Umunyarwanda yirukanwe muri Canada azira gutwara yasinze PRINT VISITS : 98046 COMMENTS: 48 

Umunyarwanda yirukanwe muri Canada azira gutwara yasinze


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 12:03' na Elisée Mpirwa

Guverinoma ya Canada yategetse ko Padiri Nsengiyumva Juvénal yirukanwa muri Canada kubera gutwara yasinze, nyuma y’uko asimbutse koherezwa mu Rwanda acyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Juvénal Nsengiyumva uba mu Mujyi wa Montréal yarwanyije koherezwa mu Rwanda inshuro nyinshi aranatsinda nyuma yo kwandikira Papa amubwira ko nta ruhare yagize mu bwicanyi.

Inkiko za Canada zamuhanaguyeho ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza abantu ubwicanyi.

Aho yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo we n’abandi bapadiri 28, bandikiye Papa Yohani Pawulo II tariki 2 Kanama 1994 bamumenyesha uko mu Rwanda byifashe.

Nk’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR/TPIR) rubivuga, ngo urwo rwandiko rwashyiraga mu majwi Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse rukemeza ko Abatutsi basanzwe bafite uburenganzi busesuye.

Yageze muri Canada mu 1999 asaba ubuhungiro abanza kubwangirwa ariko nyuma yemerwa kuhaba ahawe uburenganzira na Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka.

Ikinyamakuru The National Post cyo muri Canada kivuga ko inkiko zo mu Rwanda zimukurikiranyeho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhakana Jenoside ntibifatwa nk’icyaha muri Canada kuko n’uwahakanaga Jenoside yakorewe Abayahudi witwa Zundel yarekuwe. Iki ni kimwe mu byatumye ahanagurwaho icyaha ahabwa uburenganzira bwo gutura muri Canada nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

Nsengiyumva yemezaga ko kumwohereza mu Rwanda byaba ari ukumushyira mu mazi abira kubera ibitekerezo bye.

Kuri uyu wa mbere yangiwe n’Umucamanza Danièle Tremblay-Lamer kuba yajuririra iki cyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda kubera isindwe, n’ubwo akiri muri Canada.

Me Noël Saint-Pierre umwunganira yavuze ko atunguwe n’icyo cyemezo agira ati : “Ndahamya ko atazagira ibihe byiza mu gihugu cye. Turi kugerageza ngo nibura azoherezwe mu kindi gihugu”.

Nsengiyumva Juvénal yabaye Padiri mu mwaka w’1992 muri Diyoseze ya Ruhengeri mu Majyaruguru y’u Rwanda mbere yo guhunga muri Nyakanga 1994.

IBITEKEREZO
ibyo byanyu muvuga mutubwire meddy na deben bazasubira murwanda koko ibyo nibyo nifuza kumenya murakoze
4.05.2012 saa 10:42
maombi vianney
RUSESABAGINA abuze inshuti kabisa,arabigira ate nukuntu yabaga yiyesura ngo ari kwamagana Presida ko yageze muri CANADA ??!!! bazahite bamwohereza mu ngando bamutere icyuhagiro kuko umutwe we wiganye na INGABIRE, MUGESERA, RUSESABAGINA,LEPROPHETE ...abazi ibye mu ntambara no mu nkambi za CONGO iyo babisubiyemo ubyumvise wese yibaza niba ari Padili bavuga cg niba ar'undi muntu ukumirwa !!!cyokora ikiza nuko agiye kwibonera ukuri ko u Rwanda rwahinduye imyumvire ishaje yabo.
26.02.2012 saa 20:35
Rukirigitingwe
Eh c,est interressant ariko batinya iki,niba yari padiri akaba atarishe aratinya iki,hanyuma se njye ndibariza yoherejwe kubera ubusinzi,cyangwa kubera Amahano ya ba plannificateurs,ngaho ni KARIBU,ubundi umutekano batahaye abandi mbere yo kubanyuza iy,IBUSAMO,ngwino uzawubona ntabwo iz,IBUSAMO zikibaho.
24.02.2012 saa 00:40
gyna
Munyarwanda Gira amahoro ! Aho uri hose ukaba uoma iyinkuru, Ukabawumva ko nawe watanga ibitekerezo, Witukana cyangwa ngo uvuge nabi, iyo baguhaye urubuga ngo vuga icyo utekereza, ntabwo baba baguhaye urwaho rwo kwihorera ! Njye ndabasabye nkabanyarwanda, kuko nawe Ejo byakubaho. Aho kugirango dukomenze duhembere umuriro wokudutwika twicamo ibice, by'ubwoko, amadini n'uturere reka dushyikirane dushakire hamwe icyatuzamura, dutahirize umugozi umwe, tubabarirane. Kuko niba utarakoze Genocide suko wari umutagatifu, cyangwase kuba utaragize uwo wita interahamwe nkuko abenshi baziswe, si uko wenda utari inyenzi nkuko babivugaga. Subiza amso inyuma maze urebeko ibintu ari Gatebe gatoki ! Itonde, Ibyabeye kuri Padiri byaba no kuri perezida, ndetse nawe isaha iyariyo yose !
23.02.2012 saa 19:37
kayaye J
Ino turahaba turahazi ! wakwiha se kubaho nkabanyirigihugu !!!? numunyarwanda yarabivuze ngo NTAWURYA INKA NKA NYIRAYO ! Niyihangane ! gusa abaca imanza babe baretse ! mwivanga amadossiers !!
23.02.2012 saa 16:49
mq
Ko ayo mtegeko bayatpye mu Rwanda ka manyinya mwese kabakoraho,bamwe mwazisigira za mayibobo .
23.02.2012 saa 14:17
Umwiza
Igihe uri impunzi ujye umenya ibiranga impunzi ! Ntizemerewe gukora ibyo zishakiye. Nabanguke mu rwamubyaye ruramutegereje
23.02.2012 saa 02:57
Karenzi Fabien
Ese mugihe cy'amakuba ntayandi madini yarafite insengero mu Rwanda ? Ese ko twumva abapadiri n'ababikira bapfanye nababahungiyeho, ko tutari twumva abavugabutumwa muyandi madini byabayeho ? Nimugabanye uruvugabandi. Muravuga se ko abateraga kwica abantu mu Kiriziya bari abayoboke ba Gatulika gusa ? utunge urutoki rumwe wibuka ko hari izindi zigushinja. Umuyoboke wa Gatulika wakozeubwicanyi ntiyabitumwe na Kiliziya, bitari ibyo hazagire utubwira ko hari padiri weruye akigisha abayoboke ba Kiliziya gukora ubwicanyi munyigisho kumugaragaro. Umukirisitu wicanye nikugiti cye ajye anabibazwa kugiti cye.
23.02.2012 saa 02:20
LULU
Ariko ko abenshi muvuga ngo nikize kibone nk'ako uko yakora amakosa atari umuntu nka mwe,akaba aje mugihugu cyanyu mwese mushima ,aho icyo gihugu cyanyu ni shyashya ko numva mubifata nk'aho azaba aje mu muriro utazima ?
23.02.2012 saa 02:12
tgfr
Naze asange Mugesera, Canada Oyeeeeee
23.02.2012 saa 01:48
Rwanda Nziza
Ndabaramukije mwese ! Uyu mupadiri ndamuzi neza kuko mvuka mu Ruhengeri. Ibintu byerekeye amoko yarabisanganywe na mbere y'intambara sibyo yize 1994. Aliko byari nk'umukino kuko urebye yakiraga bose uretse yacishagamo akaba yavuga ngo sha ko usa nka gatutsi, ntibyamubuzaga kugira abahereza b'amoko yose. Kandi yikundiraga ingutiya ntabwo biri ubu.. atashye yasanga abana be barakuze niba batarabashiriye. Aliko inkumi ntizamucikaga da... Ubundi kuba padiri ntibyitwa umutagatifu :) TUGOROKERE IMANA TUTITAYE IMITWARIRE Y'ABANDI
23.02.2012 saa 01:08
UWIMANA
Narababwiye mugirango ndabeshya Ese Imana yaravuze iti umuntu wumugabo ntiyabaho wenyine atarongora bo bariharahaza ngo ntibarongora kandi baremye nkabandi ariko icyo nzafatira kumugore wange cyaravuze ngo ntikizarongora nzakinigana inkari ntabutabera nzitabaza
23.02.2012 saa 00:51
RASTAS
Simvugira Kiliziya Gatolika ariko tujye dutandukanya umuntu n'itorero rye kuko icyaha ni gatozi. Buri wese akwiriye kujya asaba imbabazi z'ibyo yakoze nk'umuntu ariko atabyitiriye idini kuko nta n'umwe idini yigeze ituma gukora amahano. Impamvu Kiliziya Gatolika ivugwa cyane muri genocide nkeka ko biterwa n'uko ariyo yari ifite insengero nyinshi muri iki gihugu. Abandi batari abagatolika iyo baza kuba benshi bakagira umutima muzima ntihaba yarapfuye abatutsi bangana kuriya. Uyu mupadiri rero azahanirwe icyaha yakoze niba kibujijwe aho ari. RMC
23.02.2012 saa 00:38
######
Erega amaraso y'Inzirakarengane ntago yabagwa amahoro ... kiliziya Gatolika nisabe imbabazi abanyarwanda yagize impfubyi n'abapfakazi. Njyewe nkurikije ibyabereye mu ma eglise catholique mu Rwanda... reka nceceke iyo mbyibutse ndarira. uriya mupadiri naryozwe amaraso yabantu naho inzoga zo inzira Allah abinyujijemo kugirango afatwe.
22.02.2012 saa 23:56
kanyajohn@ymail.com
Niba ntacyo yishinja naze , GIRA NEZA WIGENDERE BECAUSE YOU NEVER KNOW.Imyaka irashira but icyaha ntigishira.
22.02.2012 saa 22:56
mugaad
gusoma missa bitandukanye no gusoma inzoga ,abagore n'ibindi mumusabire.
22.02.2012 saa 19:02
bihibindi
No muri USA iyo utwaye wasinze, urirukanwa iyo utarabona impapuro.
22.02.2012 saa 18:32
######
yewe Rwanda wee !! twese turi abanyarwanda. ntitukishimire ibibi byabaye kubandi ngo tubyandike maze tunezerwe. dukundane tureke ingengabitekerezo.
22.02.2012 saa 17:20
Rutinywa
nel ibyo wanditse ndabishyigikiye peee. kuki wamugani batohereza ab docter nabandi bajijutse baba batwohere abo batesha mutwe why ?
22.02.2012 saa 16:55
hope
TURASABA TWINGIZE LETA Y'UBUMWE NA RPF KO RWOSE AYA MATEGEKO YAGERA MURWANDA NIBURA IN 6 MONTH !! MWABA MUTABAYE ABANYARWANDA IMPANUKA ZA BULI MUNSI , KUBONA NABATWARA ABAGENZI BABA BASINZE HANO IKIGALI !!! NIBABICE RWOSE UMUNTU WESE BASANZE ATWAYE YANYOYE PERMIT NDETSE AYAMBURWE UMWAKA WOSE ADATWARA IMODOKA , NAMANDE MENSHI , NO GUFUNGWA RUGERETSE !! NIBYO PE BYADUFASHE , NTANZOGA NIMODOKA BAHITEMO KIMWE
22.02.2012 saa 14:34
Kabuyange
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!