Abakozi ba Loni mu birwa bya Maurice na Seychelles bahuriye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wo Kwibuka wakomereje mu birwa bya Maurice na Seychelles, aho abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bifatanyijwe muri icyo gikorwa kirimo kuba ku nshuro ya 25.

Ni igikorwa cyahurije hamwe abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo, abaturutse muri African Leadership University, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’abahagarariye ibihugu byabo n’indi miryango mpuzamahanga.

Ibikorwa byo kwibuka byakozwe ku bufatanye n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Mauritius, Nikesh Patel, abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Kaminuza ya Africa Leadership University n’abanyarwanda babayo.

Muri Seychelles byateguwe na Kaminuza ya Seychelles, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na Loni.

Byayobowe na Amb. Umutoni Christine Uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Maurice wavuze ijambo mu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ndetse n’Umunyarwandakazi by’umwihariko.

Yasabye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ko rufite inshingano yo kubaka ahazaza heza hazira amacakubiri.

Ati “Mu gihe twari dufite imyaka nk’iyo mugezemo ubu uko mbabona, nibwo twaharaniye kugarura amahoro mu gihugu, duhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi n’undi wese wageragezaga kutavuga rumwe n’umwicanyi, tubohora igihugu, dutangira umusingi wo kubaka amahoro, none ubu ni mwe muzatera ikirenge mu cya bakuru banyu.”

“Kandi turabizeye kuko imyaka murimo ni imyaka mpinduramatwara iyo wigishijwe neza. Kandi mwe mufite n’amahirwe y’ikoranabuhanga, mukora byihuse kurusha uko twe twakoraga, muzange ko ikibi cyongera kubaho ukundi.”

Yanibanze ku gusobanura uko ubumwe bw’abanyarwanda bugenda bushinga imizi n’inzira yagiye ikoreshwa ngo bigerweho, agaragaza akamaro k’imiyoborere myiza muri urwo rugendo.

Yanatanze ubuhamya ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ndeba, ikorwa izuba riva, bica abana b’ibitambambuga, bica urubyiruko, bica abasaza n’abakecuru, abarwaye, abagore batwite, ariko kandi twashyize imbaraga mu gutabara turi ku rugamba irahagarikwa, ni ibintu niboneye n’amaso kuko nari mpari byose narabibonye.”

“Namenye kurushaho ko ikiremwamuntu gishobora guhinduka inyamaswa, ariko kandi ko ikiremwa muntu kigomba kuba cyiza. Abantu bashobora kudahuza imyumvire isura, ibara, aho bakomoka ariko ntibibabuza kubana ngo bigere n’aho bicana.”

Yashimangiye ko ubumwe n’ubwiyunge ari ngombwa, avuga ko ari umuti mwiza ari na yo nzira buri Munyarwanda akwiye gucamo.

Amb. Umutoni Christine avuga ijambo
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza