Abadepite basaga 10 ba Kenya bagiye mu Buhinde kwivuza Kanseri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Abadepite n’abasenateri bagera kuri 13 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bari kubarizwa ku butaka bw’u Buhinde aho bagiye kwivuza Kanseri, indwara yugarije abatari bake muri Kenya.

Inkuru ya BBC ivuga ko umwe mu badepite uri kwivuza kanseri y’ubwonko imbere mu gihugu, Francis Munyua Waititu, yatangaje ko hari bagenzi be benshi bagiye mu Buhinde mu ibanga kwivuza iyi ndwara.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ifite abantu 416 barimo Abadepite n’Abasenateri.

Waititu yatangaje ko ipfunwe abarwaye kanseri bagira riri mu byatumye hari bagenzi be bahisemo kujya kwivuza mu ibanga.

Yagize ati “ Abantu benshi barwaye kanseri ariko ntibabihingutsa. Nta n’umwe ushaka kuyivugaho kubera ipfunwe bitera. Mu Buhinde nahahuriye n’abarwayi benshi ba kanseri bakomoka muri Kenya. Muri bo harimo abadepite bagenzi banjye icyenda n’abasenateri bane.”

Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko Abanyakenya hafi 10000 bajya kwivuza mu mahanga aho batakaza miliyari 10 z’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga hafi miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika nk’uko kibikesha imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya.

Na none kandi ngo Abanyakenya bagera ku bihumbi 40 basanganwa indwara za kanseri buri mwaka, zikica abagera ku bihumbi 15 nk’uko Ikigo cy’Ibarurishamibare cyabigaragaje.

Mu Banyakenya bajya kwivuriza hanze y’igihugu ngo 75% by’abarwaye kanseri bashobora kuvurirwa mu gihugu kandi bagatanga amafaranga make.

Waititu yavuze ko bamwe mu barwayi yasanze mu Buhinde baba binubira igihe bamara bategereje guhabwa serivisi ku bitaro bimwe byoherezwaho abarwayi benshi barwaye kanseri.

Depite Francis Munyua Waititu, yatangaje ko hari bagenzi be benshi bagiye mu Buhinde mu ibanga kwivuza kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza