Umutwe w’ingabo zitagira aho zibogamiye ; ipfundo ry’ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu


Yanditswe kuya 8-08-2012 - Saa 03:01' na IGIHE

Abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari bahuriye mu nama i Kampala kuri uyu wa kabiri aho bigaga ku ngabo zakoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu guhashya inyeshyamba zitwaje intwaro ndetse no gucunga imipaka hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.

Ihame ryo gushyiraho izo ngabo ryemejwe mu mpera za Nyakanga ubwo habaga inama mpuzamahanga idasanzwe ku karere k’Ibiyaga Bigari yari yatumijwe n’abakuru b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yabereye Addis Abeba.

Perezida wa Congo Kinshasa, Joseph Kabila na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bahuriye mu murwa mukuru wa Uganda mu nama nshya ihuje ibihugu bigera kuri 11.

Abayobozi ba Congo bashingiye kuri raporo y’impuguke za Loni, bashinja u Rwanda kuba rufasha inyeshyamba za M23 zigumuye ku ngabo za Congo nyuma y’uko zari zarinjijwe mu zindi ngabo ubwo zari ziri mu nyeshyamba za CNDP. Ayo masezereno yo kuzinjiza mu ngabo yabaye tariki 23 Werurwe 2009 ariko muri Mata uyu mwaka zigumuye ku ngabo za Leta zivuga ko amasezerano atubahirijwe.

Kigali yo ihakana ibyo iregwa ahubwo ikavuga ko Kinshasa ikomeje gushyigikira abarwanyi ba FDLR barimo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu nama ya Addis Abeba, abakuru b’ibihugu byombi bari bahuye bwa mbere kuva M23 yafata intwaro maze baganira kuri icyo kibazo imbona-nkubone.

Baganiriye kandi ku byerekeye ingabo zashyirwaho ariko ikizwi ni uko Kigali na Kinshasa bitavuga rumwe ku byerekeye icyo kibazo.

Foto:Village Urugwiro

IBITEKEREZO
Ubundi Isi ibona impamvu letat yu Rwanda yajya mu ntambara ya M23 ari yihe ? ngo itobore Congo ? ngira ngo ubuyobozi nti bubisobanura nkuko byumva. M23, Imariyiki URWANDA ? KUKI TWABAZWA IBYA CONGO ? BYUMVANA ABANYAMAKURU ARIKO MUZAMBARIZE H E. Adusobanurire impamvu Igihugu cyacu cyabazwa M23 AHUBWO TUBAZWE IBYO MU RWANDA. TURIMO TURIYUBAKA NGO M23 MUBAZE ABO UBUNDI IMAZIKI CONGO NIZI RWANYE NISHAKA ISABE INKUNGA IBINDI BIHUGU ARIKO URWANDA BARUVEHO. IKIBAZO DUFITE NUKWIVANA MU BUKENE SI M23.
Musubize10.08.2012 saa 02:40
bahati innocent
IYI NAMA YAGOMBAGA GUTUMIRWAMO IMPANDE ZIHANGANYE M23 HAMWE NA LETA YA RDC KUKO NIBA M23 ITARAHAGARARIWE NJYE MBONA BYABA ARI UKUYIRENGANYA KUKO NKEKA KO NUBWO BATEZA UMUTEKANO MUKE MU KARERE IBYO ARI BYO BYOSE IFITE IMPAMVU IHANGANYE BIDASUBIRWAHO NA LETA YA CONGO
Musubize9.08.2012 saa 04:34
NKURAYIJA
turasaba ko ni ngabo z urwanda zajya guhagarika imirwano muri congo kuko zitagiye ingabo zajyayo ntacyo zajyeraho urda rudahari ngo ruhashye FDRL
Musubize9.08.2012 saa 02:51
umuhoza clodine
IBIGANIRO BYABAKURU BIBIHUGU NTACYO BYAGERAHO BADATUMIYE UMUTWE WA M23 ARIWO NYIRABAYAZANA WABYOSE NA KABILA JOSEPH
Musubize8.08.2012 saa 09:57
Patient
Politiki si ibintu dore uko bisekera mama we dore aho bicaye uko hasa wagira ngo nta nicyabaye nka buriya uwabaza umuntu uhetse imbunda hariya yaba umusirikare wa congo yaba uwa M23 cg undi wese yavuga ko bari gupfa iki ? M23 niyo wayiha kivu yose bariya bari kurwana wazabasanga ari abakarasi, abamotari cg abashoferi birangiye akarorero uzarebe Aba Boss ba RCD Goma ubu barya babarwaniraga wasanga bose ari incakarafu z'aho naho abandi bari kurya ama $ Kinshasa courage tu murwane muzambwira birangiye kuko ntakadashira
Musubize8.08.2012 saa 09:11
Boy
Njye ku bwanjye ndumva uwo mutwe w'ingabo wakagombye kuba ugizwe na KENYA , TANZANIA na ETHIOPIA, Otherwise nibashyiramo Uganda cg u Rwanda bizaba ari nko gusetsa imikara.
Musubize8.08.2012 saa 06:17
UKO MBYUMVA
Masoso ndemeranya nawe ko ibiganiro aribyo byazana amahoro muri CONGO.
Musubize8.08.2012 saa 05:55
kk
Ubumwe ,ubwubahane niyo mbarutso yonyine yo kunesha icyorezo kibasiye Africa.
Musubize8.08.2012 saa 05:13
Ntamugabumwe
amahoro mukarere ni ikintu cyiza ariko kabira niwe wenyine ufite uruhare rukomeye ubwose yateze amatwi kd agakemura ibibazo byanye congo bo muburasirazuba bwa congo ubundise uwo mutwe uzakora kurenza monisco ahubwo nahamagare inyeshamba zimurwanya bicare bubake igisirikare gikomeye naho ubundi nabacongomani ningabo za m23 bakeneyekwitwa nokubaho nkabanyagihugu
Musubize8.08.2012 saa 04:42
augustin
Indirimbo igira iti :"Bavuga amahoro bahishe imihoro inyuma bati bite ngo ni ubuhoro nijoro bagakora amahano. Ukabona abahuza bahururanye ikaramu nibitabo maze bagseka bagahobera. Ntibibabuza kurwana baratuma rukambikana maze abana bakahagwa ababyeyi bakahagwa. Ama amahoro amahoro amhoro amahoro" Plse A song of Ben Jah RUTABANA Imana imuhe amahoro ibyo yavuze byenda kuba ukuli.
Musubize8.08.2012 saa 04:24
RASTAS
amahoro niyo mbarutso yiterambere mu karere. Imana ibafashe mubone ibisubizo byibibazo byugarije akarere.
Musubize8.08.2012 saa 03:33
masoso

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!