Akanama gashinzwe amahoro ku Isi niko kazagena aho inyandiko z’Urukiko rw’Arusha zizabikwa


Yanditswe kuya 6-09-2012 - Saa 08:40' na Abdou Nyampeta

Umwanditsi w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, John Hocking, kuwa Kabiri, tariki ya 4 Nzeri 2012, yongeye gutangaza ko icyemezo cya nyuma cy’ahazoherezwa burundu ububiko bw’impapuro z’imanza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR (Tribunal Pénal International pour le Rwanda) kizafatwa n’Akanama gashinzwe amahoro ka Loni.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru “ Hirondelle” avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2012, Martin Ngoga Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yari yatangarije ibi biro ko u Rwanda rwiteguye guhagurukira icyo kibazo cy’aho ubwo bubiko bw’impapuro buzoherezwa burundu, ruvuga ko ari uburenganzira karemano bwarwo bwo kubutunga.

Ku bijyanye n’ibihano byatanzwe, John Hoking avuga ko abagororwa 19 b’Abanyarwanda ubu bafungiwe mu gihugu cya Mali babayeho mu mutekano n’ubwo bwose havugwa imvururu muri icyo gihugu, Loni ifite inshingano zo kurinda umutekano wabo nk’uko bikwiye.

Abagororwa b’Abanyarwanda bafungiwe mu Murwa Mukuru wa Mali ariwo Bamako, mu gihe inyeshyamba zirwanya Leta ziri mu majyaruguru y’icyo gihugu. Abandi bagororwa 14 bafungiwe muri Bénin.

IBITEKEREZO
Nubwo zabikwa mu kwezi kuva batarata muri yombi umunyagwa ngo ni kabuga nsanga ruriya rukiko ntacyo rwagezeho. Nayo mahanga yirirwa aduha imfashanyo jye mbona imfashanyo ya mbere ariyo gufata uriya munyagwa. nibwo nzavuga nti inyandiko koko ziraremereye nizishakirwe ububiko bukomeye
Musubize6.09.2012 saa 11:30
rugoragoza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!