Abakekwaho kwica Hafsa Mossi bafashwe bagiye kwivugana n’umujyanama wa Nkurunziza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Nyakanga 2016 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Hafsa Mossi wari Umudepite mu nteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba ( EALA) wishwe mu cyumweru gishize.

Depite Hafsa Mossi wari unahagarariye abandi Barundi bari muri EALA yarashwe n’abantu batazwi ahita yitaba Imana, ubwo yari hafi y’urugo rwe mu Mutanga kuwa 13 Nyakanga, mu murwa Mukuru Bujumbura.

Itangazo rya Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo, Pierre Nkurikiye, rivuga ko abo bantu batatu bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga, bahsaka no guhitana umujyanama wa Perezida Nkurunziza.

Yakomeje agira ati “Abo bantu batawe muri yombi ubwo bateguraga igitero cyo guhitana Umujyanama mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Burundi.”

Nkurikiye yavuze ko iperereza ryakorewe mu majyaruguru ya Mutanga ryatumye abantu batatu bafatwa, baza kwemera ko ibyaha nubwo bavuze ko bari batumwe.

Kuri uyu wa Kane EALA yateranye yibuka Hafsa Mossi wari umwe mu bandi badepite bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba, basaba ibihugu byo mu karere kudakomeza kurenza ingohe ibibazo by’umutekano biri mu Burundi, ahubwo bagafata ibyemezo bigarura ituze mu gihugu.

Mu Burundi hakomeje ibibazo by’umutekano muke kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yafataga umwanzuro wo kwiyamamariza manda ya gatatu, iteza imyigaragambyo mu gihugu.

Kuva icyo gihe abantu basaga 500 bamaze kwicwa, abandi 300,000 bavuye mu byabo bahungira mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Depite Haffsa Mossi wishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza