Afurika y’Epfo: Nyuma yo kwica umugore mu kwezi kwa buki yahamwe n’icyaha

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 20 Ugushyingo 2012 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Xolile Mngeni, w’imyaka 25, arashe umugore witwa Anni Dewanimu warimo gutemberana n’umugabo we mu kwezi kwa buki mu 2010, yahamwe n’icyaha.
Xolile Mngeni abaye uwa gatatu muri Afurika y’Epfo ugejejwe imbere y’Urukiko, agahamwa n’ibyaha byo kwica umugore, ubujura no gutunga intwaro bitemewe n’amategeko.
Uregwa yavuze ko ari umwere n’ubwo mu buhamya yatanze mbere yari yemeye ko yakoze ayo mahano. Umucamanza avuga ko uregwa yakunze kwivuguruza mu buhamya bwe.
Ubushinjacyaha bwo muri (...)

Ubushinjacyaha bwo muri Afurika y’Epfo buracyakora iperereza ku ruhare umugabo w’uyu mugore yaba yaragize muri urupfu rw’umugore we, kuko bivugwa ko ashobora kuba yaratanze ikiguzi cy’amayero 1700 agamije kwikiza uwari umukunzi we.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje iyi nkuru, bivuga ko umushoferi wari utwaye aba bageni yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 18 hamwe n’undi mugenzi we wahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare bagize.

Kuba Xolile afite uburwayi bukomeye ngo byatumye ataburanishwa mu gihe kimwe na bagenzi be.

AFP ikomeza ivuga ko muri Afurika y’Epfo hagwiriye ubugizi bwa nabi, aho ku munsi abagera kuri 43 barimo ba mukerarugendo, bicwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza