Amayirabiri mu mishyikirano ya Leta ya Congo na M23

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Mu gushaka ko mu Burasirazuba bwa Congo hagaruka umutekano, Leta ya Congo Kinshasa n’Umutwe wa M23 bahisemo inzira y’ibiganiro babifashijwemo n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, Perezida wa Uganda Yoweli K. Museveni akaba umuhuza, amakuru atugeraho ni uko ubu Congo isaba ko imishyikirano itakongera kubera i Kampala ahubwo yakwimurirwa i Brazaville, ubwo izaba yasubukuwe muri Mutarama 2013.
Nk’uko tubikesha urubuga mediacongo.net, ngo Leta ya Congo yatanze icyo cyifuzo kubera ko (...)

Mu gushaka ko mu Burasirazuba bwa Congo hagaruka umutekano, Leta ya Congo Kinshasa n’Umutwe wa M23 bahisemo inzira y’ibiganiro babifashijwemo n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, Perezida wa Uganda Yoweli K. Museveni akaba umuhuza, amakuru atugeraho ni uko ubu Congo isaba ko imishyikirano itakongera kubera i Kampala ahubwo yakwimurirwa i Brazaville, ubwo izaba yasubukuwe muri Mutarama 2013.

Nk’uko tubikesha urubuga mediacongo.net, ngo Leta ya Congo yatanze icyo cyifuzo kubera ko ivuga ko igihugu cya Uganda cyatunzwe agatoki cyo cyaba gitera inkunga umutwe wa M23, bityo ikaba itakomeza kuyobora imishyikirano ihuza Leta ya Congo n’Umutwe wa M23.

Biteganyijwe ko imishyikirano izasubukurwa ku itariki ya 4 Mutarama 2013, biramutse bibaye ngombwa ko umujyi uberamo imishyikirano uhindurwa, icyemezo cyafatwa n’inama y’abakuru b’Ibihugu bigize akarere k’Ibiyaga Bigari, nyuma yo gusuzuma niba impungenge za Leta ya Congo zifite ishingiro.

Ikindi kandi ni uko bivugwa ko igihe cya Leta ya Uganda cyo guhagararira ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na M23 kigomba kurangira ku wa 30 Ukuboza 2012. Nk’uko mediacongo.net ikomeza ibitangaza ngo amakuru atarashyirwa ku mugaragaro aravuga ko imishyikirano izakomereza i Brazaville muri Congo aho kuba i Kampala muri Uganda.

Uko guhindura aho ibiganiro byaberaga ngo bikaba ntawe bigmbye gutera impungenge kuko imishyikirano izakomereza aho yari igeze mbere y’uko isubikwa, kandi ntacyabuza Brazaville ko yasimbura Kampala, ariko na none abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bakareka Uganda igakomeza kuba umuhuza muri ibyo biganiro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza