Abepiskopi bo muri Congo bari kwamagana gucikamo ibice kw’igihugu cyabo


Yanditswe kuya 22-07-2012 - Saa 10:22' na Abdou Nyampeta

Umjunyamanga Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abepiskopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo CENCO (Conférence Episcopale Nationale du Congo) Padiri Santedi, avuga ko Abepiskopi ba Kiliziya Gatorika bateganya gukora ibikorwa bitandukanye guhera mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye na gato intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo.

Ibyo Padiri Santoki yabitangaje kuwa gatandatu, tariki ya 21 Nyakanga mu kiganiro n’Abanyamakuru.

Akomeza avuga ko Abepiskopi ku itariki ya 1 Kanama bazakora urugendo rugamije kwamagana icibwamo ibice ry’igihugu mu duce duto tw’igenga (balkanisation).

Abepiskopi bateganije kandi gukora iminsi itatu y’amasengesho basabira Congo kugira amahoro, ubumwe n’isubirana ry’igihugu.

Mu rwego rwo gufasha abaturage basizwe iheruheru n’imirwano iri hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’Umutwe wa M23, ukwezi kwa Kanama Abepoiskopi bazaguharira igikorwa cyo gukusanya inkunga n’impano mu ma Paruwasi yose. Abepiskopi kandi bazasura mu gihe cya vuba ama Paruwasi yose yagezweho n’intambara.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko mu nama yo ku itariki ya 9 Nyakanga yahuje Abepiskopi bo muri Cong, bamaganye cyane icikamo ry’ ibice mu gihugu, basaba abaturage bose gukora ibishoboka bakirinda ako kaga. Ibi byahereye mu ma Paruwasi yose agize akarere k’iburasirazuba bwa Congo.

IBITEKEREZO
abavuga FDRL ntibayizi tubabazwa noguhera hanze nimbere mugihugu barihanze abandi bigamba bahere iwacu bakomereze muri congo ariko utazi uko intambara ibabaza yayifuriza abandi tubasengere ihagarare kandi n''imana burya iba ireba nicyo cyatumye HABYARIMANA atsindwa imana yarirambiwe kurenganya abantu bayo abategetsi bakinisha amaraso y''amuntu bakirengagiza ko ntawe uba hejuru y''imana
Musubize26.07.2012 saa 11:10
eric
Abo bihayimana sinumva ukuntu batarabonako ubuyobozi bwabo aribwo butegura gucamo Congo ibice.
Musubize23.07.2012 saa 05:10
ERNEST
NIBIRUKANE FDRL IKIBAZO GIKEMUKE NIBA BATABIKOZE NIBAZIBE
Musubize23.07.2012 saa 04:30
fuu
nihahandi habo cyacitsemo ibice
Musubize23.07.2012 saa 01:47
bill
Nuko nyine bitabeye ngo icikemo ibice nka 10,bavuga iki ko ari ntambunda bazi !! biramutse bibaye sha bya ari ok kabisa nicyo cyamara intambara yaburi munsi muri Congo.Amahorooooooooooooowe turayakeneye Mana utube hafi.
Musubize23.07.2012 saa 01:41
emed
Abepisikopi b'ahandi si ibiragi !
Musubize22.07.2012 saa 07:42
Ndiyo
Bararushywa nubusa turagicamo ibice.
Musubize22.07.2012 saa 06:35
eeeee
Wowe nande ?
23.07.2012 saa 19:14
aaaaa
Ko mutanditse se Rapport bohereje kumuryango wabibumbye , no mukanama gashinzwe amahoro kwisi ?
Musubize22.07.2012 saa 03:50
aaaa
Ko wumva uyizi urashaka iki kindi ?
22.07.2012 saa 10:24
bbbbb
Muharanire ibibahuza muhungire kure ibibacamo ibice, dore ko muntu avuga gucamo ibice akabivugana ifiyeri. Twese nk'abantu dusengere Congo ibone amahoro nyayo !!!!!!
24.07.2012 saa 04:10
Ineza Eric Pacis

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!