Abadepite bananiwe kwemeza icibwa ry’amashashi muri EAC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Werurwe 2017 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EALA) kuri uyu wa Gatatu ntibabashije kwemeza raporo ya komisiyo y’ubuhinzi, ubukerarugendo n’imitungo kamere, ku ikusanyabitekerezo ryakozwe ku mushinga w’itegeko rizagenzura ikoreshwa ry’amashashi n’ibindi bintu bikozwe muri plastic mu karere.

Kuri uyu mushinga w’itegeko watangijwe n’umudepite w’umudepite uhagarariye u Rwanda, Patricia Hajabakiga, abadepite babanje kugaragaza ko guca amashashi ari ngombwa mu karere kuko agira ingaruka ku kwangiza ibidukikije no mu ndwara zirimo na kanseri.

Depite Shy-Rose Bhanji yagize ati “Dukeneye gukora ikintu cyose gishoboka mu kurengera ibidukikije, mu guhagarika gukomeza gukora amashashi atabora kuko ateza ikibazo ku mibereho y’abantu n’ibidukikije.”

Abadepite biganjemo abo muri Uganda bagaragaje impungenge ku guca amashashi, Mukasa Mbidde avuga ko yemera iri tegeko riyakuraho, ariko ngo siyo yonyine ahumanya ibidukikije.

Ibihugu byagaragaje uko byumva iki kibazo

Muri iyo raporo, u Burundi bwavuze ko bwemera icyo gikorwa, ndetse kuva mu 2000 buri guteza imbere kurengera ibidukikije, no kugabanya itumizwa hanze ry’amashashi.

Kenya nayo yashyigikiye icibwa ry’amashashi ndetse ishimangira ko ateza ikibazo ku bidukikije, ariko inagaragaza ko mu kuyakora hashyizwemo ishoramari rikomeye, isaba ko hanashakwa ubundi buryo bwafasha mu gushaka ibipfunyikwamo bitari impapuro, kuko nabyo byatera ikibazo ku bidukikije hangizwa amashyamba.

Ku Rwanda ho basanze ari igikorwa kimaze guhama nyuma y’icyemezo cyo mu 2004 n’itegeko ryashyizweho mu 2008, ndetse rushyigikira ko hajyaho itegeko rihuriweho n’akarere.

Uganda nayo yashyigikiye iri tegeko, ariko bigeze kuri Tanzania, raporo yarinze ikorwa itaratanga ibitekerezo byayo kuri iyo gahunda.

Muri icyo gihe kandi inama y’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba, EABC, nayo yandikiye Perezida wa EALA isaba umwanya uhagije w’ibiganiro, ngo n’abikorera bagire umwanya uhagije muri uwo mushinga w’itegeko.

Iyo raporo yagejejwe imbere ya EALA ivuga ko Komisiyo yasanze hari ibintu byakozwe byareberwaho n’ibindi bihugu mu gushakisha icyasimbura amashashi harimo nko kwifashisha ibirere by’insina bikoreshwa mu Rwanda n’u Burundi bishobora kubera urugero ibindi bihugu byo mu karere.

Depite Hajabakiga ati ‘nta kabuza rizemezwa’

Nyuma yo kugaragara ko hari impamvu zatuma raporo itemezwa, Dr. Susan Kolimba uyoboye Inama y’abaminisitiri ya EAC, yasabye ko imirimo ya EALA kuri iyo raporo iba isubitswe.

Yagize ati “Ikwiye gusubikwa kugira ngo ibintu bitatu byubahirizwe. Icya mbere ni ukureba ku bitekerezo byasabiwe kongerwamo kuko ari byinshi, icya kabiri ni ukongeramo ibitekerezo by’inama y’ubucuruzi ya Afurika y’Iburasirazuba kuko ari ingenzi. Icya gatatu ni ukugira ngo hahabwe umwanya ibitekerezo bizaturuka muri Tanzania.”

Depite Hajabakiga watangije uyu mushinga yavuze ko kuba raporo itemejwe ari ukubera imikorere y’inteko atari uko bayanze, kuko iyo yemezwa byari kuba bivuze ko nta bitekerezo bishya byazongerwa mu mushinga w’itegeko.

Yagize ati “Nidusubukura, Perezida wa komisiyo azahaguruka avuge ibitekerezo bishya tuzaba twarakiriye nibiba hari ibihari. Byaba nta bihari, azavuga ko nta bitekerezo bishya twigeze tubona. Icyo gihe nibwo tuzahita dutangira gutora itegeko ingingo ku ngingo.”

Ku kuba Tanzania itaratanze ibitekerezo byayo, hari amakuru ko ubwo byakusanyirizwaga mu nama ziheruka kubera i Nairobi, umuntu wagombaga guhagararira Tanzania muri icyo gitondo yapfushije umuntu ntiyaboneka.

Nyuma ngo bavuze ko uwaba afite ibindi bitekerezo yabyandika akabyohereza kimwe na Tanzania, ariko ngo kugeza ubungubu ntabwo ibitekerezo byabo biraza.’

Depite Hajabakiga yakomeje agira ati “Nimushaka mujye mu binyamakuru cyangwa ahandi hose, Perezida (wa Tanzania) yamaze kuvuga ko batazigera basubira inyuma ku bijyanye no gukuraho amashashi. Leta zose zirabyemeranywaho, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.”

Biteganyijwe ko ibyo bikorwa byose bivanwa mu nzira mbere yo kuwa 5 Kamena ubwo abadepite bashya ba EALA bazaba batangiye imirimo yabo, uwo mushinga w’itegeko ukazarebwaho mu nteko ya nyuma izateranira i Arusha muri Gicurasi 2017.

Depite Shy-Rose Bhanji ushyigikiye gukora ikintu cyose gishoboka mu kurengera ibidukikije
Imirimo ya EALA irarambanyije i Kigali
Dr. Susan Kolimba uyoboye Inama y’abaminisitiri ya EAC
Perezida wa EALA, Dan Fred Kidega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza