Afurika Y’Epfo yashwishurije Loni ku ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo mu karere

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Hagiye havugwa inkuru zijyanye n’ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo ushinzwe kubungabunga amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, icyifuzo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe kikaba cyaratangiye biturutse ku ntambara hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuryango w’Abibumbye wakomeje gushishikariza ibihugu bya Afurika gutanga umusanzu mu ishyirwaho ry’uwo mutwe, icyakora mu minsi ishize Loni ubwo yasabaga Afurika y’Epfo ko yashyigikira ishyirwaho ry’uwo mutwe ntibyashobotse (...)

Hagiye havugwa inkuru zijyanye n’ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo ushinzwe kubungabunga amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, icyifuzo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe kikaba cyaratangiye biturutse ku ntambara hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuryango w’Abibumbye wakomeje gushishikariza ibihugu bya Afurika gutanga umusanzu mu ishyirwaho ry’uwo mutwe, icyakora mu minsi ishize Loni ubwo yasabaga Afurika y’Epfo ko yashyigikira ishyirwaho ry’uwo mutwe ntibyashobotse kuko Afurika y’Epfo yateye utwatsi iki cyifuzo.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko umwe mu bajyanama ba Perezida wa Afurika y’Epfo yagaragaje ko ibyifuzo bya Loni ntacyo bivuze, ntiyanatinya ku bigereranya n’umwanda.

Ku ya 28 Mutarama 2013 impapuro Loni yagejeje ku bakuru b’ibihugu bya Afurika icyenda bari bateraniye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yagaragazaga ko hagomba gushyirwaho umutwe uyobowe na MONUSCO ugahabwa inshingano zo kurwanya M23.

Igihugu cya Afurika y’epfo nka kimwe mu bihugu byagombaga gutanga abasirikare bajya muri uwo mutwe cyarifashe, birangira n’amasezerano y’ishyirwaho ry’uwo mutwe adasinywe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza