Abakinnyi bakomeye bamaze guhindura amakipe ku mugabane w’u Burayi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe amashampiyona hirya no hino ku Isi yarangiye, amakipe ahugiye mu kugura abakinnyi bashya no kurekura abo atagikeyene mu rwego rwo gutegura umwaka utaha w’imikino.

By’umwihariko amakipe yo mu Bwongereza ari nayo amenyereweho gutanga amafaranga menshi agura abakinnyi kugeza ubu amaze gusohora £500m asaga miliyali 543 z’amafaranga y’u Rwanda kandi isoko rigikomeje.

Mu bakinnyi bamaze kugurwa n’amakipe akomeye banahenze cyane barimo:

1. Romelu Lukaku: Uyu rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niwe umaze gutangwaho amafaranga menshi kugeza ubu kuko yaguzwe na Manchester United kuri miliyoni 75 z’ama pound ava muri Everton ashobora no kuziyongera akaba yagera kuri miliyoni 90 bitewe n’uko azitwara.

2.Alexandre Lacazette: Uyu rutahizamu w’u Mufaransa wari umaze kwigaragaza muri shampiyona y’iwabo, yamaze kugurwa na Arsenal ku kayabo ka miliyoni 52 z’ama pound ava muri Lyon ahita aca n’agahigo k’umukinnyi wahenze Arsene Wenger mu mateka ye.

3. Bernardo Silva: Uyu mukinnyi wo hagati wakiniraga AS Monaco yo mu Bufaransa umwaka ushize akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona akanayigeza muri ½ cya UEFA Champions League yaguzwe na Manchester City yo mu Bwongereza kuri miliyoni 43 z’ama pound.

Bernardo Silva Manchester City yakuye muri AS Monaco

4. Ederson Moraes: yabaye umuzamu wa kabiri uhenze mu mateka ya ruhago nyuma yo gutangwaho miliyoni 35 z’ama pound na Manchester City imuvana muri Benefica yakiniraga umwaka ushize .

Umuzamu uhenze kugeza ubu ni Gianluigi Buffon waguzwe miliyoni 45 z’ama pound mu 2001 ava muri Parma ajya muri Juventus ari nayo agikinira kugeza ubu.

5. Mohamed Salah: Uyu Munya-Misiri wigeze gukinira Chelsea ariko ntagiriremo ibihe byiza kuri ubu yagarutse muri Premier League aguzwe na Liverpool kuri miliyoni 34 z’ama pound imuvanye muri AS Roma.

6.Antonio Rudiger: Myugariro wakiniraga AS Roma yo mu Butaliyani waguzwe na Chelsea kuri miliyoni 29 z’ama pound zishobora kuziyongera zikaba 33.3 bitewe n’uko azitwara mu kibuga.

7. Victor Lindelof: Myugariro w’imyaka 22 wakiniraga Benfica agurwa na Manchester United kuri miliyoni 31 z’ama pound.

8. Michael Keane: Myugariro wakiniraga Burnley wifuzwaga bikomeye na Manchester United yigeze no gukinira akiri muto gusa yerekeje muri Everton kuri miliyoni 30 z’ama pound.

9. Jordan Pickford: Umwe mu bazamu beza bakiri bato wakiniraga Sunderland yamanutse mu cyiciro cya kabiri ubu yamaze gusinyira Everton kuri miliyoni 25 z’ama pound zishobora kuzazamuka zikagera kuri 30 bitewe n’umusaruro azatanga.

10. Davy Klaassen Yavuye muri Ajax yo mu Buholandi ajya muri Everton kuri miliyoni 23.6 z’ama pound.

Nubwo amakipe yo mu Bwongereza ariyo akomeje gusohora amafaranga menshi ku bakinnyi, andi y’ibihangange ku mugabane w’u Burayi nayo ntatuje nka Bayern Munich ikaba yaramaze kubona James Rodriguez wakiniraga Real Madrid ku ntizanyo y’imyaka ibiri nubwo yashakwaga cyane na Manchester United na Chelsea.

Juventus yo imaze kubona Umunya-Brazil ukina ku ruhande asatira izamu, Duglas Costa yakuye muri Bayern Munich ku ntizanyo mu gihe Real Madrid na FC Barcelona zo zitaratangira gusinyisha amazina akomeye kuko ubu zirimo kugura abakinnyi bakiri bato.

Mu bakinnyi bashobora gusohoka mu makipe yabo isaha n’isaha harimo umuzamu wa Manchester United, David De Gea ushakwa na Real Madrid, Nemanja Matic ushobora kuva muri Chelsea akajya muri Manchester United, Tiemoue Bakayoko wakiniraga AS Monaco ushakwa na Chelsea, Kyle Walker wa Tottenham ushobora kujya muri Manchester City n’abandi.

Romelu Lukaku kugeza ubu ni we mukinnyi umaze kugurwa akayabo kurusha abandi
Alexandre Lacazette ni we mukinnyi uhenze mu mateka ya Arsenal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza