Ethiopia: Inama y’abakuru b’ibihugu yarangiye amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo adasinywe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Mutarama 2013 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Adis- Abeba muri Ethiopia yashojwe amasezerano yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo adasinywe.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko isinywa ry’aya masezerano ryakomwe mu nkokora no kutumvikana kw’abari bahagarariye ibihugu byabo kuzayobora ingabo zizajya kubungabunga amahoro Congo Kinshasa.
Uwo muhango wari kubera i Addis Abeba muri Ethiopia ahabereye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, (...)

Inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Adis- Abeba muri Ethiopia yashojwe amasezerano yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo adasinywe.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko isinywa ry’aya masezerano ryakomwe mu nkokora no kutumvikana kw’abari bahagarariye ibihugu byabo kuzayobora ingabo zizajya kubungabunga amahoro Congo Kinshasa.

Uwo muhango wari kubera i Addis Abeba muri Ethiopia ahabereye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yahagaritswe hasigaye iminota mirongo itatu ngo ibe.

Amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo yari gusinywaho n’Umukuru wa Congo Kinshasa, u Burundi, Uganda, Tanzaniya, u Rwanda, Afurika y’Epfo , Angola, na Congo Brazzaville.

Umunyamabanga mukuru wa Loni,Ban Ki- Moon, yatangaje ko nta kibazo kinini kirimo kuko ngo yaganiriye n’abayobozi bose amasezerano yarebaga.

Nk’uko byari byatangajwe na Jeune Afrique, hari ingingo nyinshi zari muri ayo masezerano, nk’uko Loni yifuzaga kongera ingabo 2,500 ziyongera ku zindi zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (FARDC).

Ikindi kandi nk’uko BBC ibivuga ngo harimo no gusaba ko Leta ya Congo izemera kongerera ubushobozi ingabo zayo, ingabo z’amahanga ntizivange mu bya Congo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza