Afurika y’Epfo: Nyuma y’abacukuzi harigaragambya abahinzi

Afurika y’Epfo: Nyuma y’abacukuzi harigaragambya abahinzi


Yanditswe kuya 17-11-2012 - Saa 14:54' na Abdou Nyampeta

Nyuma y’uko mu mezi ashize abacukuzi b’amabuye y’agaciro b’i Barikana muri Afurika y’Epfo bigaragambije basaba kongererwa imishahara, iyi myigaragambo ikaba yaraguyemo abantu benshi bishwe na polisi, ubu noneho haravugwa imyigaragambyo y’abahinzi yabaye kuri uyu wa gatanu igwamo umuntu umwe nho 42 batabwa muri yombi.

Amakuru dukesha TV5 avuga ko mu gace kitwa ’’Cap’’ mu majyepfo ya Afurica y’Epfo abahinzi bihaye imihanda basaba ko imishahara yabo yongerwa.

Imyigaragambyo yabereye mu duce twa Swellendam, Ceres, Wolseley na De Doorns. Izo mvururu zaranzwe no gusahura no gushyiraho za bariyeri mu mihanda.

Colonel Andre Traut, umupolisi ukorera mu gace ka Swellendam, ati ’’ impamvu Polisi yatabaye ni ukugira ngo ihoshe imyigaragambyo y’abasahura amaduka banahungabanya umudendezo wa rubanda.’’

Abenshi mu bigaragambyaga ni abirabura n’abafite amaraso y’abirabura n’abazungu bahembwa hagati y’amalandi 69 na 75 ku munsi, bavuga ko nta cyo abamariye ukurikije ubuzima babaho.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO