Abahanzi b’Abanyekongo batanze umusanzu mu kugarura amahoro mu Burasirazuba


Yanditswe kuya 15-10-2012 - Saa 08:43' na Vénuste KAMANZI

Abahanzi batandukanye b’ibihangange mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye hamwe mu ndirimbo yo gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Congo bukomeje kurangwamo umutekano muke.

Indirimbo bashyize ahagara bayihaye izina rya ‘Stop à la Guerre à L’Est’.

Iyi ndirimbo irimo abahanzi bakomeye muri Afurika nka Felix Wazekwa, Meje 30, Koffi Olomide, Tshala Muana, Fally Ipupa, Bill Clinton n’abandi yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Congo, by’umwihariko Abanyekongo.

N’ubwo hari abayishima bavuga ko ari intambwe y’icyitegererezo, aho igaragara ku mbuga za internet hari n’abagiye bayinenga bavuga ko igikenewe ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo ari inzira za Politiki kuruta uko zaba iz’ubuhanzi.

By’umwihariko iyi ndirimbo irakangurira Abanyekongo guhaguruka bagaharanira amahoro, bakirwanaho, bagahagurukira intambara idafite impamvu yica ababyeyi, abandi bagafatwa ku ngufu.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!