko ngo yari yamusuzuguye.

Amakuru aturuka mu Mudugudu w’Isangano Akagari ka Karenge ahabereye iki gikorwa avuga ko Nzirumbanje yatwitse ibyagombwa bya murumuna we Twamugize Innocent n’iby’umukobwa benda kurushingana (fiancée) birimo imyampabumenyi zabo, indangamuntu n’imyenda irimo ikoti n’ipantalo bya murumuna we ndetse n’iy’umukunzi we yari yarahasize.

Aganira na IGIHE.com, Safari Adolphe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karenge avuga ko bageze aho iki gikorwa cyabereye bagasanga umwotsi urimo gucumba bakwitegereza neza bakabonamo impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza zatanzwe n’ishuri rikuru rya INATEK.

Safari avuga ko uyu mugabo yahengereye murumuna we adahari akaka umukozi we urufunguzo maze akinjira mu cyumba cye agakusanya ibi byagombwa byose akajya kubitwikira mu rupangu, ahantu hameze nk’ahagenewe guparika imodoka yarangiza akagura ingufuri nshya agafunga urugi maze agahita ajya kwiryamira.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakihagera bamusabye gufungura akabasuzugura kugeza ubwo polisi yahageraga akabona gutanga imfunguzo.

Safari avuga ko Nzirumbanje yasobanuriye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano ko ibyo yakoze yabikoze atasinze. Yemeje ko yabikoze yabigambiriye kubera agasuzuguro murumuna we yari amaze iminsi amugaragariza.

N’ubwo atigeze ashaka gusobanura uburyo yamusuzuguraga, murumuna we yavuze ko ikintu bakundaga gupfa ari uko yari yaramusabye kumucungira igihe umugore we atahira ntabikore kuko ngo nta mwanya yabiboneraga.

Ikindi yagarutseho ni uko nyuma yo kutuzuza inshingano yari yahawe yahise amusaba kumusohokera mu rupangu ( yabaga muri ‘annexe’ y’inzu ye) maze agatinda kuhava.

Nzirumbanje wakoze iki gikorwa ni umugabo wubatse, ubu akaba yari arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byashoboka ko Twamugize yongera guhabwa impamyabumenyi ye ?

Aganira na IGIHE.com ku murongo wa Telefoni, Mpazimpaka Emmanuel Umuyobozi ufite mu nshingano ze kwakira abanyeshuri no kubaha ibyangombwa bakeneye (Registrar/Registraire ) yadutangarije ko iyo umunyeshuri yataye impamyabumenyi ye cyangwa bikaba nk’uko byagendekeye Twamugize Innocent ajya kwa "Notaire" akamuha urupapuro rwemeza ko yayitaye cyangwa yagize ikindi kibabo maze bakamukorera indi.

IBITEKEREZO
ariko ko umuntu wize ukora ibintu nkabiriya yarangiza ngo nago narinasinze akanabikorera murumuna we nahanwe uwo muvandimwe agirirwe ibambe yongere ahabwe impanya bumenyi ye numukunzi we
21.02.2012 saa 13:07
nikuze safiya
ni igisimba si umuntu gusa yakoze ubusa ! yagirango atwiyereke kare bataramugira umuyobozi murabe mwumva appel d'offre ye ntihazagire uyemera cg azabatwikire ama dossier !
18.02.2012 saa 04:51
umulisa
Ikibabaje uyu ni umuyobozi w ejo hazaza cg ninawe ubu, mwibaze ibyo akorera abo ayobora uhereye kubyo akoreye murumuna we. birababaje rwose kandi ubwo ni ubugomeme bukabije, kwiga biravuna cyane pe, kandi nawe ngo yarize arabizi yari yabigambiriye koko ,asabe murumu nawe imbabazi kandi anamufashe gushaka ibindi byangomba,ubutabera nabwo bukore akazi kabwo ahanwe.
18.02.2012 saa 02:17
didi
BIRABABAJEPE UWOMUGABO MUBYUKURI NUBWOYIZE NJYENAVUGAKO NTACYOBIMUMARIYE UBUSEKO AGIYEKURYA UBUROKO UBW'IZONIZONYUNGU.UWOMUGOREWE AFUHIRA NIBAKOKO ARINABYO UBUSE AZMUCUNGA ARIMURIGEREZA.BARIHIMA NUWAMUJINYA .UWOMUSORE NAFIANCEWE NIBIHANGANE BAZABONA IBINDIBYANGOMBWA BYABO OK.
18.02.2012 saa 00:48
tumuhirweisaie
bibiliya ivuga neza ko uwicishije inkota ariyo nawe azicishwa kuba nawe yigaga birahagije ikindi kandi igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega
17.02.2012 saa 13:45
stranger
bibiliya ivuga neza ko uwicishije inkota ariyo nawe azicishwa kuba nawe yigaga birahagije ikindi kandi igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega
17.02.2012 saa 13:45
stranger
Ariko koko abantu nk'aba baricyabaho mu Rwanda rwa Gasabo ? Umuntu w'umugabo en plus wize akaba ageze ku rwego rwa master's degree ! Nagende ni ficticious !
17.02.2012 saa 08:09
IRAKOMEYE Metuschelah
ariko shenge umenya nabishe abandi ari uko bari bameze mumutwa. kuko uretse nokwiga nutazi gusoma ntatwika ibyabonye birababaje naho guhanywa byo urwo ruriciye ntirugombera abunganizi
17.02.2012 saa 08:02
evanova
None se ko agiye gufungwa, aracunga umugore ate ? Ntabwo azi ko umuntu ari we wigira yakwibura agapfa ? Ntawe ucunga undi bantu b'Imana !!!!!! Nagende nta mugabo umurimo, ari uwanjye nahita naka gatanya. Ese ubwo ko ari uko yaguye kuri ibyo yatwitse, iyo aza guhura na nyirabyo ntaba yaramwishe ra ?
17.02.2012 saa 05:46
Sorry
Yewe burya uburwayi buturimo burarenze. PC ya INATEK nihaguruke !
17.02.2012 saa 03:47
######
I wish it will not take so long to get new certificates !!! kuko ndabizi buriya uzagera kwa Notaire akuzungurutse uge guhera hasi bizagutwara igihe gusa ndifuza ko Leta yashyiraho ibihano bikarishye ku bantu nkaba ntaho bitaniye no ku kwica. buri muntu afite uburenganzira bwo kwiga kabone niyo yagusugura ari umwana wawe aba afite duties and responsabilities. this is not a punishiment dear Nzirumbanje !!!! ahubwo azakujyana mu rukiko babanze bagukatire unarihe indishyi z'aka babaro !!!!!! Sorry nshuti
17.02.2012 saa 02:03
Mugorewera
Uyu muntu wakoze ibi yaba yarize mu yihe Kaminuza (undegraduate) ?
17.02.2012 saa 01:26
RUGERO PATRICK
Narababwiye ko izi Masitazi zo mungirwa kaminuza za Congo na Uganda nta gaciro zifite !!!! Muri Uganda niba ushaka kwiga jya muri Makelele University ibindi byose ni ibipapuro byakozwe na computers ! Muri Congo ho sinzi Kabisa ! Ahantu umuntu atwika impamyabushobozi akumvako hari icyo akoze !!! kereka utwitse nyirayo naho ubundi naho haba muri Kaminuza yo muri Amerika yabona indi !!!!
17.02.2012 saa 00:08
######
Ko mutatubwiye umuntu nk'uwo icyo amategeko amuteganyiriza ?
16.02.2012 saa 23:41
koko
ntagahe murumuna we inshingano zitamureba,amucungira umugore se aracyari uw'umuryango ? Amategeko namugenere ibimukwiye.
16.02.2012 saa 22:52
marulanda
nge mujya munsetsa nti muziko injiji mbi ari iyize
16.02.2012 saa 16:18
ani
Yo mwese ndabona muri abana disi !none se nyine ntabwo mureba ko yamujijije ngo kuba igihe atari ahari yari yamusabye kumucungira umugore ntabikore !!! MUKINYARWANDA BIVUZE KO YASABZE UMUGORE YARATOYE URUGESE !ni ukuvuga ko uwo muhungu yagombaga gusigara amutyaza !(ariko abana baha nzabagire nte koko ????
16.02.2012 saa 15:12
karimunda
uwo mugabo asanzwe ari igicucu n'umunyamatiku, muri societe ntamuntu ajya yumvikana nawe kuko aba ashakako ibiterezo bye akenshi biba bitagira n'ishingiro aribyo byemerwa abagabo nkuriya bakwiriye kwamaganwa kuko ari abanzi b'amahoro
16.02.2012 saa 14:53
HI
BARIHIMA BA MUJINYA.COM !!!!!!!!!!!!!!!!!!
16.02.2012 saa 14:43
Musamvu boys
Iyi ni inyamaswa-muntu, gutwika dip ya murumuna wawe ? Niba batarapfuye umugore wa MUKURU, bapfuye umfianse wa MURUMUNA. Uyu mujinya w'umuranduranzuzi nta kuntu utaba urimo SEX AFFAIRS.
16.02.2012 saa 13:44
bugingo
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!