Abadipolomate bo muri Uganda baheze mu cyeragati bagiye ahaheruka kurasirwa abarimo Umunyarwanda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Abadipolomate bakorera muri Uganda babwiwe ko badashobora kugera ahaheruka kurasirwa abantu babiri ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda nk’uko babisabaga, bahabwa impamvu y’imihanda mibi itatuma bagera aho hantu.

Ku wa 24 Gicurasi ni bwo hamenyekanye inkuru y’iraswa ry’abantu babiri, Nyesiga Alex wo muri Uganda n’umunyarwanda Nkerenke Pierre ku mupaka mu Karere ka Nyagatare.

Ibyo bikiba, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yahise isohora itangazo ryafashwe na benshi nko kuyobya uburari, ko Nkerenke w’imyaka 25 “yageragezaga kwinjira mu Rwanda ahetse ibicuruzwa bye kuri moto, ariko asubira inyuma abonye inzego z’umutekano ku mupaka.”

Uganda yasobanuye ko abasirikare babiri b’u Rwanda bamwirukankanye bakamufatira muri metero 50 winjiye muri Uganda, “yanga ko bamufata bamurasa mu mutwe agwa aho.” Ngo banarashe Nyesiga wagerageje gutabara, apfira mu nzira agiye kwa muganga, ariko ntibabasha kugarura uwo murambo mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo igaragaza ko inzego z’umutekano zo ku mupaka mu Karere ka Nyagatare “zafashe umuntu ukekwaho kwinjiza magendu kuri moto aturutse muri Uganda anyuze ku mupaka utemewe.”

Rikomeza riti “Ukekwa yanze ko bamufata, haza abandi bantu basagarira inzego z’umutekano bafite imihoro, bagerageza guhungira muri Uganda. Abashinzwe umutekano barashe babiri barapfa, umunyarwanda n’umunya-Uganda wapfuye nyuma.”

Abo bari kumwe bakuruye abarashwe babajyana muri Uganda. Polisi y’u Rwanda yo yongeraho ko nyuma y’icyo gikorwa, ubuyobozi bw’u Rwanda na Uganda bwahuye ku wa Gatandatu mu gitondo ngo basuzumire hamwe icyo kibazo.

Ubwo uwo murambo wari ugiye gushyikirizwa u Rwanda ku wa Mbere, wajyanywe ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi aho kuba mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare barasiwemo cyangwa uwa Kagitumba na wo uri muri aka karere.

Muri uwo muhango ku ruhande rwa Uganda hitabajwe abapolisi n’abasirikare bo gucunga umutekano ndetse ihamagaza abadipolomate ngo bakurikirane uwo muhango, baturuka i Kampala n’indege maze imodoka zibatwara agace gato kabagejeje ku mupaka wa Gatuna. Ku Rwanda hari itsinda riyobowe na Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien.

Abadipolomate batumiwe bari Amb. Aziz Ponary Mlima wa Tanzania, Amb. Jean Bosco Barege w’u Burundi; Simon Tucker wo muri Ambasade y’u Bwongereza; Clement Moutel wo muri Ambasade y’u Bufaransa,; Michael Cygrymus wo muri Ambasade ya Amerika; Edward Talyzin wo muri Ambasade y’u Burusiya na Simon Michael Duku wo muri Ambasade ya Sudani y’Epfo.

Bari baherekejwe n’abayobozi mu karere ka Rukiga kegeranye n’u Rwanda, bayobowe na depite Caroline Kamusiime Muhwezi.

Ubwo icyo gikorwa cyari gisojwe, abadipolomate ngo basabye ko bajya kwirebera aho abo baturage barasiwe, ndetse ubuyobozi burabibemerera. Bagombaga kuva ku mupaka wa Gatuna bakajya ahazwi nka Kamwezi, ngo bihere amaso uruhande koko abo bantu barasiweho koko niba ari muri Uganda nk’uko icyo gihugu cyakomeje kubivuga, cyangwa mu Rwanda nk’uko rwabitangaje rukanerekana moto bahataye.

Nk’uko Ikinyamakuru Chimpreports cyabyanditse “Bageze mu gasanteri ka Kashekye nko mu bilometero bitanu uvuye aho byabereye, umuhanda wabaye mubi cyane bitewe n’ibinogo n’ibibuye binini byakushumuwe n’imivu.”

“Imodoka zagerageje gukomeza zinyuze mu gasanteri ka Mpororo, ariko basanga abadipolomate biri bubasabe kugenda n’amaguru intera yose yari isigaye.”Icyo gihe ngo bamwe mu badipolomate bahise basaba gusubizwa mu Mujyi wa Kabale.

Depite Kamusiime ngo yijujutiye bikomeye ikigo gishinzwe gukora imihanda muri Uganda, UNRA n’ubuyobozi bw’ako karere, budatunganya ibyo bushinzwe.

Ibyo byatumye abadipolomate babonye umurambo uhererekanywa bataha batageze aho abo bantu barasiwe nk’uko babishakaga, ntihanakoreshwa kajugujugu yabajyanye ku mupaka wa Gatuna bityo nabo bahera mu rujijo, ntibafashwa kumenya ukuri biboneye n’amaso yabo.

Ibi byose bikomeje kubaho mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, u Rwanda rushinja umuturanyi warwo gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano binyuze mu mitwe itandukanye nka FDLR, FLN na RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Uganda yakunze gufunga abanyarwanda ibashinja ko ari intasi, ariko bikarangira nta n’umwe ugejejwe imbere y’urukiko, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo bakajugunywa ku mupaka w’u Rwanda.

Muri Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Abadipolomate baheze mu nzira babwira ko umuhanda utabageza aho bashaka kujya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza