Imiryango itegamiye kuri Leta mu Burundi yahamagariye Abarundi kureka kunywa ibinyobwa bitunganywa n’uruganda rwa BRARUDI, nyuma y’izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo.
Amakuru dukesha africareview.com avuga ko Nkurunziza Noel, umuyobozi w’ishyirahamwe rishinzwe kurwanya izamuka ry’ibiciro, yasabye abafite utubari kudakingura kuri uyu wa 20 Kanama no ku wa 21 Kanama 2012.
Nkurunziza kandi yasabye abari bafite ibirori byari kuzatuma bakenera gukoresha ibi binyobwa, ko babisubika.
Uyu muyobozi avuga ko hafashwe izo ngamba mu rwego rwo kwereka Leta y’u Burundi uburemere bw’ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cyo kubaho muri iki gihugu, bakanasaba ko byagabanywa.
Ngo baramutse bicecekeye, ibiciro by’ibindi bintu na byo byarushaho kuzamuka.
Imiryango itegamiye kuri Leta igera kuri 477 n’impuzamashyirahamwe y’umurimo mu Burundi ni yo yahagurukiye kurwanya izamuka ry’ibiciro mu Burundi.
Iri zamuka ry’ibiciro by’ibinyobwa rikaba ryaratumye habaho izamuka ry’ibiribwa muri rusange.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kenya : Nta kazi ka leta nshaka-Raila Odinga
20.05.2013 |
|
Imyitozo y’ingabo, abapolisi n’abasivili mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yatangiye
20.05.2013 |
|
Imirwano ya FARDC na M23 yongeye kubura
20.05.2013 |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |