Abadepite ba RDC bashaka kugirana ibiganiro na FDLR

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ibya gisirikare n’umutekano mu Nteko Ishinga amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye abandi bayobozi kwishyira hamwe bakajya kuganira n’abarwanyi ba FDLR.

Abatuye agace ka Kalehe bahangayikishijwe bikomeye n’abarwanyi ba FDLR bahakoraniye bavuye mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC, bamaze kwigabiza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bambuye abaturage ibirombe byabo.

Radio Maendeleo yatangaje ko hari abarwanyi baturutse mu bice bya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’abaturutse mu gice cya Mwenga, bimuriye ibirindiro byabo ahazwi nka Bunyakiri muri Kalehe, abaturage bakaba barakutse imitima.

Ni mu gihe hashize iminsi uyu mutwe w’abarwanyi washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahunze ubutabera, umaze igihe utagabwaho ibitero nk’uko byakozwe mu myaka mike ishize.

Depite Amani Kamanda Jacques wo mu Nteko Ishinga amategeko ya Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko bashaka kujya guhura n’aba barwanyi.

Ati "Hari abarwanyi ba FDLR baje mu gace ka Kalehe bateje abaturage umutekano muke. Ni muri urwo rwego twatekereje ko tugomba koherezayo itsinda ry’abadepite bagize komisiyo ya gisirikare n’umutekano, kuganira n’abo barwanyi ba FDLR, n’abantu batuye muri Kalehe binyuranyije n’amategeko by’umwihariko muri Bunyakiri na Ziralo, kugira ngo hagaruke umutekano no kurengera abaturage b’aka gace."

Muri Gicurasi, abarwanyi ba FDLR byavugwaga ko bari mu duce twa Walungu na Mwenga. Ni nako kandi bakomeza kwica abaturage ba RDC ku buryo abaturage bafite ubwoba bwinshi bwo guturana nabo.

Kuri uyu wa Gatandatu abaturage bateguye urugendo rw’ituze mu mujyi wa Bukavu hagamijwe kwerekana akababaro batewe n’izi nyeshyamba, mu gihe ubuyobozi bwa gisirikare bwo busaba ko aba barwanyi bashyira intwaro hasi.

Ignace Murwanashyaka wayoboraga uyu mutwe aheruka gupfira mu Budage muri Mata uyu mwaka, ndetse babiri bari abayobozi bayo barimo LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, bafungiwe mu Rwanda bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba no kugambirira gushoza intambara.

Abadepite ba RDC barashaka kuganira na FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza