Abakozi ba Loni baguye mu gico cya Boko Haram

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2016 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’umuryango w’abibumbye rikora ibikorwa by’ubutabazi muri Nigeria kuri uyu wa Kane ryaguye mu gico cy’abarwanyi ba Boko Haram i Maiduguri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Ni ku nshuro ya mbere abakozi baturuka mu bihugu by’ibiterankunga bakorera muri ako gace bari bagabweho igitero.

Kuri uyu wa Gatanu mu itangazo ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryashyize ahagaragara bagize bati "iri tsinda ryageze i Maiduguri muri Leta ya Borno muri Nigeria rivuye gutanga ubufasha rihita rigwa mu gico cy’abarwanyi."

Itangazo rya UNICEF rikomeza rigira riti “Abarwanyi biroshye kuri iri tsinda ry’abatabazi barimo n’abakozi ba UNICEF, UNFPA na IOM."

Umwe mu bakozi ba UNICEF n’undi wakoreraga IOM bakomerekeye muri icyo gico bahita bajyanwa kwa muganga.

Boko Haram icyo yashakaga si ukurwanya abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, ahubwo ngo yashakaga kubababuza kugera ku baturage bakeneye ubutabazi.

UNICEF yatangaje ko umuryango w’Abibumbye wari warahagaritse ibikorwa by’ubwitange muri ako gace.

Hitabajwe igisirikare cya Leta ngo babashe guhashya abarwanyi ba Boko Haram.

Mbere gato imijyi imwe yo mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Nigeria irimo umujyi wa Bama yari imaze amezi 18 itagerwaho n’inkunga z’iri tsinda ritanga ubufasha mbere y’uko indi miryango nterankunga ndetse n’umuryango w’abibumbye babageraho muri Kamena.

Boko Haram imaze guhitana abasaga ibihumbi 20 kuva mu mwaka wa 2009, abasaga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Abarwanyi ba Boko Haram nibo bafashe abakozi ba Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza