Afurika y’epfo: Perezida Zuma yasabye gusengera Mandela mu butumwa bw’umwaka mushya

Afurika y’epfo: Perezida Zuma yasabye gusengera Mandela mu butumwa bw’umwaka mushya


Yanditswe kuya 31-12-2012 - Saa 12:39' na Mathias Hitimana

Perezida wa Afurika y’epfo, Jacob Zuma yasabye abanya Afurika y’Epfo gusengera Nelson Mandela, intwari yahagaritse ivanguramoko rishingiye ku ruhu rizwi ku izina rya apartheid.

Umukambwe Nelson Mandela warwanyije apartheid

Nk’uko Jeune Afique yabitangaje, Perezida Zuma mu butumwa yageneye abaturage mu gutangira umwaka mushya, yatangaje ko bakomeza gusengera umuryango wa Mandela kugeza ubwo yoroheye.

Umukambwe Nelson Mandela, wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afurika y’Epfo, ari mu rugo iwe nyuma yo kuva mu bitaro yari amazemo iminsi 19 kuva ku itariki ya 8 kugeza ku wa 28 Ukuboza 2012.

Perezida Zuma ariko ngo nta makuru mashya yatangaje ku buzima bwa Mandela.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO