Abagande umunani bahitanywe n’imvura PRINT VISITS : 7659 COMMENT: 0 

Abagande umunani bahitanywe n’imvura


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 08:07' na Rachel Mukandayisenga

Uganda : Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru wa Uganda Kampala yasize ihitanye abaturage umunani abandi icyenda barakomereka.

Radiyo Simba ivugira muri iki gihugu cya Uganda itangaza ko iyi mvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yishe abagera ku munani abandi icyenda bagasigarana ibikomere bikomeye kuko hari abo imvura yaguye batwaye ibinyabiziga igatuma bakora impanuka.

Amakuru atangazwa na Polisi y’iki gihugu avuga ko abakomerekejwe n’iyi mvura bahise bajyanwa ku bitaro bya Mulago na Kawolo ngo bitabweho.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!