Aho gushyikirana na M23 tuzarwana imyaka 100_Lambert Mende


Yanditswe kuya 4-09-2012 - Saa 08:20' na Gaston Rwaka

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Minisitiri Lambert Mende yatangaje ko aho kugira ngo leta ishyikirane na M23, haba intambara y’imyaka 100.

Mende yabitangarije mu nama yagutse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibikorera muri Congo Kinshasa ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 3 Nzeli, ikiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bya leta.

Nyuma yo kubazwa n’ibinyamakuru niba Guverinoma ya Kinshasa iteganya kugirana imishyikirano na M23 mu rwego rwo guhagarika imirwano, mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo na Radio bya Congo Kinshasa, Lambert Mende yagize ati :”Ntidushobora kugirana imishyikirano n’abo bagizi ba nabi, abagome, abajura ahubwo tugiye kubarwanya twivuye inyuma n’ubwo byafata imyaka 100”.

Mende yavuze ko M23 ariyo nyirabayazana y’imitwe yose yitwara gisirikare mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, kuburyo M23 ineshejwe byatuma n’indi mitwe icika integer, icyo gice kikabona amahoro.

Mende yanavuze kandi ko kuba M23 yarafashe uduce duto mu Karerere ka Rutshuru bitavuga ko igihugu cyose cyafashwe.

Ubwo yahatwaga ibabazo n’abanyamakuru mpuzamahanga ku ifungwa no kuburira irengero ry’abanyamakuru n’abandi b’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, Mende yumvikanishije ko abanyamkuru babiri baherutse gutabwa muri yombi bazira gucumbikira no kubikira imbunda Col. Tshibangu uherutse kuva mu ngabo za FARDC aherekejwe n’ingabo zitari nke.

Umutwe wa M23, ugizwe n’ingabo zahoze zigize umutwe wa CNDP, nyuma zaje kwinjizwa mu gisirikare cya Leta ya Congo ariko habayeho amasezerano ku itariki ya 23 Werurwe 2009. Izo ngabo zongeye kwitandukanya n’ingabo za Leta, zivuga ko Leta itubahirije amasezerano bagiranye.

IBITEKEREZO
Wowe musesenguzi uvuga ko President Kagame aba arigukora akazike wiyibagije abanya Afrika benshi batagira agaciro kandi bafite abakuru bibihugu ????mwagiye mushima
Musubize6.09.2012 saa 02:28
Musesenguzi2
Nge ndibutsa abashinzwe gukosora no kureba comments ZISHYIRWA KURI URU RUBUGA,MWARI MUZI KO HARI ABANYARWANDA BONONEKAYE CYANE MU MITWE,BAVUGA IBYATERANYA ABANYARWANDA,NTACYO URU RUBUGA RWABA RUMAZE RUTAJONJORA IBIBI BIVUGWA NA BAMWE BITEWE NUKO ARIKO IBITEKEREZO BYABO BIMEZE,BYABA ARI NKO KUGABURIRA ABANTU IBIRIMO ACID,MUKWIYE GUSUBIRA MU MIKORERE,MUKAMENYA IBYO MU DUHA NGO DUSOME.NIBA ATARI IBYO MURAROHA ABANYARWANDA !!!!
Musubize5.09.2012 saa 09:14
zizi
Nshuti yanjye, ibyo wita ko abantu bagombye gusoma ni ibimeze gute ? Njye ndakeka abantu banjya kuri internet byiyongeye bazanwe no gushaka amakuru, barajijutse, bari ku rwego rwo gukora analyse bakamenya gufata umwanzuro bityo rero, sinzi critères twagenderaho twemeza ibyo abantu bagomba gusoma ?
6.09.2012 saa 02:54
ok
cg se iyi RDF Special Forces withdraw from DRC muyandike muri youtube
Musubize5.09.2012 saa 07:36
irakoze
sorry nari nibagiwe MUREBE IYI LINK http://youtu.be/ROtn6qjUkL4
Musubize5.09.2012 saa 07:35
irakoze
ariko uyu namagambo ye akabya ibyinshi anabeshya yirarira arumva amaherezo ye arayahe ??? nibase avugako ingabo z`u Rwanda zagiyeyo batabizi zikarenza nimibare bumvikanye : 1) Imyenda yigisirikare cya Congo bari kuyikurahe ? bayihawe nabande ??? 2) uyu mu General wabo naba Coronel babo baherekeje ingabo z`u Rwanda bari kubikora ntaburenganzira bwa Gouvernement yabo bahawe cg se bafite ?? bareke amagambo gusa bashukwa nabishakira ko hakomeza kuba intambara kugirango babone uko bitwarira AMABUYE YAGACIRO YABO ahubwo bishakemo igisubizo ubwabo, wenda nubwo basaba ubufasha ariko babanze bafate iyambere mukwishakamo igisubizo kandi bumveko nabariya bavuga i Kinyarwanda nabo bafite uburenganzira kugihugu cyabo. si non kurwana byo ntabatava amaraso nawe arayava nuko gusa ashuka abandi yiyicariye mubiro atekanye ameze neza.
Musubize5.09.2012 saa 07:34
irakoze
Uyu mugabo ni igisahiranda,yiyemeje kurya ingoma zose ahereye kuya Mobutu,akoresheje iturufu y'umunwa dore ko kubeshya no gutukana ari ibintu bye. Ariko arabeshya kuko ntushobora kubeshya ibihe byose,hari uvuze neza ati wagirango ni Kantano wazutse.
Musubize5.09.2012 saa 04:04
KAMESHI
IMYAKA IJANA Y'IKI ARWANA N'ANDE ?????????????YABABABA !!!!!!!!!!!!!NONE KO GOMA YARI IFASHWE MU MEZI ABIRI HARIMO INGABO MONUSCO NABANDI BOSE I BUKAVU NKUNDA YAYIFASHE UMUNSI UMWE I KISANGANI NI ICYUMWERU KIMWE KANDI IGAFATWA UMUNSI UMWE NA LUBUMBASHI YANYUMA BAMARE UKWEZI BAGENDA BAJYA KWIFATIRA NA KINSHASA.MENDE ARAMENYE LDK YARWANYE IMYAKA INGAYE RA ? BON OK NONE MENDE N'ABARE IGIHE INTAMBARA YAMARA.
Musubize5.09.2012 saa 03:25
umutesi
baca umugani ngo "ISO ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye" ubu Mende arashaka kuraga abana be intambara yamunaniye kweri !!nibace bugufi bumvikane na M23 bashakire Congo amahoro kandi bafashe u Rwanda hasi kuko nta gihe disorganised country like congo izabasha our lovery organised country !!
Musubize5.09.2012 saa 01:35
KIKI
Rwasa ndagukunze !uti ntibazaturusha kugendera ku murongo no kwiyubaha mba nkwambuye .Nanjye nti agaciro twiha ntibakurikira naho bakwikanira itafari ndagahemukira Kagame wampay'agaciro mu mahanga.Ndagaca muziko ntigashye na gira agaciro ndakagahora,ndumunyarwanda ndumuzira guhunga nkund'urwambyaye rurakaramba.Yegoyeee,Ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii.
umva sha reka politiki kuko ntabwo uyizi !!! Kagame aba ari kukazi ke !!!! naho kuguhesha agaciro ni inshingano ze !!! ubworero wowe wibigira ibintu bihambaye cyane kuko ni inshingano ze guhesha agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda !!!
5.09.2012 saa 02:39
umusesenguzi
@magorwa uragowe peeeeeeeeeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!, kuki mufite ibitekerezo bishaje niba utarahunga uzi neza ko mumuryango wawe ntamuntu wigeze ahunga ahari wibwira ko abo wita interahamwe bahurudutse mumazu maze bagasabayanga gusa nta nkomyi iyo bitaba inyangabirama zarimo zimenesha amantu wari kubo abo wita interahamwe
Musubize4.09.2012 saa 13:44
cyaka
Mujye mwitonda kuko Far twarayitsinze kandi twamaze imyaka itatu yaratubujije no gufata komini imwe !!!
Musubize4.09.2012 saa 13:10
kk
yu mugabo Mende aravuga neza cyane
Musubize4.09.2012 saa 13:01
nzukira
muzarwana se muri abahe !!! INTAMBARA Y'AMARIRA YO MURAYIZI,mujya kuririra abazungu ngo urwanda rwabateye
Musubize4.09.2012 saa 12:50
richard
KAKA uri imfura mba ndoga Rwesamirera !!! Ngo ntibazashyikirana na M23 ahubwo ibyabo byasubiwemwo, nonese ko avuga ko iyindi mitwe yose ikora kubera M23 urumva atayemera, ahubwo ntazi ibyarimwo. Ejo kuri RFI Ministre wabo yaravuze ngo byamutangaje kubona uRwanda rwari rufite Ingabo 80 none Rukaba Rwacyuye 300. Bati ese ko mutayjaga mwemera ko hari Ingabo zu Rwanda zaje kubafasha arya imintwa. Ibya Kongo na Abakongomani ndetse n'Abazungu babazungisha muzunga kubera kutagira icyerekezo cyeretse KRISTU na Mariya wa KIBEHO nibo babafasha naho ubundi ibyabo byabaye agatogo kuva MOBUTU Abafaransa bamushuka akakira INKORAMARASO zi Interahamwe.
Musubize4.09.2012 saa 11:00
MAGORWA PATRICK
ntabwo M23 ariyo nyirabayazana yiriya mitwe irwanya DRC ahubwo ni FDRL, ngirango noneho Minister agaragaje position ye ko ashyigikiye interaha nterahamwe.
Musubize4.09.2012 saa 10:39
Gloria
Imyaka 100 ! abaturage bava mubyabo abandi bagapfa ! abasirikari bo kumpande zombi b'abanyekongo bagapfa abandi bakamugara ! Mende yiyicariye mubiro yirirwa abeshya anatukana !? Imana ifashe abaturage ba Congo ibahe abayobozi babubaha kandi babakunda nkuko abanyarwanda bagize iyo Mana
Musubize4.09.2012 saa 10:33
MO
can imagine educated person fight untiil
Musubize4.09.2012 saa 10:01
big
Njye ndumuhungu nduziraguhunga nishe rwabidende mu nka za bidereri ibitugu ndabitigisa imyambi ndayisekeranya...........Yampayinka Data twtaramye ! Mende se iyo myaka 100 azaba akiriho ? Yumva azayisigira abuzukuru n'abuzukuruza be abaraze intambara ? Ibi yavuze se ko ejo bundi bari batangiye gutakamba ngo bakore evaluation des accords du 23 mars, ubwo yizeye iki koko ? Aho si aka gahenge kamushuka ? Nibongera kwitemberera berekeza Kibati, Munigi mpaka Goma se ibi avuze azabisubiramo ? Keretse niba arugutanga moral no kwihararaho. Reka tubitege amaso nuko nta tel ze mfite ngo nzamwihamagarire mubaza uko bimeze umunsi bizaba byakomeye. Anyibukije Kantano inkotanyi zafashe Kanombe..ngo "nibashaka bahafate, baragira ngo se gufata Kanombe ni Kigali cg u Rwanda rwose" ???!!! Mende nabanze asubize uko bebeshye aba kongomani ku bijyanye n'amasezerano atazwi hagati ya Leta y 'u Rwanda na Congo ajyanye na ziriya ngabo ziherutse gutahuka.
Musubize4.09.2012 saa 09:42
pkananga
Ariko mujye mumenyera uko Abacongomani bavuga. Ibyabo byose aba ari gukabya.Noneho aze acommandinge na Platoon nibura arase M23 iminota 15 yongere avuge. Ntavuge ngo ntiyize igisirikare kuko wacyiga n'iminsi 15 ukaba umurashi nk'abandi. Kuvugira muli bureau irimo Climatiseur biroroha cyane. Uwitwa Dismas Nsengiyaremye yajyaga avuga at : "Dufite abasore b'intarumukwa milioni barasa inyenzi" Undi Commander w'Inkotanyi watabarutse akavuga ati uwo Nyakubahwa aramenye atazabazana imbere ya force yanjye kuko mfite amasasu milioni imwe n'igice.
5.09.2012 saa 06:57
Rwasubutare
Ahubwo uyu mugabo numusazi peeeee , Yirirwa atuka abayobozi bacu ngo " menteur- Ababeshy" ikindi Bagurisha Jenocide - Nous pouvons pas etre victime d'une solidalite que beneficie lq Rwanda a cause du Jenecide de 1994" aravuga kimwe n' Interahamwe . None se Mushikiwabo cyagwa Premier Minister ( yakubwa Damien ) bo baravuga iki kuri ibyo bitutsi ?
Musubize4.09.2012 saa 09:22
rwasa
Rwasa, ibi rwose ntibigutangaze, ba Nyakubahwa bacu ni abantu bazi diplomacy ntaho bahuriye n'aba bagabo !! ati ntituzashyikirana na M23 tuzarwana imyaka 100 yabababaaa, uyu mugabo ni igitangaza nako Congo yose ibyayo ni urwenya. Aravuga ibi nyamara M23 yarasaq hejuru ingabo 600 zose zikaba zigiriye muri Uganda, ahubwo nibahame bakwirwe imishwaro bareke igihugu cyacu. Sha niyo Rwanda rwakurirwaho inkunga zose mba ndoga Rwabugili aba bagabo nta na rimwe bazaturusha kugendera ku murongo no kwiyubaha.
4.09.2012 saa 09:33
kaka

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!